Thursday, April 25
Shadow

Ibintu bine by’ingenzi bishyira ingagi mu kaga

Mu myaka ya za 80 ingagi zo mu misozi miremire ntabwo zarengaga 400 ku isi yose ariko ibikorwa byo kuzibungabunga byatumye zigenda ziyongera ku buryo ubu zimaze kurenga 1000. Hari ibintu bine bigomba kwirindwa kuko ari byo bishyira mu kaga ingagi ku buryo byatuma zinashiraho burundu biramutse bidafatiwe ingamba.

 

1.Kuvogera amashyamba zibamo

Ibikorwa by’ubuhinzi, gucukura amabuye y’agaciro no gushaka inkwi zo gucana bituma abantu bototera amashyamba ingagi zituyemo bityo zikabura aho ziba ubuzima bwazo bukajya mu makuba.

2.Indwara

Ingagi zikunze kwandura indwara mu buryo bwa hato na hato kandi ntabwo zigira ubudahangarwa buhagije ku ndwara z’ibyorezo. Ni na yo mpamvu iyo hadutse indwara nshya zikuze guhitana umubare munini w’ingagi. Mu mabwiriza yo gusura ingagi harimo ko ba Mukerarugendo bakwiye gusiga intera ihagije hagati yabo na zo mu rwego rwo kwirinda ko bashobora kuzanduza indwara.

3.Ubushimusi

Mu myaka yashize ba Rushimusi bakunze kujya guhiga ingagi kugira ngo bazigurishe kuko izi nyamaswa zifite agaciro ko ku rwego rwo hejuru. Ni yo mpamvu mu bihugu byinshi by’isi hagiyeho ingamba zikaze zigamije guhangana na bo. Hari n’igihe abahigi baba bakurikiranye inyamaswa ziribwa nk’impongo, impara, amasatura hanyuma bakaba bakomeretsa n’ingagi zo mu misozi.

4.Umutekano muke mu baturage

Iyo mu karere runaka nta mutekano uhari, ingagi na zo zishobora kubigenderamo kuko abashinzwe kuzirengera na bo baribasirwa. Urugero mu myaka ya za 90 mu bihe by’intambara z’urudaca zabaye mu karere k’ibiyaga bigari abashinzwe kurinda za pariki zinyuranye zo mu karere zicumbikiye ingagi bagiye bahohoterwa n’impunzi ndetse bamwe muri bo baricwa; ibyo byagize ingaruka ku ituze ry’ingagi kuko zabuze kirengera.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *