Hirya no hino ku isi abami n’abaperezida bagira ingoro ziteye amabengeza. Tugiye kubagezaho ingoro icumi zatoranyijwe nk’inziza kurusha izindi ku isi.
1- Ingoro ya Quirinal mu Butaliyani
Iyi ngoro ifatwa nk’ikimenyetso cya Leta y’u Butaliyani. Yubatse ku musozi usumba iyindi mu misozi irindwi igize umugi wa Roma. Ni ho Perezida w’u Butaliyani atuye. Ingoro ya Quirinal yubatswe mu kinyejana cya 16 kugira ngo izabe icumbi rya Papa nyuma iza guhinduka icumbi ry’abami b’u Butaliyani. Kuri iyi ngoro tuhasanga ibibumbano bya Petero na Pawulo intumwa. Hagaragaramo kandi ishusho ya Bikira Mariya n’Umwana Yezu.
2- Ingoro y’Umuseke muri Brezili (Le palais de l’Aurore)
Ni icumbi rya Perezida wa Brezili ryubatse mu murwa mukuru Brazilia. Yubatse mu burasirazuba bw’uyu mujyi ku mwigimbakirwa wo mu kiyaga cya Paranoa. Iyi ngoro yubatswe hifashishijwe ibikoresho byo mu gihe tugezemo.
3- Ingoro y’Umwami wa Maroke
Mu gihe utembereye mu murwa mukuru wa Maroke Rabat, byaba byiza usuye ingoro y’umwami w’iki gihugu. Iyi ngoro ifatwa nk’inyubako y’akazi kuko atari ho umwami wa Maroke acumbitse. Gusa rimwe na rimwe umwami Mohamed wa 6 ajya ayifashisha mu birori byo kwakira abantu mu minsi mikuru. Ntibyemewe kuyinjiramo mu buryo bworoshye ariko abantu bayirebera hanze bakanezezwa n’imitako iyiriho.
4- Ingoro y’igihugu ya Belem muri Portugali
Iyi ngoro iherereye mu gace ka Belem mu murwa mukuru Lisbonne ikaba ari icumbi ry’umukuru w’igihugu. Iyi nyubako hari abakunda kuyita “Ingoro y’Iroza” kubera irangi ry’ibara ry’iroza risize ku nkuta.
5- Ingoro ya Hofburg muri Autrishiya
Iyi ngoro yubatse mu mujyi wa Vienne ikaba ari ikicaro cya perezidansi ya Autrishiya ari na ho umukuru w’igihugu atuye. Muri iyi nyubako kandi dusangamo ibyumba birimo ibintu ndangamurage.
6- Ingoro ya Versailles mu Bufaransa
Iyi nyubako yatuwemo n’abami b’u Bufaransa Louis XIV, Louis XV na Louis XVI. Ni inzu nini igaragaramo ibintu byinshi nyaburanga n’ibikorwa ndangamurage by’amateka y’u Bufaransa birimo ibibumbano n’amasoko y’amazi.
7- Ingoro y’umwami y’i Madrid muri Espanye.
N’ubwo muri iki gihe abami ba Espanye batagituye mu Ngoro y’Ubwami ya Madrid, intego y’iyi nyubako yubatswe mu kinyejana cya 18 yari iyo kugira ngo izabe icumbi ryabo. Abantu bemerewe gusura iyi ngoro bakirebera ibintu ndangamurage biyibitsemo.
8- Ingoro y’ubwami ya Phnom Penh muri Cambodge
Aha ni ho umwami wa Cambodge atuye. Yubatswe mu kinyejana cya 19 igenda ivugururwa buhoro buhoro mu rwego rwo kuyitunganya. Ni inyubako iteye amabengeza cyane cyane amategura y’akataraboneka ayisakaye.
9- Ingoro y’Umwami w’Abami ya Tokyo mu Buyapani
Yubatse ku buso bwa kilometero kare imwe n’ibice 15 mu ifasi ya Chiyoda. Ni ahantu hari ubusitani butohagiye kandi haratuje. Nta rusaku ruharangwa ugereranyije n’uko ahasigaye mu mujyi wa Tokyo haba hameze. Abantu bashobora gusura iyi ngoro ariko bakabanza kuzuza impapuro zisabwa.
10- Ingoro ya Mariinsky y’i Kiev muri Ukraine
Iyi ngoro yubatswe mu mwaka wa 1744 bitegetswe n’Umwamikazi w’Abami Elisabeth. Yubatse ku nkengero y’uruzi rwa Dniepr. Mu gihe k’intambara ya 2 y’isi yose iyi ngoro yarangiritse bikomeye ariko yagiye isanwa mu myaka yakurikiyeho. Ntabwo byemewe kuhasura ariko abantu bashobora kuyifotorezaho bari hanze. Ingoro ya Mariinsky yegeranye n’inyubako y’Inteko Ishinga Amategako ya Ukraine.
Jean Claude MUNYANDINDA