Wednesday, May 1
Shadow

Ingoro 10 z’akataraboneka z’abami n’abaperezida ku isi

Hirya no hino ku isi abami n’abaperezida bagira ingoro ziteye amabengeza. Tugiye kubagezaho ingoro icumi zatoranyijwe nk’inziza kurusha izindi ku isi.

1- Ingoro ya Quirinal mu Butaliyani

Iyi ngoro ifatwa nk’ikimenyetso cya Leta y’u Butaliyani. Yubatse ku musozi usumba iyindi mu misozi irindwi igize umugi wa Roma. Ni ho Perezida w’u Butaliyani atuye. Ingoro ya Quirinal yubatswe mu kinyejana cya 16 kugira ngo izabe icumbi rya Papa nyuma iza guhinduka icumbi ry’abami b’u Butaliyani. Kuri iyi ngoro tuhasanga ibibumbano bya Petero na Pawulo intumwa. Hagaragaramo kandi ishusho ya Bikira Mariya n’Umwana Yezu.

Ingoro ya Quirinal

2- Ingoro y’Umuseke muri Brezili (Le palais de l’Aurore)

Ni icumbi rya Perezida wa Brezili ryubatse mu murwa mukuru Brazilia. Yubatse mu burasirazuba bw’uyu mujyi ku mwigimbakirwa wo mu kiyaga cya Paranoa. Iyi ngoro yubatswe hifashishijwe ibikoresho byo mu gihe tugezemo.

Ingoro y’Umuseke

3- Ingoro y’Umwami wa Maroke

Mu gihe utembereye mu murwa mukuru wa Maroke Rabat, byaba byiza usuye ingoro y’umwami w’iki gihugu. Iyi ngoro ifatwa nk’inyubako y’akazi kuko atari ho umwami wa Maroke acumbitse. Gusa rimwe na rimwe umwami Mohamed wa 6 ajya ayifashisha mu birori byo kwakira abantu mu minsi mikuru. Ntibyemewe kuyinjiramo mu buryo bworoshye ariko abantu bayirebera hanze bakanezezwa n’imitako iyiriho.

Ingoro y’Umwami wa Maroke

4- Ingoro y’igihugu ya Belem muri Portugali

Iyi ngoro iherereye mu gace ka Belem mu murwa mukuru Lisbonne ikaba ari icumbi ry’umukuru w’igihugu. Iyi nyubako hari abakunda kuyita “Ingoro y’Iroza” kubera irangi ry’ibara ry’iroza risize ku nkuta.

Ingoro ya Belem

5- Ingoro ya Hofburg muri Autrishiya

Iyi ngoro yubatse mu mujyi wa Vienne ikaba ari ikicaro cya perezidansi ya Autrishiya ari na ho umukuru w’igihugu atuye. Muri iyi nyubako kandi dusangamo ibyumba birimo ibintu ndangamurage.

Ingoro ya Hofburg

6- Ingoro ya Versailles mu Bufaransa

Iyi nyubako yatuwemo n’abami b’u Bufaransa Louis XIV, Louis XV na Louis XVI. Ni inzu nini igaragaramo ibintu byinshi nyaburanga n’ibikorwa ndangamurage by’amateka y’u Bufaransa birimo ibibumbano n’amasoko y’amazi.

Ingoro ya Versailles

7- Ingoro y’umwami y’i Madrid muri Espanye.

N’ubwo muri iki gihe abami ba Espanye batagituye mu Ngoro y’Ubwami ya Madrid, intego y’iyi nyubako yubatswe mu kinyejana cya 18 yari iyo kugira ngo izabe icumbi ryabo.  Abantu bemerewe gusura iyi ngoro bakirebera ibintu ndangamurage biyibitsemo.

Ingoro y’Umwami y’i Madrid

8- Ingoro y’ubwami ya Phnom Penh muri Cambodge 

Aha ni ho umwami wa Cambodge atuye. Yubatswe mu kinyejana cya 19 igenda ivugururwa buhoro buhoro mu rwego rwo kuyitunganya. Ni inyubako iteye amabengeza cyane cyane amategura y’akataraboneka ayisakaye.

Ingoro y’Ubwami ya Phnom Penh

9- Ingoro y’Umwami w’Abami ya Tokyo mu Buyapani

Yubatse ku buso bwa kilometero kare imwe n’ibice 15 mu ifasi ya Chiyoda. Ni ahantu hari ubusitani butohagiye kandi haratuje. Nta rusaku ruharangwa ugereranyije n’uko ahasigaye mu mujyi wa Tokyo haba hameze. Abantu bashobora gusura iyi ngoro ariko bakabanza kuzuza impapuro zisabwa.

Ingoro y’umwami w’abami ya Tokyo

10- Ingoro ya  Mariinsky y’i Kiev muri Ukraine 

Iyi ngoro yubatswe mu mwaka wa 1744 bitegetswe n’Umwamikazi w’Abami Elisabeth. Yubatse ku nkengero y’uruzi rwa Dniepr. Mu gihe k’intambara ya 2 y’isi yose iyi ngoro yarangiritse bikomeye ariko yagiye isanwa mu myaka yakurikiyeho. Ntabwo byemewe kuhasura ariko abantu bashobora kuyifotorezaho bari hanze. Ingoro ya Mariinsky yegeranye n’inyubako y’Inteko Ishinga Amategako ya Ukraine.

Ingoro ya Mariinsky

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *