Wednesday, May 1
Shadow

Wari uzi ko hari inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni cyangwa inigwahabiri?

Akenshi tumenyereye ko inyamaswa zifite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere ari izo mu bwoko bw’inyoni cyangwa udusimba tw’inigwahabiri. Gusa hari inyamaswa zo mu bindi byiciro na zo zishoboka kugendera mu kirere.

Agacurama

Ni inyamaswa ibarizwa mu kiciro k’inyamabere. Agacurama kifashisha akugara gahuza intoki zako kandi kakaba gafashe no ku gatuza. Aka gatuza ni ko gaha imbaraga agacurama kugira ngo ako kugara (kagereranywa n’amababa) gashobore kunyeganyega bityo agacurama gashobore kuguruka.

Inkima

Hari ubwoko bw’inkima bushobora kuguruka. Izo nkima zifashisha umurizo wazo kugira ngo zishobore kuguma mu kirere. Gusa ntabwo ari inkima zose zifite ubushobozi bwo kuguruka. Inkima ziguruka ni izo mu bwoko bwihariye bwa Pteromyini.

Inzoka

Hari ubwoko bw’inzoka ziguruka. Inyinshi muri zo ziba muri Aziya ariko no muri Afurika izo nzoka turazihasanga. Muri iki kiciro twavuga inzoka zitwa imbarabara n’insana. Kugira ngo zishobore kuguruka zigerageza guhindura imiterere karemano yazo mu gihe zigeze mu kirere. Umubiri wazo uhita ubwatarara hanyuma zikagenda zizunguza iburyo n’ibumoso nk’izirimo koga mu mazi.

Umutubu

Imitubu iguruka ikunda kuba mu mashyamba yo muri Aziya. Igifasha ubu bwoko bw’imitubu kuguruka ni akugara kaba ku birenge byayo gatuma ishobora kuva ku giti ikajya ku kindi cyane cyane mu gihe itewe n’izindi nyamaswa zishyaka kuyirya.

Mark MUKAMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *