Thursday, May 30
Shadow

Police FC yegukanye igikombe cy’umunsi w’intwari

Ku wa kane tariki 1 Gashyantare 2024, ikipe ya Police FC yatwaye igikombe cyitiriwe ubutwari itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

Umukino warangiye Police FC itsinze APR FC ibitego 2 kuri 1. APR FC ni yo yari yafunguye amazamu ku gitego cya Yunusu Nshimiyimana igice cya mbere cy’umukino kigitangira. Mu gice cya kabiri Police FC yarishyuye ndetse umukio ugiye kurangira yongeramo igitego cya kabiri k’intsinzi. Ibitego bya Police FC byombi byatsinzwe na Peter Agblevor.

Police FC

Mu kiciro cy’amakipe y’abagore, igikombe cy’ubutwari cyatashye mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayon sport igitego kimwe ku busa.

APR FC

Muri kimwe cya kabiri k’irangiza,ikipe ya Police FC yari yakuyemo Rayon Sport na ho APR FC yari yasezereye Musanze FC.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *