Tuesday, April 23
Shadow

Intare zariye shebuja

Ahitwa Zilina muri Slovakiya inzego za polisi zahurujwe zibwirwa ko hari umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa mu cyanya zororerwamo wari winjiyemo ariko ntiyasohoka.

Abashinzwe umutekano bamaze kugahera bakubiswe n’inkuba ubwo basangaga bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu bunyanyagiye muri icyo cyanya k’inyamaswa. Muri ibyo bice harimo ukuguru kwari kwatandukanyijwe n’igihimba.

Ibyo bimenyetso byahise bigaragaza ko nta shiti uwo muntu yari yishwe n’intare kuko ari zo nyinshi mu nyamaswa zororerwa aho ngaho. Bivugwa ko uyu muntu yari yinjiye mu cyanya cyororerwamo intare n’izindi nyamaswa z’inkazi agiye kuzigaburira hanyuma zirangije nawe zihita zimwivugana.

Usibye kuba uyu muntu yaragize ibyago akaribwa n’inyamaswa ze, ubundi yari yarenze ku mategeko agenderwaho muri Slovakiya ku birebana n’inyamaswa. Ayo mategeko avuga ko nta muntu ku giti ke wemerewe gutunga inyamaswa z’agasozi izo ari zo zose.

Mary IRIBAGIZA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *