Thursday, October 10
Shadow

Inyamaswa 3 zigenda buhoro kurusha izindi ku isi

Mu minsi ishize Mukerarugendo.rw yabagejejeho inyamaswa zirusha izindi kwihuta ku isi. Ubu noneho tugiye kubabwira inyamaswa eshatu zigendera ku muvuduko wo hasi kurusha izindi.

Inyoni yitwa bécasse

Ni inyoni iba mu bice bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Kanada. Ni yo nyoni ya mbere iguruka ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi ku buryo idashobora kurenza ibilometero 8 inshuro imwe.

Igifwera

Igifwera bakunze kwita ikinyamunjonjorerwa cyangwa ikinyamushongo kigendera ku muvuduko muto cyane ungana urutwa n’umuvuduko w’umuntu inshuro 100 zose.

Ifi yitwa hippocampe

Ubu bwoko bw’amafi bugendera ku muvuduko wo ku rwego rwo hasi cyane. Hippocampe yoga ku ntera ya metero imwe n’igice ku isaha (1,5 m/h).

Gentil KABEHO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *