Thursday, March 13
Shadow

Komisiyo y’Ubulayi yongeye gusaba ko imirwano yo mu Burasirazuba bwa Kongo ihagarara

Ku wa mbere tariki 10 Werurwe 2025 Jozef Sikela Komiseri Ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga muri Komisiyo y’Ubulayi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe.

Nk’uko yabyanditse ku rukuta rwe rwa X, Jozef Sikela yavuze ko mu rwego rwo kurushaho guharanira ihagarikwa ry’intambara hagamijwe amahoro arambye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yahuye na Olivier Nduhungirehe. Sikela akomeza asobanura ko muri uwo mubonano yongeye gushimangira ko ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bukwiye kubahwa. Ikindi yagarutseho, ni uko ibibazo bya Kongo bidashobora gukemurwa n’intambara bityo ko imishyikirano ya politiki ari yo igomba gushyirwa imbere, hakarebwa imvo n’imvano y’ibibazo hagamijwe kubishakira umuti urambye.

Ubutumwa bwa Jozef Sikela ku rubuga X busoza buvuga ko, muri uwo mubonano na Minisitiri Nduhungirehe, yongeye gusaba impande zose bireba gufata ikerekezo k’inzira y’imishyikirano ya Luanda na Nairobi yakomatanyijwe ndetse hakubahirizwa n’imyanzuro iherutse gufatirwa mu Kanama k’Afurika Yunze Ubumwe Gashinzwe Amahoro n’Umutekano (AU PSC) ndetse n’imyanzuro yavuye mu nama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’UBurasirazuba n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Karere k’Amajyepfo y’Afruika (EAC/SADC).

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *