Thursday, October 10
Shadow

Kongere ya 73 ya FIFA igiye kubera mu Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Werurwe 2023 i Kigali mu Rwanda hazabera kongere ya 73 y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA.

Icyo gihe ni na bwo bizamenyekana niba Gianni Infantino Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi FIFA yongera kugirirwa ikizere cyo kuzakomeza kuyobora urwo rwego muri manda nshya.

Icyo gikorwa cyo gutora umuyobozi wa FIFA kizabera muri Kongere yayo ya 73 igiye kubera i Kigali mu Rwanda. Abantu barenga 1700 ni bo bagiye kuyitabira bakaba bakomoka mu bihugu 209 by’ibinyamuryango. Hatumiwe kandi abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’iyi mpuzamashyirahamwe.

Ni ku nshuro ya kane Kongere ya FIFA ibereye ku mugabane w’Afurika kuko u Rwanda ruyakiriye nyuma ya Maroke, Afurika y’Epfo n’Ibirwa bya Morisi. By’umwihariko, ni bwo bwa mbere iyi kongere izaba iteraniye muri Afurika ikanaberamo amatora ya Perezida wa FIFA.

Bamwe mu bantu b’ingenzi bazitabira iyi kongere bamaze kugera mu Rwanda. Muri bo hari Gianni Infantino Perezida wa FIFA, Alexander Ceferin Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi UEFA, Samuel Eto’o Fils wabaye umukinnyi w’ikirangirire ubungubu akaba ayobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kameruni, Arsène Wenger watoje ikipe y’Arsenal yo mu Bwongereza akaba asigaye ari Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Amaguru muri FIFA n’abandi.

Perezida Paul Kagame yahawe igihembo na CAF

Usibye inama ya kongere nyirizina hateganyijwe n’ibindi bikorwa biyishamikiyeho. Muri ibyo bikorwa, hari umuhango wo gutanga igihembo ku bantu babaye indashyikirwa mu guteza imbere umupira w’amaguru muri Afurika. Icyo gihembo kitwa Outstanding Achievement Award kirahabwa Perezida w’u Rwanda Paul Kagame  n’Umwami Mohammed VI wa Maroke bakagishyikirizwa na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.

Ikindi kitezwe na benshi, ni umukino w’ubusabane hagati y’abahagarariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku migabane yose n’Abanyarwanda bakanyujijeho muri Ruhago. Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu kuri Sitade yari isanzwe izwi nka Sitade ya Kigali ariko yamaze guhindurirwa izina ikaba isigaye yitwa Pélé Stadium mu rwego rwo guha icyubahiro Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pélé uherutse kwitaba Imana.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *