Tuesday, April 16
Shadow

BAL 2023: REG Basketball Club yatangiye neza

Mu irushanwa rya Basketball Africa League ririmo guhuza amakipe atandatu yo mu itsinda rya Sahara, ikipe ya REG Basketball Club ihagarariye u Rwanda yatsinze umukino wayo wa mbere.

Mu mukino wahuje iyi kipe y’Ikigo Gishinzwe Ibirebana n’Ingufu mu Rwanda na Kwara Falcons yo muri Nijeriya ku cyumweru tariki 12 y’ukwezi kwa 3, REG Basketball Club yatsinze amanota 64 kuri 48. Abakinnyi nka Adonis Filer, Delwan Graham na Thomas Cleveland bari mu bigaragaje cyane muri uyu mukino. Ku ruhande rza Kwara Falcons abakinnyi nka Anthony Wilson na Ruot Monyyong bari batangiranye imbaraga ariko zigenda zigabanuka buhoro buhoro.

Iyi ntsinzi ya mbere y’umutoza Dean Murray wa REG Basketball club ni intambwe nziza kuri iyi kipe ifite inshingano zo kongera kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda rya Sahara nk’uko byagenze mu iri rushanwa rya BAL mu mwaka ushize wa 2022.

Umukino ufungura wabaye ku wa gatandatu uhuza ikipe y’AS Douanes yo muri Senegali na Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari. ABC Fighters ni yo yegukanye intsinzi y’amanota 76 kuri 70 ya AS Douanes.

Nyuma y’umukino wa REG Basketball Club na Kwara Falcons, ikipe ya US Monastir ari na yo ifite igikombe cya BAL giheruka yatsinze Stade Malien yo muri Mali amanota 78 kuri 68.

Ikipe ya Kwara Falcons

Umukino wa kabiri wa REG Basketball Club uteganyijwe ku wa kabiri tariki 13 y’ukwezi kwa 3 ukazayihuza na ABC Fighters. Uzatangira i saa tatu n’igice z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Muri iri tsinda rya Sahara ry’irushanwa rya Basketball Africa League, amakipe atandatu arimo guhatanira mu nzu y’imikino ya Dakar Arena muri Senegali ni AS Douanes yo muri Senegali, Rwanda Energy Group Basketball Club yo mu Rwanda, Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari, US Monastir yo muri Tuniziya, Stade Malien yo muri Mali na Kwara Falcons yo muri Nijeriya.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *