Friday, March 29
Shadow

Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Ku wa gatanu tariki 5 Kanama 2022 umugore w’Umwongerezakazi yapfuye urupfu rutunguranye ari mu rugendo rw’indege yavaga muri Hong Kong yerekeza mu Bwongereza, urugendo rurakomeza ku buryo abo mu muryangowe bari kumwe bagumye hafi y’umurambo we mu gahinda kenshi mu gihe kingana n’amasaha 8.

Helen Rhodes umubyeyi w’abana babiri yasinziriye ubudakanguka ubwo bari mu rugendo we n’umugabo we n’abana be babiri. Abantu bageregeje kumuha ubutabazi ngo barebe ko yakanguka ariko biba iby’ubusa kuko yari yamaze gupfa urupfu rw’amarabira. Indege yakomeje kuguruka, umurambo wa nyakwigendera na we uguma aho yari yicaye, abo mu muryango we na bo bakomeza kuba hafi aho, urugendo rurakomeza mu gihe cy’amasaha umunani yose kugeza ubwo indege yagwaga ku kibuga cya Frankfurt mu Budage. Umurambo w’uwo mubyeyi usanzwe akora akazi k’ububyaza wakuwe mu ndege, umugabo n’abana be barakomeza berekeza mu Bwongereza.

Iyo nkuru yakoze ku mutima abantu benshi, hahita hatangira igikorwa cyo gukusanya amafaranga y’inkunga kugira ngo umurambo wa Helen Rhodes ugezwe mu Bwongereza ndetse hakorwe n’imihango yo kumushyingura. Muri icyo gikorwa habonetse amayero 23.000 ni ukuvuga hafi miliyoni 25 mu mafaranga y’u Rwanda.

Nyakwigendera Helen Rhodes yari amaze imyaka irenga 15 aba muri Hongkong we n’umuryango we bakaba bari bafite gahunda yo kugaruka mu Bwongereza igihugu cyabo kavukire. Kuva icyorezo cya COVID-19 cyakwaduka ni bwo bwa mbere bari baje mu Bwongereza.

Jean Claude MUNYANDINDA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *