Sunday, April 28
Shadow

Vladimir Poutine yaba afite umukunzi mushya

Nyuma y’igihe Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine akundana na Alina Kabaeva, hari amakuru yemeza ko aba bombi bashobora kuba batariki kumwe bityo uyu mugabo w’igihangange akaba arimo gukundana n’umugore mushya.

Mu buzima bwe Vladimir Poutine yaranzwe no gukundana n’abagore batandukanye mu bihe binyuranye. Umugore we w’isezerano Lioudmila Alexandrovna Chkrebneva wakoraga mu ndege babyaranye abana babiri. Nyuma yaho Poutine yisanze akundana na Svetlana Krivonogikh wakoraka akazi ko mu rugo. Mu mwaka wa 2001 yatangiye gukundana na Alina Kabaeva wari umutoza w’imikino ngororamubiri. Amakuru avuga ko Poutine na Kabaeva babyaranye abana bane. Nyuma yo kwaduka kw’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine, Alina Kabaeva ntabwo akunze kugaragara nk’uko byari bimeze mbere bikavugwa ko akenshi aba yibereye muri Turukiya no mu Busuwisi hamwe n’abana be.

Poutine yari amaze igihe akundana na Kabaeva banabyaranye

Hagati aho ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko muri iyi minsi Perezida w’u Burusiya yaba ari kumwe n’undi mugore mushya witwa Ekaterina “Katya” Mizulina. Iki kinyamakuru cyo mu bwongereza gisohoka buri munsi kivuga ko uyu mukunzi mushya wa Poutine afite imyaka 39 akaba ari umukobwa w’umusenateri w’umugore Yelena Mizulina usanze uri ku ruhande rwa Poutine mu bitekerezo bya politiki.

Urukundo rurakeba hagati ya Poutine na Mizulina arusha imyaka 32

Ekaterina Mizulina yize muri Kaminuza ya Londres hanyuma mu mwaka wa 2017 ahabwa akazi ko kuyobora ikigo kitwa Safe Internet League mu Burusiya.

Mary IRIBAGIZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *