Saturday, July 27
Shadow

Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba igihangange muri Afurika

Urwego rwa volleyball y’u Rwanda muri Afurika nta washidikanya ko rushimishije n’ubwo hakiri intera ndende yo kwigaranzura makipe akomeye yo mu bihugu byo mu majyarugurun y’Afurika nka Misiri, Algeria na Tuniziya. Hari bamwe mu bakurikirana iby’iby’imikino ndetse batekereza ko ubuyobozi bwa sport mu Rwanda bukwiriye gushyira ingufu nyinshi muri uyu mukino w’intoki ngo kuko ariho hakiri amahirwe ku Rwanda kurusha uko bimeze mu mupira w’amaguru aho ibihugu byinshi by’Afurika byakangutse.

Guhera mu myaka isoza iya za 80 u Rwanda rwari rumaze kugira ikipe yihagararaho mu ruhando rw’Afurika. Ingufu z’ikipe y’igihugu zari zishingiye mbere na mbere ku buryo mu Rwanda hari amakipe menshi yatumaga urwego rwo guhatana imbere mu gihugu ruba ruri hejuru. Hariho amakipe nka Kaminuza y’i Butare, Groupe Scolaire y’i Butare, ikipe ya Minisiteri ya Transport n’Itumanaho (MINITRANSCO), ELECTROGAZ, Seminari Ntoya Virgo Fidelis yo ku Karubanda, Kaminuza yo mu Ruhemgeri, ikipe ya Ouragan yari iya Banki Nkuru y’Igihugu, Foudres yari iya gisirikare,  ishuri rikuru rya gisirikare ESM, Seminari Nkuru yo mu Nyakibanda, ikipe y’Ishuri ryisumbuye ry’i Save mu bafreres maristes n’ayandi. Aya makipe yatumaga shampiyona ihora ikomeye ku buryo n’abatoranywaga ngo baseruke mu ikipe y’igihugu babaga ari indobanure koko. Ikindi cyatumaga volleyball yari ikomeye ni abatoza bashoboye babaga bari muri ayo makipe yose. Mu mikino ya zone 4 yabereye muri Kongo Brazaville mu 1988 u Rwanda rwitwaye neza rutahukana umudari wa feza rutsinzwe bigoranye ku mukino wa nyuma n’ikipe y’igihugu ya Kameruni.

Ikipe y’u Rwanda ya volleyball nyuma gato ya jenoside yakorewe abatutsi

Amasezerano y’ubufatanye muri Sport hagati y’u Rwanda n’ibihugu n’u Burusiya ndetse n’u Buholandi yatumaga abatoza b’inzobere barakundaga kuva muri ibyo bihugu baje kongerera ubushobozi abo mu Rwanda bakanagira uruhare mu gutegura ikipe y’igihugu. N’ubwo volleyball yari yarashinze imizi kuva kera twavuga ko mu myaka ya za 87 kuzamura ari bwo ikipe y’u Rwanda yatangiye ibigwi byayo. Mu bakinnyi bayinyuzemo bagaragaje ubuhanga twavuga Sebalinda Antoine, Lyambabaje Alexandre,  Sebalinda Dominique, Gatera Jean Marie Vianney, Valois Jean Paul, Nzaramyimana Ignace bitaga Elastique, Nzeyimana Célestin bahimbaga Mukoni, Karangwa Dismas wari uzwi nka Catcheur, Bayigamba Robert, Semanzi Aimable, Karabaranga Jean Pierre, n’abandi baje kwiyongeraho barimo Rukamba Jean Marie Vianney, Imenamikore Benjamin, Mbaraga Alexis Kalisa Pacifique na Ngoga Louis.

Ikipe y’igihugu yo mu myaka ya 1986/87. Abahagaze uturutse ibumoso: Umutoza, JMV Gatera, Robert Bayigamba, Ignace Nzaramyimana, Jean Paul Valois, Jean Pierre Karabaranga, Dominique Ngoga n’umuyobozi wa Federasiyo Charles Uyisenga. Abapfukamye: Celestin Hakizimana, Aimable Semanzi, Dismas Karangwa na Alexandre Lyambabaje.

Jenoside yakorewe abatutsi yashegeshe cyane umuryango wa volleyball bituma ikipe y’igihugu ihatakariza abakinnyi benshi n’abatoza. Nyuma ariko volleyball yongeye kwiyubaka ndetse n’ikipe y’igihugu yongera guseruka mu rwego rwo kurwana ku izina ryayo ngo ikomeze igire igitinyiro muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara dore ko Afurika y’amajyaruguru yo ikiri ihurizo rikomeye ku Rwanda kubirebana n’amakipe y’igihugu ya Senior. Mu bakinnyi bagiye bafatira runini ikipe Amavubi muri volleyball nyuma ya jenoside uko imyaka yagiye ikurikirana twavuga Karabaranga Jean Pierre, Mbaraga Alexis, Bayingana Alphonse, Minani Théophile, Karekezi Michel, Ngarambe Raphael, Rulisa Alexis, Isibo Cassius, Manzi Nshuti Charles,  Ndabikunze Robert, Ndayikengurukiye Jean Luc, Ndungutse Emmanuel, Nkuranga Alexis, Kayijamahe Eugène, Karekezi Léandre, Ndagijimana Jean Damascène Nyirimana Fidèle n’abandi…

Mu myaka ya vuba ishize havuzwe kandi Rubayita César, Mbonyuwontuma Jean Luc, Uwamahoro Jean Pierre bita Gasongo cyangwa Big Mister ariko ubu akaba asigaye akina Basketball,  Singirankabo Dieudonné, Niyirora Jean Pierre, Kangabo Benjamin, Mutabazi Elie, Nsabimana Eric, Nkurunziza Charles, na bagenzi babo. Muri iki gihe ikipe y’u Rwanda nkuru  yabakiye ku bakinnyi nka  Kwizera Pierre Marshal, Yakan Lawrence, Ndamukunda Flavien, Hyango Théodore,  Irakarama Guillaume, Dusabimana Vincent, Mukunzi Christophe, Musoni Fred, Kagimbura Hervé, Ntagengwa Olivier, Mutuyimana Aimable n’abandi…

Nyuma yaho gato haje abandi nka Yvan Nsabimana, Samuel Niyogisubizo, Nelson Murangwa, Sylvestre Ndayisaba, Wicliff Dusengimana, Peacemaker Twagirayezu, Placide Sibomana, Patrick Akumuntu Kavalo n’abandi…

Mu basore barimo kwigaragaza muri iki gihe batanga ikizere mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball twavuga Vénuste Gatsinzi, Ronald Muvara, Merci Gisubizo na Dieu Est Là Ndahayo.

Jean Claude MUNYANDINDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *