Friday, March 29
Shadow

Yabeshye ko ari umubyeyi wa Mbappé bimuviramo akaga

Ahitwa Seine-et-Marne mu Bufaransa umugabo yakatiwe gufungwa amezi 10 n’ihazabu y’amaeuros 2000 kubera ko yabeshye ko ari we se w’umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umufaransa Kylian Mbappé.

Uyu mugabo w’imyaka 48 yagiye inshuro nyinshi ku kicaro cya Perefegitura ya Yvelines mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize wa 2022 no mu kwezi kwa 1 kwa 2023 mu rwego rwo gushakira ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa abantu babiri bakomoka muri Aljeriya.

Kugira ngo ahabwe serivisi mu buryo bwihuse, uyu mugabo yavuze ko ari umubyeyi w’umukinnyi wa Paris Saint Germain ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Gusa ntabwo byaje kumuhira kuko inzego za polisi zamusabye kwerekana imyirondoro ye yanditse hanyuma bigaragara ko yabeshyaga. Yahise ashyikirizwa urukiko na rwo rumukatira amezi 10 y’igifungo ageretseho n’amande y’amaeuros 2000.

Sylvain NTAWUHIGANAYO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *