
Ibintu bine by’ingenzi bishyira ingagi mu kaga
Mu myaka ya za 80 ingagi zo mu misozi miremire ntabwo zarengaga 400 ku isi yose ariko ibikorwa byo kuzibungabunga byatumye zigenda ziyongera ku buryo ubu zimaze kurenga 1000. Hari ibintu bine bigomba kwirindwa kuko ari byo bishyira mu kaga ingagi ku buryo byatuma zinashiraho burundu biramutse bidafatiwe ingamba.
1.Kuvogera amashyamba zibamo
Ibikorwa by'ubuhinzi, gucukura amabuye y'agaciro no gushaka inkwi zo gucana bituma abantu bototera amashyamba ingagi zituyemo bityo zikabura aho ziba ubuzima bwazo bukajya mu makuba.
2.Indwara
Ingagi zikunze kwandura indwara mu buryo bwa hato na hato kandi ntabwo zigira ubudahangarwa buhagije ku ndwara z'ibyorezo. Ni na yo mpamvu iyo hadutse indwara nshya zikuze guhitana umubare munini w'ingagi. Mu mabwiriza yo gusura ingagi ha...