
Amavubi yatsinze Bénin ikizere cyo kujya muri CAN kirazanzamuka
Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Sitade Amahoro i Remera ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yatsinze ikipe y’igihugu ya Bénin ibitego 2 kuri 1 mu mukino w’umunsi wa 4 mu itsinda rya 4 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu CAN 2025 muri Maroke.
Muri uyu mukino watangiye i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Bénin ni yo yafunguye amazamu mu gice cya mbere, Abanyarwanda batangira kwiheba kuko bumvaga gutakaza uyu mukino byari bisobanuye gusezererwa. Gusa mu gige cya kabiri cy’umukino abasore b’umutoza Frank Spittler bishyuye icyo gitego ndetse bongeraho n’icya kabiri k’intsinzi cyabahesheje amanota atatu y’umunsi.
Uku gutsinda k’u Rwanda rwagaruye ikizere cyari cyaratakaye ku wa gatanu tariki 11 Ukwakira 2024 ubwo batsindwaga na B...