Sunday, May 19
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Imikino
Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda bazi izina rya Muvara Valens kuko yagize ibigwi nk’umukinnyi mwiza usatira izamu. Gusa bamwe muri bo ni bo bazi bimwe mu byamuranze. Muvara Valens afite imyaka 60 y’amavuko. Akomoka mu muryango mugari w’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko barumuna be bitwa ba Mudeyi bagerageje kugera ikirenge mu cye. Izina rya se w’aba bose ni Modeste Mudeyi. Muri Vital’o yari umukinnyi ngenderwaho Nyuma yo kuzamukira mu ikipe yitwaga Bata, Muvara Valens yinjiye muri Vital’o yo mu Burundi aho yigaragaje cyane nk’umukinnyi ukomeye hamwe na Malik Jabir, Kamurani, Lomami n’abandi. Valens Muvara yazamukiraga ku ruhande rw’iburyo (ailier droit) agatsinda ibitego byinshi. Yahishuye icyatumye ava muri Vital’o imburagihe akajya muri Kiyov...
Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Ayandi, Imyidagaduro
Itsinda rya Wenge Musica ni rimwe mu yamamaye mu mateka y'ubuhanzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bayigize bubatse izina mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi. Orukesitiri Wenge Musica yashinzwe na Didier Masela mu mwaka wa 1981. Mbeye y'uko itangizwa ku mugaragaro igahabwa n'iryo zina yari igizwe n'abasore b'abanyeshuri baririmbaga byo kwinezeza mu gihe babaga bari mu biruhuko; icyo gihe abo banyeshuri bari bibumbiye mu kitwaga Celio Stars. Nyuma yo gushingwa, Wenge Musica ntabwo yatinze kwamamara kuko yari ifite abanyempano haba mu miririmbire haba no mu micurangire. Iri tsinda ryibandaga ku njyana ya soukous, rumba ndetse ryaje no kwadukana umucezo mushya witwa ndombolo. Aba bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi banakora ibitaramo binyuranye muri Kongo...
BAL 2024: Andi makipe 3 yabonye itike yo gukina ikiciro cya conference

BAL 2024: Andi makipe 3 yabonye itike yo gukina ikiciro cya conference

Imikino
Amakipe 3 ari yo Bangui Sporting Club yo muri Repubulika ya Santarafurika, FUS Rabat yo muri Maroke na Al Ahly Benghazi yo muri Libiya amaze gukatisha amatike yo kwitabira ikiciro gikurikiraho k’irushanwa rya Basketball Africa League 2024. Mu irushanwa rya Elite 16 mu kerekezo k’iburengerazuba (West Division) ryabaye hagati y’itariki ya 31 Ukwakira 2023 na 5 Ugushyingo 2023 i Yawunde muri Kameruni aya makipe atatu ni yo yatsindiye imyanya yo kuzaseruka mu matsinda y’ikiciro cya conference. Ku makipe 7 yari yaserutse, Bangui Sporting Club itozwa na Liz Mills ukomoka muri Australia ni yo yaje ku mwanya wa mbere itsinze FUS Rabat yo muri Maroke amanota 93 kuri 90. Umwanya wa gatatu wabaye uwa Al Ahly Benghazi yo muri Libiya yatsinze Forces Armées et Police yo muri Kameruni amanota 93 k...
Samson Ndayishimiye yatorewe kuyobora FERWACY

Samson Ndayishimiye yatorewe kuyobora FERWACY

Imikino
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2023 habaye amatora yo kuzuza imyanya muri Komite Nyobozi y’uwo mukino mu Rwanda (FERWACY). Ku mwanya wa perezida hatowe Samson Ndayishimiye wari umukandida umwe rukumbi. Uyu mugabo wari watanze kandidatire aturutse mu ikipe ya Kigali Cycling Club yegukanye uyu mwanya w’ubuyobozi bigoranye kuko ku nshuro ya mbere y’amatora yagize amajwi 6 gusa ku bantu 11 batoye. Nyuma yo kunganya amajwi na “oya” byabaye ngombwa kwitabaza inshuro ya kabiri y’amatora, Samson Ndayishimiye abona amajwi 8. Visi perezida wa mbere yabaye Valentin Bigango watanzwe n’ikipe ya Amis Sportifs. Yatsinze Madjaliwa Niyongoma wo wo muri Benediction Cycling Club. Arlette Ruyonza watanzwe na Nyabihu Cycling Team ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru. Ruyonza yari umukandi...
Volleyball: Ibigwi n’amateka bya Groupe Scolaire y’i Butare

Volleyball: Ibigwi n’amateka bya Groupe Scolaire y’i Butare

Imikino
Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare ni ishuri rifite amateka aremereye mu ireme ry’uburezi no mu bikorwa bya siporo. Mu myaka yashize Groupe Scolaire yaramamaye cyane mu mikino haba mu mupira w’amaguru no muri volleyball ari na yo tugiye kwibandaho. Mu myaka ya vuba, ba Padiri Emmanuel Kayumba na Pierre Celestin Rwirangira bakunze kugarukwaho nka bamwe mu bayobozi ba Groupe Scolaire bashyigikiye volleyball nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Gusa umusingi w’ubuhangange w’iri shuri rikunda kwitwa Indatwa wubakiye ku bafurere b’abashariti (Frères de la Charité) bayoboye iki kigo bakakigeza ku gasongero ka volleyball yo mu Rwanda. Mu myaka ya za 1980 ishyira za 90, abafurere nka Gaston na Bernard bakoze akazi gakomeye, bashimangira ibyari byaratangijwe n’abababanjirije, aho intego yari...
Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Uwaciye umutwe ikibumbano arashakishwa uruhindu

Ayandi
Ikibumbano cya Béatrice wa Savoie kiri ahitwa Auvergne - Rhônes - Alpes mu Bufaransa cyaciwe umutwe ku itariki ya 31 Ukwakira 2023. Umuyobozi wa komine ya Echelles aho iki kibumbano giherereye ayatangaje ko bari mu rujijo kandi bafite ubwoba batewe n’icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi. Yongeraho ko abashinzwe umutekano barimo gukora uko bashoboye ngo bafate uwakoze icyo cyaha akanirwe  urumukwiye. Iki kibumbano cya Béatrice wa Savoie cyabumbwe mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mugore wahoze ari umuyobozi muri Provence akaba yarabayeho mu kinyejana cya 18. yafatwaga nk’umugiraneza n’umunyabuntu kubera ibyiza yakoreraga abaturage. Cyatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2016 Genti KABEHO
Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Ayandi, Imyidagaduro
Nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’imyakura bwakomye mu nkokora ibikorwa bye bya muzika, umuhanzikazi w’Umunyakanada Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame atanga ikizere cy’uko arimo koroherwa. Ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, uyu muririmbyikazi w’icyamamare yagiye kureba umukino wa Hockey wabereye i Las Vegas wari wahuje ikipe ya Golden Knights na Montreal. Icyo gihe yagaragaraga nk’umuntu umeze neza ku  buryo abenshi batangiye kugira ikizere cy’uko yaba agiye koroherwa akagaruka gususurutsa abakunzi be mu bitaramo. Céline Dion yari aherekejwe n’abahungu be batatu ari bo René Charles w’imyaka 22, n’impanga ze Nelson na Eddy b’imyaka 13. Uburwayi bwa bw’uyu muhanzikazi ni uburwayi budasanzwe bufata imyakura bugaca intege ubufite. Kuri Céline Dion bwamugizeho ingaruka zikomeye ku bu...
Volleyball: Amateka y’ikipe ya Seminari Ntoya y’i Butare

Volleyball: Amateka y’ikipe ya Seminari Ntoya y’i Butare

Imikino
Seminari Ntoya y’i Butare iherereye mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Iri shuri rifite akabyiniriro k’Isonga y’Ayisumbuye kubera imyitwarire myiza mu nzego zitandukanye nk’ikinyabupfura, kugira abanyeshuri b’abahanga, ubuyobozi bufite indangagaciro nziza, abarimu b’intangarugero, ubuhangange muri muzika no mu mikino. Abazi neza amateka y’iri shuri ryubatse ku musozi wa Karubanda hafi ya gereza, bemeza ko iri zina ry’igisingizo ryazanywe n’umwe mu barimu bahigishije amasomo y’indimi yitwaga Frodouard Sentama wakomokaga mu muryango w’abasizi na we ubwe akaba yari umusizi, waje guhitanwa na jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994. By’umwihariko, ikipe ya Seminari Ntoya Virgo Fidelis yari ihagaze neza mu mikino haba mu ngororamubiri, umupira w’amaguru, basketball ariko cyane cyan...
Yashakanye n’umwana yareraga arusha imyaka 31

Yashakanye n’umwana yareraga arusha imyaka 31

Ayandi
Umurusiyakazi Aisylu Chizhevskaya Mingalim w’imyaka 53 yarongowe na Daniel Chizhevsky ufite imyaka 22 akaba ari umwana w’umuhungu yareraga (fils adoptif). Ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza kivuga ko uyu mugore ukomoka ahitwa i Tatarstan mu Burusiya yafashe umwanzuro wo kubana akaramata n’uwo yareraga nk’imfubyi. Inkuru y’aba bombi yatangiye ubwo Aisylu yajyaga ajya kwigisha isomo rya Muzika mu kigo k’imfubyi aho Daniel yarererwaga. Bamenyanye uyu muhungu akiri muto afite imyaka 13. Aisylu yahisemo guhita amujyana iwe ngo amubere umwana (fils adoptif). Uko umwana yagendaga akura ibyabo byahindukagamo urukundo kugeza ubwo bashyingiranywe mu mpera z’uku kwezi gushize k’Ukwakira 2023. Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri resitora iherereye mu mugi wa Kazan. Aisylu C...
Ikipe ya Etoile de l’Est yirukanye abatoza bayo

Ikipe ya Etoile de l’Est yirukanye abatoza bayo

Imikino
Inkundura yo kwirukana abatoza irakomeje mu makipe yo muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda. Ku wa gatandatu tariki tariki 28 Ukwakira 2023 ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Ntara y’i Burasirazuba bwatangaje ko bwatandukanye n’abari abatoza bayo, umutoza mukuru n’umutoza wungirije. Maurice Nshimiyimana uzwi nka Maso wari umutoza mukuru na Karim Habimana bavuye muri Etoile de l’Est nyuma y’umukino batsinzwemo na Kiyovu Sport ibitego 6 kuri kuri 1 ku wa gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023 kuri Stade yitiriwe Pélé i Nyamirambo mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Ibi byatumye iyi kipe ikomeza kumanuka ku rutonde rw’gateganyo, aho iri ku mwanya wa 14 n’amanota 7. Abayobozi ba Etoile de l’Est bemeza ko umwanzuro wo gutandukana n’abatoza bayo wavuye mu biganiro byabay...