Wednesday, July 23
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Nta gakuru ka Claudine Bazubagira waburiwe irengero mu mikino paralempike

Nta gakuru ka Claudine Bazubagira waburiwe irengero mu mikino paralempike

Imikino
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya sitting volleyball mu kiciro cy’abagore Claudine Bazubagira yaburiye mu Bufaransa aho iyi kipe yitabiriye imikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga. Iyi kipe imaze gukina imikino ibiri mu itsinda ryayo idafite uyu mukinnyi kuko kuva mu cyumweru gishize nta wongeye kumuca iryera. Inkuru y’ibura ry’uyu Munyarwandakazi w’imyaka 44 ikimara kumenyekana, inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zatangiye kumushakisha ariko kugeza n’ubu ntabwo araboneka. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na yo yinjiye muri iki kibazo mu rwego rwo kugerageza kumenya irengero ry’uyu mukinnyi. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda Jean Baptiste Murema yabanje guhakana aya makuru arebana n’ibura rya Bazubagira ariko nyuma yaje kwemeza ko ari impam...
Nyuma y’umwaka bakundana, Vincent Cassel na Narah Baptista baryohewe n’ubuzima.

Nyuma y’umwaka bakundana, Vincent Cassel na Narah Baptista baryohewe n’ubuzima.

Imyidagaduro
Umukinnyi wa filimi z’urwenya Vincent Cassel w’Umufaransa n’Umunyaburezilikazi Narah Baptista ku itariki ya 25 Kanama 2024 bizihije isabukuru y’umwaka umwe bamaze bakundana. Vincent Cassel yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto igaragaza ko aba bombi bameranye neza mu munyenga w’urukundo bamaranyemo umwaka wose. Narah Baptiste usanzwe ari umunyamideli na we yahise ashyira ahagaragara amafoto agera ku icumi bari kumwe yongeraho amagambo ‘Ndagukunda cyane!’. Ikinyuranyo k’imyaka kiri hagati ya Cassel na Baptista ntabwo bagiha agaciro. Cassel afite imyaka 57 na ho Baptista akagira 27. Kuba umwe aruta undi cyane mu bukure nta cyo bihindura ku munezero bagaragarizanya. Bagaragara kenshi bari kumwe batembera, bakajya ku nkombe z’amazi, bagasomana bya hato na hato. Muri make urukund...
APR FC yarakomeje, Police FC irasezererwa

APR FC yarakomeje, Police FC irasezererwa

Imikino
Mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika mu mupira w’amaguru, ikipe y’APR FC  yasezereye AZAM FC yo muri Tanzaniya na ho Police FC ikurwamo na CS Constantine yo muri Alijeriya. Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo, APR FC yari ifite akazi katoroshye kuko yagombaga kwishyura igitego kimwe ku busa yari yaratsinzwe na AZAM FC i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe y’abasirikare b’u Rwanda yerekanye umukino usukuye. Mu gice cya mbere cy’umukino, AZAM FC yahisemo kurinda izamu ryayo itekereza ko impamba y’igitego kimwe yari ihagije. Iyo mpamba yaje guhinduka iyanga kuko APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Jean Bosco Ru...
Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryamuritse ibyagezweho muri manda irangiye

Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ryamuritse ibyagezweho muri manda irangiye

Imikino
Ku wa mbere tariki ya 12 Kanama 2024 Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Madamu Pamela Girimbabazi Rugabira yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ba siporo. Iki kiganiro cyabereye kuri Hotel Olympique ku Kimironko kitabiriwe n’abanyamakuru bakora mu bitangazamakuru byandika, radiyo na televiziyo. Kibanze ku bikorwa byaranze manda y’imyaka ine ishize (2020-2024), ndetse n’ibiteganyijwe gukorwa mu myaka iri imbere. Abanyamakuru bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye, bahabwa ibisubizo ndetse na bo bajya inama ku cyakorwa hagamijwe iterambere ry’umukino wo koga. Bimwe mu by’ingenzi byagezweho muri iyi manda irangiye, harimo kuba u Rwanda rwarakiriye Irushanwa ry’Akarere ka Gatatu k’Umukino wo Koga ryakinwe mu Gushyingo 2023. Hari kandi kuba umukinnyi mpu...
Police FC yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda

Police FC yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda

Imikino
Ku wa gatandatu tariki ya 10 y’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2024, ikipe ya Police Football Club yatsinze APR Football Club ku mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Muri uyu mukino wa Super Coupe wabereye kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo, umutoza Vincent Mashami yongeye guhesha ikipe ya Police FC ikindi gikombe kiyongera ku Gikombe cy’Amahoro iherutse kwegukana itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma. Mu gice cya mbere APR FC na Police FC zerekanye umukino usukuye ariko iminota 45 irangira nta kipe ishoboye kurunguruka mu izamu. Mu gice cya kabiri na bwo nta cyahindutse bityo umukino urangira banganya ubusa ku busa biba ngombwa guhita hitabazwa za penaliti. Amahirwe y’izo penaliti yasekeye Police FC, itwara igikombe itsinze APR FC penaliti ...
APR FC na Rayon Sports mu mikino ya Simba Day n’Umunsi w’Igikundiro

APR FC na Rayon Sports mu mikino ya Simba Day n’Umunsi w’Igikundiro

Imikino
Ku wa gatandatu tariki ya 3 y’ukwezi kwa 8 mu mwaka wa 2024 amakipe ya Rayon Sport na APR FC azitabira imikino izayahuza n’andi makipe abiri yo muri Tanzaniya ari yo Simba Sports Club na Azam FC. Kuri Stade yitiriwe Benjamini Mukapa i Dar es Salaam, APR FC izakirwa na Simba Sports Club mu mukino ugamije gufasha iyi kipe kwerekana abakinnyi bayo bashya mu muhango ngarukamwaka witwa ‘Simba Day’. Kuri APR FC, ni umwanya mwiza wo gutyaza abakinnyi bayo mbere yo gutangira urugamba rwo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Mu gihe Simba Sports n’APR FC zizaba zumvana imitsi i Dar es Salaam, Rayon Sports izaba irimo gukina n’ikipe y’Azam FC yo muri Tanzaniya kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo. Uyu mukino ni uwo muri gahunda itegurwa buri mwaka n’ubuyobozi...
Irushanwa ryo koga rigiye kubera i Nyamata ryitezweho kubona izindi mpano

Irushanwa ryo koga rigiye kubera i Nyamata ryitezweho kubona izindi mpano

Imikino
Ku cyumweru Triki ya 28 Nyakanga 2024 muri piscine ya Hotel La Palisse i Nyamata mu karere ka Bugesera hazabera irushanwa ryo koga ryo ku rwego rw’igihugu National Summer Swimming Competition. Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda Pamela Girimbabazi atangaza ko iri rushanwa ryateguwe muri gahunda y’amarushanwa yo mu mpeshyi kandi amakipe yose yemerewe kuryitabira. Asobanura ko igihe k’impeshyi cyorohereza amarushanwa nk’aya ngaya kuko abanyeshuri baba bari mu biruhuko kandi bakaba bagize umugabane munini w’abitabira umukino wo koga. Ati “Mu mpeshyi ni bwo abakinnyi bose babona umwanya w’imyitozo kuko abenshi baba basanzwe bari mu masomo ku ishuri. Ikindi kandi ni umwanya mwiza tuba tubonye wo guhuriza hamwe abakinnyi benshi bashoboka bikatworohereza kuvumbura impano ...
Kayonza: Gukingira abana ku gihe byagabanyije indwara zibibasira

Kayonza: Gukingira abana ku gihe byagabanyije indwara zibibasira

Ayandi
Gahunda yo gukingirira abana ku gihe yatumye indwara ziterwa no kutikingiza zigabanuka bityo n’umubare w’abicwaga n’izo ndwara uragabanuka. Bamwe mu batanze ubuhamya bo mu karere ka Kayonza bavuga ko ibi byatewe n’uko ababyeyi bamaze kujijukirwa n’akamaro k’inkingo, bitewe n’ubukangurambaga inzego z’ibanze zakoze. Ikindi bashima ni uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babafasha kubagira inama no kubashishikariza gukingiza abana. Ubusanzwe umwana ukivuka aba agomba gukingirwa indwara zitandukanye zirimo igituntu, iseru, agakwega, tetanusi, impiswi n’izindi. Mukandahiro Christine umubyeyi w’abana 3 avuga ko ubukangurambaga bwatumye ababyeyi bakangukira gukingiza abana, bigabanya indwara n’impfu z’abana. Nikuze Emeline umubyeyi wo mu murenge wa Mukarange wigeze kurwaza umwana in...
Nyagatare: Abaturage bishimira imikorere ya “Postes de Santé”

Nyagatare: Abaturage bishimira imikorere ya “Postes de Santé”

Ayandi
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bashimira ubuyobozi bwabegereje serivisi z’ubuzima bukabubakira ibigo by’amavuriro y’ibanze azwi nka “Postes de Santé” ari hafi yabo. Bavuga ko izi “Postes de Santé” zibafasha kwivuza indwara zimwe na zimwe batiriwe bakora ingendo ndende cyane nk’uko byari bimeze mbere, bikaba byarafashije abaturage kwivuza kandi ku gihe, Muri gahunda y’imyaka irindwi ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuvuzi.  Yubatse ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bikorera ku rwego rw’akagari bitanga serivisi ubundi zatangirwaga ku bigo nderabuzima. Hakizumuremyi Jean Marie utuye mu murenge wa Nyagatare avuga ko ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze cyaziye igihe kuko kibafasha kwivuza mu buryo bworoshye. Agira ati: “ poste de s...
Hatanzwe ubutumwa bwo kwisungana n’impunzi ku munsi mpuzamahanga wazo

Hatanzwe ubutumwa bwo kwisungana n’impunzi ku munsi mpuzamahanga wazo

Ayandi
Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kuzirikana impunzi. Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 20 Kamena buri mwaka hagamijwe guha agaciro ubutwari no kwihangana bigaragazwa n’abantu bavanywe mu byabo bagahunga ibihugu byabo bitewe n’intambara n’itotezwa. Uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) kuri uyu munsi wahariwe impunzi yatanze ubutumwa bwo kwifatanya na zo no kurushaho kuzirikana ingorane impunzi zihura na zo. Iyo ntero ya UNHCR yikirijwe n’andi mashami y’Umuryango w’Abibumbye afite ubutabazi mu nshingano zayo, nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO),  n’indi miryango nk’Umuryango Utabara Imbabare ku Isi (ICRC) n’iyindi. Hirya no hino ku isi hateguwe ibikorwa binyuranye muri gahunda...