
Nta gakuru ka Claudine Bazubagira waburiwe irengero mu mikino paralempike
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya sitting volleyball mu kiciro cy’abagore Claudine Bazubagira yaburiye mu Bufaransa aho iyi kipe yitabiriye imikino mpuzamahanga y’abafite ubumuga.
Iyi kipe imaze gukina imikino ibiri mu itsinda ryayo idafite uyu mukinnyi kuko kuva mu cyumweru gishize nta wongeye kumuca iryera.
Inkuru y’ibura ry’uyu Munyarwandakazi w’imyaka 44 ikimara kumenyekana, inzego z’umutekano zo mu Bufaransa zatangiye kumushakisha ariko kugeza n’ubu ntabwo araboneka. Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa na yo yinjiye muri iki kibazo mu rwego rwo kugerageza kumenya irengero ry’uyu mukinnyi.
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda Jean Baptiste Murema yabanje guhakana aya makuru arebana n’ibura rya Bazubagira ariko nyuma yaje kwemeza ko ari impam...