Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku
Umukinnyi ukomeye mu bakanyujijeho wanakiniye ikipe y’igihugu yu Bufaransa y’umupira w’amaguru Lilian Thuram ku itariki ya 23 Kanama 2022 yasezeranye n’umugore we Kareen Guiock ariko ubukwe bwabo bubangamira umudendezo w’abatuye hafi y’aho bwabereye.
Ubwo bukwe bwabaye ibirori by’akaraboneka ariko bigeze mu masaa saba z’ijoro harashwe indimi z’umuriro mu kirere feux d’artifice cyangwa fireworks bibangamira abantu batuye muri ako gace ka Fontainebleau ubwo bukwe bwabereyemo kuko urusaku rw’iyo miriro yaraswaga rwababujije gusinzira.
Amakosa yakozwe ni uko izo ndimi z’umuriro zarashwe mu masaha akuze kandi uruhushya rwari rwatanzwe rwavugaga ko ibirori bitagombaga kurenza i saa tanu n’igice z’ijoro. Nyuma y’icyo gikorwa cyabangamiye abaturage, Meya wa Fontainebleau yamaganye ibyaba...