Tuesday, April 23
Shadow

Author: uhlod

Basketball: Ikipe ya REG izongera guhagararira u Rwanda muri BAL 2023

Basketball: Ikipe ya REG izongera guhagararira u Rwanda muri BAL 2023

Imikino
Nyuma yo gutsinda Patriotes Basketball Club amanota 84 kuri 74 mu mukino wa 5 wa playoffs za nyuma, ikipe ya REG Basketball Club yahise ibona uburenganzira bwo kongera guhagararira u Rwanda muri Basketball Africa League ya 2023 nk’uko byagenze muri BAL ya 2022. Iyi ntsinzi ikipe ya REG iyikesha abakinnyi bayo bakomeye nka Adonis Filer, Thomas Cleveland, Axel Mpoyo, Pitchou Manga, Elie Kaje, Olivier Shyaka, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza na bagenzi babo. Abategura irushanwa rya Basketball Africa League ntabwo baremeza niba ikipe izaserukira u Rwanda muri BAL ya 2023 izahita ijya mu makipe 12 azakina imikino yo mu kiciro cya conferences atabanje kunyura mu majonjora ariko ikipe ya REG Basketball Club ifite ubushobozi bwo kwitwara neza ikaba yatsinda n’ayo majonjora. ...
Basketball: REG yatwaye igikombe mu bagore, mu bagabo REG na Patriots ziracyashyiditse

Basketball: REG yatwaye igikombe mu bagore, mu bagabo REG na Patriots ziracyashyiditse

Imikino
Mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 14 Nzeri 2022 ikipe y’abagore ya REG Basketball Club yatwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gutsinda umukino wayo wa kane mu mikino itanu yari iteganyijwe muri playoffs za nyuma. Muri uyu mukino wabereye muri BK Arena i Remera REG Basketball Club yatsinze APR Basketball Club amanota 63 kuri 54 bityo iyo ntsinzi ya 3 ihita ihesha iyi kipe y’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Ingufu igikombe mu gihe APR Basketball Club yo yatsinze umukino umwe gusa. Umukinnyi Mireille Nyota wa REG Basketball Club ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka. Mu gihe mu bagore ikipe yegukanye igikombe yamaze kumenyekana, mu kiciro cy’amakipe y’abagabo ibintu bizasobanuka ku cyumweru ku itariki ya 18 Nzeri 2022 hagati ya REG Basketball Club na Patriots Ba...
Basketball: REG mu bagabo no mu bagore zirasatira igikombe

Basketball: REG mu bagabo no mu bagore zirasatira igikombe

Imikino
Ku cyumweru tariki ya 11 Nzeri 2022 muri BK Arena i Remera habaye imikino ya gatatu ya playoffs za nyuma muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda hanyuma amakipe ya REG Basketball Club mu bagore no mu bagabo yegukana intsinzi. Mu kiciro cy’amakipe yabagore ikipe ya REG Basketball Club yatsinze APR Basketball Club ku buryo budasubirwaho amanota 71 kuri 44 bityo yuzuza intsinzi ebyiri kuri imwe ya APR. Mu mukino wa mbere REG Basketball Club yari yatsinze APR Basketball Club amanota 60 kuri 57 na ho APR Basketball Club itsinda umukino wa kabiri ku manota 65 kuri 58. Mu bagore REG imaze gutsinda APR inshuro 2 kuri 1 Mu bagabo ikipe ya REG basketball yongeye kurusha Patriotes Basketball Club iyitsinda amanota 82 kuri 75. Amanota y’intsinzi abasore nka Thomas Cleveland, Adonis Filer na b...
Hari bamwe bishimiye urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza

Hari bamwe bishimiye urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza

Ayandi
Itanga rya Elizabeth wa II Umwamikazi w’u Bwongereza ryabaye ku wa kane tariki ya 8 Nzeri 2022 ryashenguye abantu benshi muri rusange ariko hari abantu bamwe bo mu bihugu bya Irlande ya Ruguru ndetse na Repubulika ya Irlande bashimishijwe n’iyo nkuru. Impamvu yateye bamwe kutababazwa n’itanga ry’umwamikazi ni uko ibi bihugu bya Irlande ya Ruguru na Repubulika ya Irlande bisanzwe bitarebana neza n’Ubwami bw’u Bwongereza n’ubwo byombi bibarirwa mu bihugu bigize ubwo bwami. Ubwo iyi nkuru yakababaro yitangab rya Elizabeth wa II yamaraga gusakara mu mujyi wa Derry ufatwa nkuwa kabiri muri Irlande ya Ruguru hagaragaye imodoka zirenga 10 zagendaga zishoreranye zivuza amahoni. Ku mugoroba w’uwo munsi kandi hari amatsinda y’abantu bo muri Irlande bumvikanye baririmba bavuga bati “nagende...
Jennifer Lopez yifotoje yambaye ubusa buri buri ngo yamamaze amavuta

Jennifer Lopez yifotoje yambaye ubusa buri buri ngo yamamaze amavuta

Imyidagaduro
Ku itariki ya 24 Nyakanga 2022 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 53 amaze avutse, umuririmbyikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe zAmerika Jennifer Lopez yifotoye nta kenda na kamwe yambaye mu rwego rwo kwamamaza amavuta yo kwisiga yitwa J Lo Body. Uyu mugore uheruka gukora ubukwe ku nshuro ya kane ubwo yambikanaga impeta na Ben Affleck arusha imyaka 4, mu gihe akiri mu kwezi kwa buki yaboneyeho no guteza imbere ibikorwa bye by’ubucuruzi. Amavuta ya J Lo Body Yahisemo kwifotoza yambaye ukuri ngo agaragaze ko amavuta mashya yamaze gushyirwa ku isoko atuma uruhu rwe rurushaho kunoga, umuntu uyisize agahorana itoto. Uyu muhanzi w’icyamamare avuga ko icyo gikorwa kitigeze gitera ikibazo icyo ari cyo cyose umugabo we baheruka kurushinga. Ati “Umugabo wanjye yabyakiriye neza. Nta kibazo na k...
Yannick Noah asanga kugira abagore benshi ari byo bikwiye

Yannick Noah asanga kugira abagore benshi ari byo bikwiye

Imyidagaduro
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Yannick Noah wakanyujijeho mu mukino wa tennis akaba ari n’umuririmbyi w’icyamamare, yatangaje ko ibyiza ariko umuntu yakwibera wenyine ntashake cyangwa yaba anashatse akagira abagore benshi. Uyu mugabo w’imyaka 62 utajya uhisha ibyerekeranye n’ubuzima bwe bwite yavuze ko ibanga ari icyo yibagiwe kandi ko atajya atinya ko abantu bamenya amakuru ye arebana n’urukundo. Noah yavuze ko aterwa ishema no kuba yarashatse abagore barenze umwe n’ubwo atahiriwe n’urushako akaba yaratandukanye na bo bose uko ari batatu. Yannick Noah ati “Niba ugiye gushaka, byaba byiza ushatse abagore benshi bitaba ibyo ukabyihorera ukibera ingaragu kuko ibyo byombi ari byo bitanga amahoro kurusha gushaka umugore umwe rukumbi”. Yannick Noah yasobanuye ko ata...
Kwita izina 2022: Ingagi 20 zahawe amazina

Kwita izina 2022: Ingagi 20 zahawe amazina

Ibyiza nyaburanga
Ku wa gatanu ku itariki ya 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru habaye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 18. Abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize ni bo bahawe amazina. Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente.  Aya ni amazina yahawe ingagi muri uwo muhango ndetse n’abayatanze: – Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza – Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha – Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali – Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba – Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo – Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa – Dr Cindy Descalzi Pereira yise ...
Kwita izina : Youssou N’Dour ni umwe mu bazaha izina umwana w’ingagi

Kwita izina : Youssou N’Dour ni umwe mu bazaha izina umwana w’ingagi

Ibyiza nyaburanga
Mu muhango ngarukamwaka wo guha amazina abana b’ingagi w’uyu mwaka wa 2022 umuhanzi w’icyamamare w’Umunyasenegali Youssou N’Dour ni umwe mu batoranyijwe ngo na we azatange izina. Muri iki gikorwa giteganyijwe kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ku wa gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 Youssou N’Dour na we ari mu bazita izina ndetse akazanaririmba mu gikorwa cya Gala Night Dinner giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 4 Nzeri. Mu bandi bantu bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi harimo Salma Mukasanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Uhuza Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa. Kuri iyi nshuro ya 18 hakorwa umuhango wo Kwita Izina, abana bingagi 20 ni bo bazahabwa amazina b...
Kwita izina 2022: Abana b’ingagi 20 bazahabwa amazina

Kwita izina 2022: Abana b’ingagi 20 bazahabwa amazina

Ibyiza nyaburanga
Ku itariki ya 2 Nzeri 2022 mu Rwanda hazaba umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB cyatangaje ko muri uwo muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 ari bo bazahabwa amazina. Abo bana b’ingagi bavutse kuva mu kwezi kwa Kanama 2021 kugera muri Nyakanga 2022. Nkuko bisanzwe iki gikorwa kizabera mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hakazabaho kandi na gahunda yo kumurika ibikorwa by’iterambere byagejejwe ku bantu baturiye Pariki y’Ibirunga. Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB Ariella Kageruka avuga ko Kwita Izina ari igikorwa gishimangira ubushake bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo kandi umusaruro uvuyemo ukagera no ku baturage. Uyu mu...
REG yatsinze Patriotes mu mukino wa 2 wa Kamarampaka

REG yatsinze Patriotes mu mukino wa 2 wa Kamarampaka

Imikino
Ku wa gatandatu tariki ya 10 Nzeri 2022 muri BK Arena i Remera habereye imikino ya kabiri ya playoffs za nyuma muri shampiyona y’umukino w’intoki wa Basketball mu kiciro cya mbere mu Rwanda. Ikipe ya REG Basketball Club nyuma yo gutsindwa umukino wa mbere na mukeba wayo Patriotes Basketball Club ku wa gatatu w’icyumweru gishize, yisubiyeho na yo itsinda Patriotes amanota 79 kuri 70. Uyu mukino na wo wari indyankurye kuko amakipe yari yananirwanwe mu minota 40 iteganyijwe biba ngombwa ko hongerwaho iminota itanu yo gukiranura impande zombi. Muri uyu mukino abakinnyi ba REG Basketball Club nka Adonis Filer, Thomas Cleveland, Axel Mpoyo, Pitchou Manga, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza na Elie Kaje bagaragaje itandukaniro kuko bari bahagaze neza. Ku ruhande rwa Patriotes Ba...