Thursday, April 25
Shadow

Author: uhlod

Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Ayandi
Umukinnyi ukomeye mu bakanyujijeho wanakiniye ikipe y’igihugu yu Bufaransa y’umupira w’amaguru Lilian Thuram ku itariki ya 23 Kanama 2022 yasezeranye n’umugore we Kareen Guiock ariko ubukwe bwabo bubangamira umudendezo w’abatuye hafi y’aho bwabereye. Ubwo bukwe bwabaye ibirori by’akaraboneka ariko bigeze mu masaa saba z’ijoro harashwe indimi z’umuriro mu kirere feux d’artifice cyangwa fireworks bibangamira abantu batuye muri ako gace ka Fontainebleau ubwo bukwe bwabereyemo kuko urusaku rw’iyo miriro yaraswaga rwababujije gusinzira. Amakosa yakozwe ni uko izo ndimi z’umuriro zarashwe mu masaha akuze kandi uruhushya rwari rwatanzwe rwavugaga ko ibirori bitagombaga kurenza i saa tanu n’igice z’ijoro. Nyuma y’icyo gikorwa cyabangamiye abaturage, Meya wa Fontainebleau yamaganye ibyaba...
Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Ayandi, Travel
Ku wa gatanu tariki 5 Kanama 2022 umugore w’Umwongerezakazi yapfuye urupfu rutunguranye ari mu rugendo rw’indege yavaga muri Hong Kong yerekeza mu Bwongereza, urugendo rurakomeza ku buryo abo mu muryangowe bari kumwe bagumye hafi y’umurambo we mu gahinda kenshi mu gihe kingana n’amasaha 8. Helen Rhodes umubyeyi w’abana babiri yasinziriye ubudakanguka ubwo bari mu rugendo we n’umugabo we n’abana be babiri. Abantu bageregeje kumuha ubutabazi ngo barebe ko yakanguka ariko biba iby’ubusa kuko yari yamaze gupfa urupfu rw’amarabira. Indege yakomeje kuguruka, umurambo wa nyakwigendera na we uguma aho yari yicaye, abo mu muryango we na bo bakomeza kuba hafi aho, urugendo rurakomeza mu gihe cy’amasaha umunani yose kugeza ubwo indege yagwaga ku kibuga cya Frankfurt mu Budage. Umurambo w’uwo mubye...
Umuntu akeneye kunywa amazi angana gute kugira ngo agire ubuzima bwiza ?

Umuntu akeneye kunywa amazi angana gute kugira ngo agire ubuzima bwiza ?

Ayandi
Abahanga mu by’ubuzima bahora badushishikariza kunywa amazi buri munsi. Gusa abantu benshi ntabwo barasobanukirwa ingano y’amazi bakwiye kunywa kugira ngo bahorane ubuzima buzira umuze. Amazi agize hagati ya 60 na 70% by’umubiri wacu : Ni yo afasha utunyabuzima twacu kugira ubuhehere, agatuma intungamubiri ziri mu byo dufungura zikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri. Amazi kandi afasha umwuka mwiza wa ogusijeni gutembera mu mubiri ndetse akagira uruhare mu kuwusukura. Akandi kamaro k’amazi ku mubiri ni ukuwufasha kuringaniza igipimo cyawo cy’ubushyuhe. Tugomba kunywa amazi angana gute ku munsi? Hari uburyo dushobora kwifashisha tukamenya ingano y’amazi tugomba kunywa buri munsi. Dufate urugero rw’umuntu upima ibiro 60. Ufata uwo mubare 60 ugakuramo 20 igisubizo ubonye uk...