Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?
Hari benshi bakeka ko Mukerarugendo ari umuntu ugeze mu gace aka n’aka bwa mbere ahetse ibikapu biremereye agenda afata amafoto, biboneka ko aho hantu ageze atari ahazi. Nyamara ibi byonyine ntibihagije ngo umuntu yitwe mukerarugendo ukwiriye iryo zina.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (World Tourism Organization) usobanura Mukerarugendo nk’umuntu uwo ari we wese uhagarika ibyo yari asanzwe akora mu buzima bwa buri munsi akava aho yari ari akajya ahandi mu gihe kitari hasi y’amasaha 24 kandi kitarengeje umwaka.Abaagamije kwirangaza cyangwa se gukora ibitandukanye n’ibyo ahoramo.
Mu minsi yashize hari abantu bakekaga ko ba Mukerarugendo bagomba kuba ari abanyamahanga baturutse mu bihugu byo hanze, ndetse nta washidikanya ko na n’ubu hari Abanyarwanda bagifite imyumvire nk’i...