Thursday, November 21
Shadow

Ibyiza nyaburanga

Ingagi zifashisha amatora mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe

Ingagi zifashisha amatora mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe

Ibyiza nyaburanga
Mu gihe byari bimenyerewe ko ingagi y’ingabo iyobora umuryango runaka ari yo itegeka izindi, muri Repubulika ya Santarafurika ingagi zibanza kujya inama ndetse rimwe na rimwe zigakora amatora mbere yo gufata umwanzuro runaka. Abagize itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Neuchâtel mu Busuwisi batunguwe no kubona ingagi zo muri Repubulika ya Santarafurika zikora inama zikemeza uko zigomba kwitwara mbere yo gufata urugendo. Muri izo nama, ingagi zizamura amajwi mu rwego rwo kwerekana inzira zigomba kwerekezamo mu ngendo zazo hanyuma ibyemejwe n’ingagi nyinshi kurusha izindi muri zo bikaba ari byo byubahirizwa. Urusaku rw’izo ngagi ni rwo rugaragaza umwanzuro wifuzwa. Muri icyo gikorwa gifatwa nk’amatora, ingagi z’ingore na zo zigira uburenganzira bwo kugaragaza ikifuzo cyaz...
Umuntu uzatanga amakuru ku wishe intare yo mu nyanja azahembwa arenga miliyoni 25

Umuntu uzatanga amakuru ku wishe intare yo mu nyanja azahembwa arenga miliyoni 25

Ibyiza nyaburanga
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe kwita ku binyabuzima byo mu mazi no mu kirere (NOAA) kimaze gutangaza ko cyashyizeho igihembo kingana n’amadolari y’Amerika 20,000 ku muntu uzatanga amakuru ku muntu uherutse kwica inyamaswa yo mu nyanja yitwa otarie mu rurimi rw’Igifaransa cyangwa sea lion mu Cyongereza. Ikinyamakuru Losa Angeles Times cyandika ko iyi ‘ntare yo mu nyanja’ yarasiwe ku nkengero z’amazi ahitwa Bolsa Chika muri Leta ya Californie. Umugenzi witambukiraga yabonye iyo nyamaswa yakomeretse ahita ajya gutabaza abashinzwe umutekano hafi y’inyanja. Igikomere k’isasu iyi nyamaswa yarashwe mu mugongo cyari cyayizahaje cyane ku buryo itashoboraga guhumeka. Hiyambajwe inzobere mu buvuzi bw’inyamaswa ngo barebe uko bakiza ubuzima bwayo ariko biranga biba iby’...
Umuhango wo Kwita Izina ntukibaye; icyorezo cya virusi ya Marburg kirakekwa nk’impamvu

Umuhango wo Kwita Izina ntukibaye; icyorezo cya virusi ya Marburg kirakekwa nk’impamvu

Ibyiza nyaburanga
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB bwamaze gutangaza ko umuhango ngarukamwaka wo Kwita Izina wari uteganyijwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2024 usubitswe. Mu itangazo RDB yasohoye ku itariki ya 8 Ukwakira 2024 baravuga ko icyo gikorwa gisubitswe ariko nta mpamvu isobanurwa. Gusa bongeraho ko ibyo birori bizaba mu minsi iri imbere. Si uwo muhango nyirizina wo Kwita izina wigijweyo kuko n’inama irebana n’ishoramari mu kubungabunga ibidukikije (Business of Conservation Conference) na yo yari kuzabera mu Rwanda yakuweho. N’ubwo nta mpamvu igaragazwa ku isubikwa ry’ibi bikorwa bikomeye, hari bamwe basanga icyorezo cy’indwara iterwa na Virusi ya Marburg ari yo ntandaro kuko hari hitezwe kuzaza abantu b’ibikomerezwa baturutse mu mpande zose z’isi ariko batinya gushyira...
Ingagi 20 zigiye kwitwa amazina

Ingagi 20 zigiye kwitwa amazina

Ibyiza nyaburanga
Ku itariki ya 18 Ukwakira 2024 mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hateganyijwe umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi. Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda RDB buvuga ko abana 20 b’ingagi ari bo bazahabwa amazina muri uwo muhango. Nk’uko bisanzwe bigenda, abantu b’ibyamamare baratumiwe kugira ngo bazite amazina. Umwaka ushize mu bantu batanze amazina ku bana b’ingagi harimo umukinnyi wa sinema Idrissa Akuna Elba wari uherekejwe n’umugore we Sabrina Dhrowe Elba usanzwe ari umunyamideri. Uyu muhango wo Kwita Izina ugiye kuba mu gihe hashize iminsi mike Ishami ry’Ubukerarugendo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB rihawe umuyobozi mushya ari we Irène Murerwa wasimbuye Michaella Rugwizangoga. Hari benshi mu bakurikiranir...
Impundu na zo zifashisha ibimera nk’umuti iyo zirwaye

Impundu na zo zifashisha ibimera nk’umuti iyo zirwaye

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza bamaze gutangaza ko inyamaswa z’inyamabere zitwa impundu zitabaza bimwe mu bimera mu rwego rwo kwivura mu gihe zakomeretse cyangwa zifite ubundi  burwayi. Izi nzobere mu bumenyi bw’ibinyabuzima ziyobowe na Elodie Freymann zemeje ko, nk’uko bimeze ku kiremwa muntu, inyamabere z’impundu na zo zizi ibiti cyangwa ibyatsi byifitemo ubushobozi bwo kuvura. Ubushakashatsi bwakorewe ku mpundu zo mu ishyamba rya Pariki ya Budongo muri Uganda bwagaragaje ko iyo impundu zirwaye cyangwa zifite ibikomere ku mubiri ziyambaza ibiribwa byihariye bikomoka ku bimera bikazifasha koroherwa no gukira burundu. Ibishishwa by’ibiti cyangwa by’imbuto ni bimwe mu byifashishwa nk’umuti n’izo nyamaswa. Nyuma yo gusuzuma muri laboratwari ibyatsi n’ib...
Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Hari benshi bakeka ko Mukerarugendo ari umuntu ugeze mu gace aka n’aka bwa mbere ahetse ibikapu biremereye agenda afata amafoto, biboneka ko aho hantu ageze atari ahazi. Nyamara ibi byonyine ntibihagije ngo umuntu yitwe mukerarugendo ukwiriye iryo zina. Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (World Tourism Organization) usobanura Mukerarugendo nk’umuntu uwo ari we wese uhagarika ibyo yari asanzwe akora mu buzima bwa buri munsi akava aho yari ari akajya ahandi mu gihe kitari hasi y’amasaha 24 kandi kitarengeje umwaka.Abaagamije kwirangaza cyangwa se gukora ibitandukanye n’ibyo ahoramo. Mu minsi yashize hari abantu bakekaga ko ba Mukerarugendo bagomba kuba ari abanyamahanga baturutse mu bihugu byo hanze, ndetse nta washidikanya ko na n’ubu hari Abanyarwanda bagifite imyumvire nk’i...
Amashami y’ingenzi agize hoteli

Amashami y’ingenzi agize hoteli

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo David W. Howell igaragaza inzego nibura esheshatu zigomba kugaragara muri hoteli iyo ari yo yose. Ubuyobozi (administration): Buri hotel igomba kugira umuyobozi (Manager), umwungirije (assistant manager), abacungamari, abashinzwe abakozi n’abashakisha amasoko. Abakira abashyitsi (Front Office): Abagize iki kiciro ni bo abaclients bahita bahitiraho iyo baje muri hotel bakabafasha mu byerekeranye no kubaha ibyumba kubafasha imizigo bazanye no kubaha amakuru anyuranye yerekeranye na hoteli. Abakora isuku (Housekeeping): Uruhare rw’aba bantu ni runini kuko batuma hotel, ibyumba byayo n’ahandi hantu hafite aho hahuriye na yo hahorana isuku. Abashinzwe ibiribwa n’ibinyobwa (Food and Beverages): Kubera ko ibyo kurya n’ibyo kunywa ari inkingi y...
Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Ibyiza nyaburanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  iterambere (RDB) kiravuga ko muri iki gihe ubukerarugendo bushingiye ku nyoni busigaye butuma ba mukerarugendo basura ibyiza bitatse u Rwanda bagatinda kuhava. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amoko y’inyoni agera kuri 700.By’umwihariko muri pariki y’Akagera habarizwa amoko 525 harimo ane yihariye, muri Pariki ya Nyungwe harimo asaga arimo 27. Ngoga Telesphore ukora mu Ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi muri RDB, yavuze ko ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bwitabirwa ahanini n’abanyamahanga biganjemo abakunda kureba inyoni, baza bashaka kumenya amoko yazo anyuranye, ndetse ngo hari n’abaza bafite urutonde rwazo babwiwe. Avuga ko gusura inyoni bitandukanye no gusura izindi nyamaswa kuko bisaba kubikunda no kwiha igihe, ibintu bituma ba...
Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Ibyiza nyaburanga
Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere iba mu biyaga no mu nzuzi. Iyi nyamaswa igira amahane atangaje ku buryo ubukana bwayo busumba ubw’izindi nyamabere zirimo n’intare.   Mu bikorwa byakwitwa iby’urugomo by’imvubu harimo kona imyaka ihinze hafi y’ibyanya byayo nko mu bishanga no mu bibaya. Gusa ubukana bwayo ntibugarukira ku kwangiza no kurya ibihingwa gusa, kuko n’abantu ntabwo ibarebera izuba cyane cyane iyo yarakaye. Buri mwaka imibare igaragaza ko abantu bicwa n’imvubu buri mwaka ku isi yose baruta abicwa n’intare. Ibi bisobanuye ko imvubu ari izo kwitonderwa. N’ubwo ari indyabyatsi ariko zirya n’inyama. Imvubu ntitinya gusatira umuntu no kumwirukankana mu gihe ishaka ko yamubera umuhigo. N’ubwo igaragara nk’inyamaswa iremereye kubera imiterere yayo, ishobora kunyaruka ku...
Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Nyarutarama Sports Trust Club, igisubizo ku bifuza gukina, kuruhuka no kwidagadura

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Nyuma y’imyaka 20 kimaze gishinzwe, ikigo cya Nyarutarama Sports Trust Club giherereye i Nyarutarama gikomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere siporo n’imyidagaduro binyuze mu bikorwa bitandukanye bihabera. Mukerarugendo yongeye kuhatemberera kugira ngo na yo ihatembereze abasomyi bacu. Muri Nyarutarama Sports Trust Club habera imikino itandukanye ari yo Tennis, ingororangingo (gym), aerobics ikinwa iherekejwe na muzika, koga (swimming) na Tennis ikinirwa ku meza (table tennis /tennis de table). Hari kandi serivisi ya sauna na massage bifasha abantu gutandukana n’amavunane. Umuyobozi wa Nyarutarama Sports Trust Club Patrick Rugema avuga ko mu gihe cya vuba bateganya kuzana indi mikino mishya mu rwego rwo kurushaho kongera amahitamo y’abasura iki kigo. Ati “Mu minsi iri mbere tuz...