Tuesday, May 7
Shadow

Ibyiza nyaburanga

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Ibyiza nyaburanga
Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere iba mu biyaga no mu nzuzi. Iyi nyamaswa igira amahane atangaje ku buryo ubukana bwayo busumba ubw’izindi nyamabere zirimo n’intare. Mu bikorwa byakwitwa iby’urugomo by’imvubu harimo kona imyaka ihinze hafi y’ibyanya byayo nko mu bishanga no mu bibaya. Gusa ubukana bwayo ntibugarukira ku kwangiza no kurya ibihingwa gusa, kuko n’abantu ntabwo ibarebera izuba cyane cyane iyo yarakaye. Buri mwaka imibare igaragaza ko abantu bicwa n’imvubu buri mwaka ku isi yose baruta abicwa n’intare. Ibi bisobanuye ko imvubu ari izo kwitonderwa. N’ubwo ari indyabyatsi ariko zirya n’inyama. Imvubu ntitinya gusatira umuntu no kumwirukankana mu gihe ishaka ko yamubera umuhigo. N’ubwo igaragara nk’inyamaswa iremereye kubera imiterere yayo, ishobora kunyaruka ku muvuduko ...
Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Ibyiza nyaburanga
Munagajosi cyangwa Gasumbashyamba (giraffe) ni inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamabere y’indyabyatsi ikarangwa no kugira ijosi rirerire. Iyi nyamaswa izwiho ibintu byinshi bitangaje, tukaba tugiye kubabwiramo bitanu muri byo. 1.Umubare w’amagufwa y’ijosi ryayo ungana n’uw’amagufwa y’ijosi ry’umuntu.    N’ubwo Munagajosi igira ijosi rirerire cyane, umubare w’amagufwa arigize ni kimwe n’umubare w’amagufwa agize ijosi ry’umuntu. Ni amagufwa 7 ku muntu no kuri Munagajosi usibye ko aya Munagajosi ari maremare kuko buri gufwa rireshya na santimetero 25. Ibi ni byo bituma iyi nyamaswa ifatwa nk’aho ari yo ndende mu zindi nyamabere zose zo ku butaka, bikaba biyifasha kurisha mu bushorishori bw’ibiti. 2.Iyi nyamaswa isinzira ihagaze.   Munagajosi iri mu nyamaswa zidakunda gusinzira arik...
Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe. Mukerarugendo igiye kubagezaho urutonde rw’inyamaswa 5 zirusha izindi zose ku isi umuvuduko. 1.Urutarangwe (guépard) Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu  bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane. 2.Impongo yo muri Afurika (Antilope d’Afrique) Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobo...
Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Ibyiza nyaburanga, Imikino
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF mu irushannwa rya African Football League, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahakanye kwambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda”. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Foot RDC ko ikipe yabo idashobora kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda ngo kuko byaba ari ukwamamaza igihugu bafata nk’aho ari umushotoranyi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) buyimenyesha uwo mwanzuro. CAF yemeye icyo gitekerezo k’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ku buryo mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza k’iri rushanwa rya African Footb...
Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo

Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Muri iki gihe mu bihugu byinshi mu gukora igenamigambi ry’ubukerarugendo baha agaciro imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba kuko bimaze kugaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego. Ubukerarugendo bushingiye ku mikino (Sports Tourism) n’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa byo gushirika ubwoba (Adventure Tourism) bifasha gutanga umusaruro iyo byateguwe neza kandi bikagirira akamaro ababikora nyirizina ndetse n’ababitegura, igihugu na cyo kikahabonera inyungu ishingiye ku bwiyongere bw’ubukungu. Ba mukerarugendo mpuzamahanga na ba mukerarugendo bo mu gihugu imbere bashimishwa n’imikino itandukanye ibafasha kuruhuka mu mutwe bakibagirwa imihangayiko ifitanye isano n’imirimo yabo ya buri munsi. Imikino yifashishwa muri uru rwego ni nko gusimbuka urukiramend...
Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Kimwe mu bitera amatsiko ba mukerarugendo bagahaguruka aho basanzwe batuye ni umuco wihariye w’agace cyangwa igihugu runaka. Tugiye kubagezaho muri make ibiranga ubu buryo bwihariye bw’ubukerarugendo ndetse n’aho butandukaniye n’ubukerarugendo busanisha abashyitsi n’abo basanze. Ubukerarugendo bushingiye ku muco burangwa n’ubushake bwo kumenya ibigize umuco w’ahantu runaka. Ingero z’ibyo bigize umuco ni uburyo bwo kubaho, imyemerere, imbyino n’indirimbo. Kuri ibi ngibi hiyongeraho imirire, ubufatanye hagati y’abaturage, imihango y’ubukwe, gushyingura n’ibindi. Dufashe urugero rwo mu Rwanda, bimwe mu bikorwa ndangamuco bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bikabanezeza ni imbyino n’indirimbo gakondo, inzu ndangamurage, gucunda amata, imihango yo kwita izina, kurya ubunnyano n’...
Igikona inyoni ifite ubwenge butangaje

Igikona inyoni ifite ubwenge butangaje

Ibyiza nyaburanga
N'ubwo hari abantu babona igikona nk'inyoni idateye amabengeza kandi idashamaje, abahanga mu birebana n'inyamaswa bagaragaje ko gifite ubwenge budasanzwe. Ikintu cya mbere gitangaje ku gikona ni uko ari inyoni ishobora kwifashisha igikoresho runaka mu gihe inyamaswa nyinshi zikoresha gusa ibice by'umubiri wazo kugira ngo zigere ku ntego runaka. Uzasanga ibikona bishobora kwifashisha igiti kugira ngo bibe byakururura ibyo kurya runaka. Ikindi kintu kidasanzwe ku nyoni y'igikona ni ubushobozi butangaje bwo kwibuka. Urugero, igikona gishobora kwibuka aho indi nyamaswa runaka yahishe ibyo kurya, hanyuma kigaca ruhinganyuma kikaza kwiba ibyo byo kurya mu gihe iyo nyamaswa iba irangaye. Igikona gishobora kwibuka ibintu runaka cyabonye mu gihe kingana n'amezi icumi. Mary IRIBAGIZA
Ibintu bine by’ingenzi bishyira ingagi mu kaga

Ibintu bine by’ingenzi bishyira ingagi mu kaga

Ibyiza nyaburanga
Mu myaka ya za 80 ingagi zo mu misozi miremire ntabwo zarengaga 400 ku isi yose ariko ibikorwa byo kuzibungabunga byatumye zigenda ziyongera ku buryo ubu zimaze kurenga 1000. Hari ibintu bine bigomba kwirindwa kuko ari byo bishyira mu kaga ingagi ku buryo byatuma zinashiraho burundu biramutse bidafatiwe ingamba.   1.Kuvogera amashyamba zibamo Ibikorwa by'ubuhinzi, gucukura amabuye y'agaciro no gushaka inkwi zo gucana bituma abantu bototera amashyamba ingagi zituyemo bityo zikabura aho ziba ubuzima bwazo bukajya mu makuba. 2.Indwara Ingagi zikunze kwandura indwara mu buryo bwa hato na hato kandi ntabwo zigira ubudahangarwa buhagije ku ndwara z'ibyorezo. Ni na yo mpamvu iyo hadutse indwara nshya zikuze guhitana umubare munini w'ingagi. Mu mabwiriza yo gusura ingagi ha...
Kwita izina 2022: Ingagi 20 zahawe amazina

Kwita izina 2022: Ingagi 20 zahawe amazina

Ibyiza nyaburanga
Ku wa gatanu ku itariki ya 2 Nzeri 2022 mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru habaye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 18. Abana 20 bavutse mu mezi 12 ashize ni bo bahawe amazina. Muri ibyo birori umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente.  Aya ni amazina yahawe ingagi muri uwo muhango ndetse n’abayatanze: – Prince Charles yise ‘Ubwuzuzanye’ ingagi yo mu muryango Muhoza – Mukansanga Salima yise ‘Kwibohora’ ingagi yo mu muryango Igisha – Stewart Maginnis yise ‘Nyirindekwe’ ingagi yo mu muryango Musilikali – Naomi Schiff yise ‘Imbaduko’ ingagi yo mu muryango Kureba – Sir Ian Clark Wood yise ‘Ubusugire’ ingagi yo mu muryango Pablo – Itzhak Fisher yise ‘Intare’ ingagi yo mu muryango Hirwa – Dr Cindy Descalzi Pereira yise ...
Kwita izina : Youssou N’Dour ni umwe mu bazaha izina umwana w’ingagi

Kwita izina : Youssou N’Dour ni umwe mu bazaha izina umwana w’ingagi

Ibyiza nyaburanga
Mu muhango ngarukamwaka wo guha amazina abana b’ingagi w’uyu mwaka wa 2022 umuhanzi w’icyamamare w’Umunyasenegali Youssou N’Dour ni umwe mu batoranyijwe ngo na we azatange izina. Muri iki gikorwa giteganyijwe kubera mu Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ku wa gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 Youssou N’Dour na we ari mu bazita izina ndetse akazanaririmba mu gikorwa cya Gala Night Dinner giteganyijwe ku cyumweru tariki ya 4 Nzeri. Mu bandi bantu bamaze gushyirwa ku rutonde rw’abazita izina abana b’ingagi harimo Salma Mukasanga umusifuzi mpuzamahanga w’umupira w’amaguru na Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Uhuza Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Igifaransa. Kuri iyi nshuro ya 18 hakorwa umuhango wo Kwita Izina, abana bingagi 20 ni bo bazahabwa amazina b...