
Umukozi wo mu ndege yirukanywe ku kazi kubera imibyinire
Umukobwa witwa Nelle Diala wakoraga muri kompanyi y’indege yitwa Alaska Airlines yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yirukanywe ku kazi ke ko gukora mu ndege (hotesse de l’air) azira gusakaza amashusho arimo kubyina azunguza ikibuno (twerk) yambaye imyenda y’akazi.
Uyu mukozi ni we wikururiye ibibazo kuko aya mashusho yayashyize ku rubuga rwe rwa Tik Tok agera no ku bakoresha be. Intego nyamukuru yo gusakaza iyo videwo kwari ukugaragaza ibyishimo yari afite nyuma yo guhabwa akazi mu buryo bwa burundu mu ikompanyi Alaska Airlines nyuma y’amezi atandatu y’igihe k’igerageza. Ibyo byishimo bye byaje guhinduka umubabaro kuko ayo mashusho yashyize hanze yatumye asezererwa ku kazi.
Nelle Diala yababajwe cyane n’umwanzuro yafatiwe asobanura ko yarenganye ngo kuko mu mibyinire ye nta kint...