
APR FC yarakomeje, Police FC irasezererwa
Mu marushanwa ahuza amakipe yo muri Afurika mu mupira w’amaguru, ikipe y’APR FC yasezereye AZAM FC yo muri Tanzaniya na ho Police FC ikurwamo na CS Constantine yo muri Alijeriya.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu, mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika ku makipe yabaye aya mbere iwayo, APR FC yari ifite akazi katoroshye kuko yagombaga kwishyura igitego kimwe ku busa yari yaratsinzwe na AZAM FC i Dar es Salaam muri Tanzaniya. Mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera, ikipe y’abasirikare b’u Rwanda yerekanye umukino usukuye.
Mu gice cya mbere cy’umukino, AZAM FC yahisemo kurinda izamu ryayo itekereza ko impamba y’igitego kimwe yari ihagije. Iyo mpamba yaje guhinduka iyanga kuko APR FC yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Jean Bosco Ru...