Monday, May 6
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Ibyiza nyaburanga
Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere iba mu biyaga no mu nzuzi. Iyi nyamaswa igira amahane atangaje ku buryo ubukana bwayo busumba ubw’izindi nyamabere zirimo n’intare. Mu bikorwa byakwitwa iby’urugomo by’imvubu harimo kona imyaka ihinze hafi y’ibyanya byayo nko mu bishanga no mu bibaya. Gusa ubukana bwayo ntibugarukira ku kwangiza no kurya ibihingwa gusa, kuko n’abantu ntabwo ibarebera izuba cyane cyane iyo yarakaye. Buri mwaka imibare igaragaza ko abantu bicwa n’imvubu buri mwaka ku isi yose baruta abicwa n’intare. Ibi bisobanuye ko imvubu ari izo kwitonderwa. N’ubwo ari indyabyatsi ariko zirya n’inyama. Imvubu ntitinya gusatira umuntu no kumwirukankana mu gihe ishaka ko yamubera umuhigo. N’ubwo igaragara nk’inyamaswa iremereye kubera imiterere yayo, ishobora kunyaruka ku muvuduko ...
Amatora ya FERWACY: Ejo hazaza ntihagaragara neza

Amatora ya FERWACY: Ejo hazaza ntihagaragara neza

Imikino
Nyuma y’uko komisiyo y’amatora mu Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa ku Magare mu Rwanda FERWACY yongeye gutangaza abakandida bazahatana mu matora yo kuzuza inzego, bamwe mu bakurikiranira hafi uyu mukino bakomeje kwibaza ku kerekezo cy’uyu mukino. Ku mwanya wa Perezida w’iri shyirahamwe haragaragara Samson Ndayishimiye akaba ari umukandida umwe rukumbi. Uyu mugabo aje aturuka mu ikipe ya Kigali Cycling Club. Azwi cyane mu mukino wo koga ari na ho hari abantu bashidikanya ku bushobozi bwe bwo gusubiza umukino w’amagare ku rwego yahoranye mu gihe yaramuka atowe. No kuba hakomeje kugaragara umukandida umwe kuri uyu mwanya kandi na bwo akaboneka hamana ni ikindi kimenyetso cy’uko kuyobora ishyirahamwe riremereye nka FERWACY atari ikintu cyo kwisukirwa na buri wese. Mu minsi is...
Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye

Imikino
Torsten Frank Spittler Umudage w’imyaka 61 ni we wahawe akazi ko kuba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi. Aje asimbura Umunyaespanye Carlos Ferrer wasezeye mu kwezi kwa Kanama 2023. Mu nshingano zimutegereje harimo kuyobora Amavubi y’u Rwanda mu rugamba rw’amajonjora yo gushakisha itike yo kuzajya mu gikombe k’isi mu mwaka wa 2026. Mu mateka ye nk’umutoza, Frank Spittler yagiye yibanda ku gutoza amakipe y’abana hirya no hino ku isi. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo uyu mutoza azerekanwa ku mugaragaro ari na bwo azaba yitegura gushyira ahagaragara abakinnyi azifashisha mu mukino uzahuza u Rwanda na Zimbabwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023 kuri Stade Huye i Butare mu mukino w’ikubitiro wo gushaka itike y’igikombe k’isi. Jean Claude MU...
Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Ibyiza nyaburanga
Munagajosi cyangwa Gasumbashyamba (giraffe) ni inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamabere y’indyabyatsi ikarangwa no kugira ijosi rirerire. Iyi nyamaswa izwiho ibintu byinshi bitangaje, tukaba tugiye kubabwiramo bitanu muri byo. 1.Umubare w’amagufwa y’ijosi ryayo ungana n’uw’amagufwa y’ijosi ry’umuntu.    N’ubwo Munagajosi igira ijosi rirerire cyane, umubare w’amagufwa arigize ni kimwe n’umubare w’amagufwa agize ijosi ry’umuntu. Ni amagufwa 7 ku muntu no kuri Munagajosi usibye ko aya Munagajosi ari maremare kuko buri gufwa rireshya na santimetero 25. Ibi ni byo bituma iyi nyamaswa ifatwa nk’aho ari yo ndende mu zindi nyamabere zose zo ku butaka, bikaba biyifasha kurisha mu bushorishori bw’ibiti. 2.Iyi nyamaswa isinzira ihagaze.   Munagajosi iri mu nyamaswa zidakunda gusinzira arik...
Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe. Mukerarugendo igiye kubagezaho urutonde rw’inyamaswa 5 zirusha izindi zose ku isi umuvuduko. 1.Urutarangwe (guépard) Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu  bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane. 2.Impongo yo muri Afurika (Antilope d’Afrique) Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobo...
BAL 2024: Amakipe azitabira ikiciro cya Elite 16 yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe azitabira ikiciro cya Elite 16 yamaze kumenyekana

Imikino
Ku wa mbere tariki 23 Ukwakira 2023 habaye tombola yari igamije gushyira amakipe mu matsinda y’intera ya kabiri y’irushanwa rya Basketball Africa League 2024. Amakipe azaseruka ni 16 akaba ari mu byerekezo bibiri; ikerekezo k’iburasirazuba (East Division) n’ikerekezo k’iburengerazuba (West Division). Buri kerekezo kigizwe n’amakipe 8 agabanyije mu matsinda abiri abiri. Tombola yagaragaje ko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ku buryo bukurikira: Ikerekezo k’iburasirazuba (East Division): Itsinda A: Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo) NBA Academy (Senegali) Pazi Basketball Club (Tanzaniya) Ikipe izatumirwa (Wild Card) Itsinda B: Ferroviario da Beira (Mozambike) City Oilers (Uganda) COSPN (Madagasikari) JBC (Zimbabwe) Ikerekezo k’ibureng...
Uwari umutoza wa Sunrise yirukanywe

Uwari umutoza wa Sunrise yirukanywe

Imikino
Muhire Hassan wari umutoza mukuru wa Sunrise FC, nyuma yo kwirukanwa n’iyi kipe, yagaragaje ko icyo azize ari amahirwe make, kuko iyi kipe yatozaga yagiye itsindwa mu buryo bw’amaherere. Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko bwatandukanye n’umutoza Hassan Muhire ku bwumvikane bw’impande zombi. Uku gutandukana kuje nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize iyi kipe yari yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 3-0, ndetse na mbere yaho gato ikaba yari yatakaje umukino yari yakiriyemo Etincelles FC aho yatsinzwe igitego 1-0. Kuva yagera muri Sunrise FC, yakinnye imikino irindwi ya shampiyona aho yatsinze ibiri atsindwa itanu: Police FC 2-0 Sunrise FC Sunrise 1-0 Etoile Musanze F...
Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Ibyiza nyaburanga, Imikino
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF mu irushannwa rya African Football League, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahakanye kwambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda”. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Foot RDC ko ikipe yabo idashobora kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda ngo kuko byaba ari ukwamamaza igihugu bafata nk’aho ari umushotoranyi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) buyimenyesha uwo mwanzuro. CAF yemeye icyo gitekerezo k’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ku buryo mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza k’iri rushanwa rya African Footb...
BAL 2024: Amakipe 12 mu yagomba gukina Elite 16 yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe 12 mu yagomba gukina Elite 16 yamaze kumenyekana

Imikino
Mu irushanwa rya Basketball Africa League 2024, urugendo rwerekeza mu kiciro kibanziriza amatsinda (conferences) rurakomeje. Ku makipe agomba guseruka muri icyo kiciro cya Elite 16, cumi n’abiri yamaze kumenyekana. Ku ikubitiro hari amakipe 6 yatambukijwe atagombye kunyura mu majonjora y’ibanze kuko yitwaye neza mu irushanwa rya BAL ry’umwaka wa 2023. Ayo ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Ferroviario da Beira yo muri Mozambike na City Oilers yo muri Uganda. Aya makipe uko ari atatu aherereye mu kerekezo k’i Burasirazuba.  Kuri aya makipe atatu hiyongeraho andi atatu abarizwa mu kerekezo k’i Burengerazuba ari yo ABC Fighters yo muri Kote Divuwari, Stade Malien yo muri Mali na Seydou Legacy Athletic Club yo muri Guineya. Usibye aya makipe 6 yasonewe amajonjora y’ibanze, h...
BAL 2024: COSPN yakatishije itike yo kujya muri Elite 16

BAL 2024: COSPN yakatishije itike yo kujya muri Elite 16

Imikino
Urugamba rwo gushakisha itike yo kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League rurakomeje. Ikipe ya Club Omnisport de la Police Nationale (COSPN) yo muri Madagasikari imaze gukatisha itike yo kwerekeza mu kiciro gihuza amakipe 16 y’intyoza. Mu mikino yo mu itsinda rya 5 mu majonjora y’ibanze y’iri rushanwa rya BAL, COSPN yatsinze andi makipe bari bahanganye ari yo Beau Vallon Heat yo mu birwa bya Seychelles na Ushindzi Club yo mu birwa bya Comores. Ikipe ya Roche Bois Warriors yo mu birwa bya Maurice na yo yari itegerejwe muri iyi mikino yaberaga mu nzu y’imikino ya Mahamasina mu mujyi wa Antananarivo muri Madagasikari, ariko byarangiye itewe mpaga kuko itigeze ihagera. Umukino wahesheje ikipe ya COSPN urupapuro rw’inzira ruzayerekeza i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo mu kici...