Tuesday, May 7
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Tumenye akamaro k’urusenda ku buzima

Ayandi
Urusenda rufite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo binyuranye by’ubuzima. Tugiye kubagezaho akamaro karwo ku mubiri w’umuntu. Rugabanya umubyibuho ukabije Umubyibuho ukabije abahanga mu by’ ubuzima bavuga ko wongera ibyago byo kurwara indwara zitandura nk’ umutima, diyabeti, umuvuduko ukabije w’ amaraso na kanseri. Nubwo izi ndwara ziri muzihangayikishije benshi muri iyi minsi, kimwe mu bisubizo byo kuzirinda ni ukurya urusenda. Abahanga mu by’ imirire bavuga ko iyo wongereye urusenda mu biryo rugabanyamo ibinyabutabire bitera kubyibuha(ibinure). Urusenda ntabwo rugabanya ibinure mu biryo gusa ahubwo runagabanya isukari mu mubiri kuko rwongera ibyitwa insuline bishinzwe kuganya isukari igihe yabaye nyinshi mu mubiri. Urusenda rwongera insuline mu mubiri igihe umuntu ariye u...
Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Siporo 10 zikunzwe cyane kurusha izindi mu isi

Imikino
Siporo ni uburyo bwo kwidagadura bumaze imyaka isaga 3.000 bubayeho. Mu Bugereki bwa kera, ni ho hatangiriye amarushanwa ya mbere y’imikino ngororamubiri agahuruza abakinnyi n’abafana. Uko ibihe byagiye biha ibindi  hagiye haduka izindi siporo nshya kandi zigakundwa , ku buryo byakunze gukurura impaka hibazwa siporo zikunzwe kurusha izindi mu bihugu cyangwa uduce runaka. Tugiye kwifashisha ibinyamakuru the World Atlas, the Sporting na Real Buzz tubagezeho urutonde rw’uko siporo 10 za mbere zikurikirana mu gukundwa cyane kurusha izindi mu isi. Football (Soccer)                                                                                                                      Umupira w’amaguru bakunze kwita “Soccer”   ni umwe mu mikino ikunzwe cyane  ku isi, ufite abafana barenga miliy...
BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

BAL 2024: Hazaba impinduka zikomeye harimo n’ubwiyongere bw’imikino

Imikino
Ubuyobozi bw’irushanwa rya Basketball Africa League bumaze gutangaza gahunda y’uko rizagenda ku nshuro yaryo ya kane. Hazaba impinduka zikomeye ugereranyije n’uko ryagenze mu myaka itatu ishize. Impinduka ya mbere ni ukwiyongera kw’imikino. Guhera mu byiciro bya za conferences kugeza ku mikino ya kamparampaka, umukino wa nyuma ndetse n’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, imikino yose hamwe izakinwa ni 48 mu gihe muri BAL iheruka hakinwe imikino 38. Ikindi kintu gishya ni ukwiyongera kwa za conferences. Muri BAL ya 2022 n’iya 2023, hariho conferences ibyiri (Sahara yakiniwe muri Senegali na Nili yabereye mu Misiri) ariko kuri iyi nshuro ya BAL 2024 haziyongeraho na Conference ya Kalahari izakinirwa muri Afurika y’Epfo. Buri conference izaba igizwe n’amakipe 4 kuko amakipe yos...
Bimwe mu bishyitsi bitanyeganyega mu ikinamico nyarwanda

Bimwe mu bishyitsi bitanyeganyega mu ikinamico nyarwanda

Imyidagaduro
Kuva mu mwaka wa 1984 ubwo Radiyo Rwanda yatangiraga kugeza ku bayumva amakinamico, iyi gahunda yakomeje kugira abakinnyi bashoboye kandi bakunzwe ku buryo ubwamamare bwabo bwashinze imizi mu mitima y'abakunzi b'imyandikire n'imikinire y'umwimerere. Tugiye kubagezaho amazina y'abakinnyi bo mu itorero Indamutsa bubatse amateka atoroshye gusibangana mu ikinamico nyarwanda. SEBANANI Andereya: Yabaye umukinnyi w'ikitegererezo mu makinamico atandukanye. Role yahabwaga gukina iyo ari yo yose yayitwaragamo neza kubera ijwi rye ritagira uko risa n'amagambo arimo uturingushyo. Amakinamico yumvikanyemo ni menshi tuvuge nk'Amabanga y'ikuzimu yakinnyemo yitwa Sugira, iyitwa Icyanzu k'Imana yumvikanyemo yitwa Kwibuka, muri Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona yakinnye nka Rusisibiranya n'izindi. ...
Ibihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo

Ibihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo (UNWTO) ryakoze icyegeranyo cy’uko ubukerarugendo bwifashe mu bihugu by’isi (World Tourism Barometer 2023). Nk’uko byatangajwe na UNWTO, ngo miliyoni 207 z’abakerarugendo mpuzamahanga bazengurutse isi mu 2022; kandi hagati ya Mutarama na Nyakanga 2023, ba mukerarugendo miliyoni 700 bakoze ingendo mpuzamahanga, 43% ugereranije no mu mezi amwe ya 2022. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo. Ubufaransa Ubufaransa nicyo gihugu cya mbere gisurwa cyane ku isi gifite abashyitsi  babarirwa muri miliyoni 48.4. Umurwa mukuru wacyo, Paris, niwo mujyi wa kabiri usurwa cyane ku isi. Ubufaransa buzwi nk'igihugu gifite inyubako zitangaje ndetse n' imitekere y’ibyo kurya bifite uburyohe bu...
Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba igihangange muri Afurika

Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba igihangange muri Afurika

Imikino
Urwego rwa volleyball y’u Rwanda muri Afurika nta washidikanya ko rushimishije n’ubwo hakiri intera ndende yo kwigaranzura makipe akomeye yo mu bihugu byo mu majyarugurun y’Afurika nka Misiri, Algeria na Tuniziya. Hari bamwe mu bakurikirana iby’iby’imikino ndetse batekereza ko ubuyobozi bwa sport mu Rwanda bukwiriye gushyira ingufu nyinshi muri uyu mukino w’intoki ngo kuko ariho hakiri amahirwe ku Rwanda kurusha uko bimeze mu mupira w’amaguru aho ibihugu byinshi by’Afurika byakangutse. Guhera mu myaka isoza iya za 80 u Rwanda rwari rumaze kugira ikipe yihagararaho mu ruhando rw’Afurika. Ingufu z’ikipe y’igihugu zari zishingiye mbere na mbere ku buryo mu Rwanda hari amakipe menshi yatumaga urwego rwo guhatana imbere mu gihugu ruba ruri hejuru. Hariho amakipe nka Kaminuza y’i Butare, ...
Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Ayandi
Ibigo by’ubushakashatsi Times Higher Education na Forbes byakoze urutonde rwa za Kaminuza 10 za mbere zikomeye kurusha izindi ku isi mu mwaka wa 2023. Urwo rutonde rushingiye ku bipimo ngenderwaho 13 byerekana neza imikorere ya kaminuza mu ngingo enye z’ingenzi zirimo imyigishirize, ubushakashatsi, ihererekanyabumenyi ndetse n’ikizere kaminuza ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga Icyo kizere kirebwaho ni icy’abanyeshuri, abarimu, inzobere n’abagize ubutegetsi bw’ibihugu hirya no hino ku isi. Hashingiwe kuri ibyo bipimo, kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi zikurikirana ku buryo bukurikira: University of Oxford Kaminuza ya Oxford ni kaminuza y’ubushakashatsi ifite icyicaro mu Bwongereza. Hari amakuru avuga ko iyo Kaminuza yatangiye kuva mu 1096 ikaba kaminuza ya kera cyane ku i...
Simba SC yamaze gutandukan n’umutoza wayo Robertinho

Simba SC yamaze gutandukan n’umutoza wayo Robertinho

Imikino
Ibitego 5 bya YANGA Africans kuri 1 cya Simba SC nibyo bitumye Roberto Oliveira Gonçalves atandukana n’ikipe ya Simba SC. Umutoza Robertinho nyuma yo kuva gutoza muri shampiyona yo muri Uganda yitwaye neza agahesha ikipe ya Vipers SC kujya mu matsinda ya CAF Champions League yahise yerekeza muri shampiyona ya Tanzania mu ikipe ya Simba Sports Club. Uyu mugabo ukomoka muri Brazil umaze kumenyekana cyane hano mukarere doreko yanatoje mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports ayifasha kwitwara neza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ikaza kugarukira muri ¼ muri aya marushanwa. Nyuma yo kunyagirwa na mukeba ku cyumweru, uyu mugabo ahise ashimirwa n’ikipe ya Simba ajyana n’umutoza w’Umunyarwanda Corneille Hategekimana wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi. Egide NIRINGIYIMANA...
Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Ayandi
Ubukire bw’igihugu bushobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imitegekere mu bijyanye n’ubukungu, ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga, isimburanwa ku butegetsi n’ibindi. Ubwo bukire bupimwa hashingiwe ahanini ku gusuzuma umusaruro mbumbe rusange w’Igihugu (GDP); ni ukuvuga agaciro kose k’ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu mbibi zacyo. Hari n’abapima ubwo bukire ariko bashingiye ku musaruro mbumbe kuri buri muntu (GDP Per Capita). Birumvikana icyo gihe urutonde rushobora guhinduka bitewe n’uko ubukungu rusange buba bugereranwa n’umubare w’abaturage batuye igihugu runaka. Dukurikije igipimo cy’Umusaruro Mbumbe Rusange w’Igihugu (GDP) nk’uko cyasobanuwe haruguru, uru ni urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bikize cyane kurusha ibindi ku isi nk’uko bigaragazwa n’ikegera...
Abanyamakuru 10 mu beza b’imikino mu Rwanda mu gihe cyo hambere

Abanyamakuru 10 mu beza b’imikino mu Rwanda mu gihe cyo hambere

Imikino
Mukerarugendo.rw yiyemeje gukomeza kubahiriza ikifuzo cy'abasomyi bacu cyo kujya tubanyuriramo amwe mu mateka arebana n'imikino n'imyidagaduro. Tugiye kubagezaho urutonde rw'abanyamakuru 10 b'imikino bari mu beza u Rwanda rwagize mu myaka ya za 80 na 90. Viateur Kalinda : Abantu benshi bamufata nk'umunyamakuru wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere itangazamakuru rya sport mu Rwanda. Yari afite impano y'ijwi ryiza, akamenya gusesengura no gutanga amakuru akenewe mu buryo bwihuse. Iyo yatangazaga umupira w'amaguru kuri radiyo yashimishaga abamukurikiye kandi akoresheje imvugo inoze. Ni we wadukanye amagambo anyuranye akoreshwa mu mupira w'amaguru. Muri ayo magambo dusanga mu gitabo yanditse kitwa Rwanyeganyeze twavuga kunobagiza, kwamurura, urubuga rw'amahina n'ayandi. Kalinda wako...