Thursday, July 24
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Mukerarugendo atandukaniye he n’umugenzi usanzwe?

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Hari benshi bakeka ko Mukerarugendo ari umuntu ugeze mu gace aka n’aka bwa mbere ahetse ibikapu biremereye agenda afata amafoto, biboneka ko aho hantu ageze atari ahazi. Nyamara ibi byonyine ntibihagije ngo umuntu yitwe mukerarugendo ukwiriye iryo zina. Umuryango Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo (World Tourism Organization) usobanura Mukerarugendo nk’umuntu uwo ari we wese uhagarika ibyo yari asanzwe akora mu buzima bwa buri munsi akava aho yari ari akajya ahandi mu gihe kitari hasi y’amasaha 24 kandi kitarengeje umwaka.Abaagamije kwirangaza cyangwa se gukora ibitandukanye n’ibyo ahoramo. Mu minsi yashize hari abantu bakekaga ko ba Mukerarugendo bagomba kuba ari abanyamahanga baturutse mu bihugu byo hanze, ndetse nta washidikanya ko na n’ubu hari Abanyarwanda bagifite imyumvire nk’i...
Amashami y’ingenzi agize hoteli

Amashami y’ingenzi agize hoteli

Dusohokere he?, Ibyiza nyaburanga
Inzobere mu bijyanye n’ubukerarugendo David W. Howell igaragaza inzego nibura esheshatu zigomba kugaragara muri hoteli iyo ari yo yose. Ubuyobozi (administration): Buri hotel igomba kugira umuyobozi (Manager), umwungirije (assistant manager), abacungamari, abashinzwe abakozi n’abashakisha amasoko. Abakira abashyitsi (Front Office): Abagize iki kiciro ni bo abaclients bahita bahitiraho iyo baje muri hotel bakabafasha mu byerekeranye no kubaha ibyumba kubafasha imizigo bazanye no kubaha amakuru anyuranye yerekeranye na hoteli. Abakora isuku (Housekeeping): Uruhare rw’aba bantu ni runini kuko batuma hotel, ibyumba byayo n’ahandi hantu hafite aho hahuriye na yo hahorana isuku. Abashinzwe ibiribwa n’ibinyobwa (Food and Beverages): Kubera ko ibyo kurya n’ibyo kunywa ari inkingi y...
DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa

DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa

Ayandi, Travel
Kompanyi y’Abadage DHL yamamaye ku isi yose kubera umwanya wa mbere ifite mu bunararibonye bw’ubwikorezi bwibanda byane ku mabaruwa n’ubutumwa. DHL ni impine igizwe n’amazina y’abayishinze ari bo Dalsey, Hillblom na Lynn. Iyi kompanyi ni iy’ikigo cy’Abadage cyitwa Deutsche Post. Yashinzwe mu mwaka wa 1969 ikaba yaratwaraga amabaruwa n’inyandiko hagati ya San Fransisco na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umwaka ukurikiyeho ibikorwa bya DHL byakomereje no hirya no hino ku isi. Mu mwaka wa 1998 Deutsche Post yatangiye kugura imigabane muri DHL iza kuyegukana burundu muri 2002. DHL ikoresha uburyo bwose bw’ubwikorezi ari bwo indege, imodoka, gari ya moshi n’ubwato. Mukerarugendo
Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Inyoni ziri mu bikerereza ba Mukerarugendo basura u Rwanda

Ibyiza nyaburanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe  iterambere (RDB) kiravuga ko muri iki gihe ubukerarugendo bushingiye ku nyoni busigaye butuma ba mukerarugendo basura ibyiza bitatse u Rwanda bagatinda kuhava. Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amoko y’inyoni agera kuri 700.By’umwihariko muri pariki y’Akagera habarizwa amoko 525 harimo ane yihariye, muri Pariki ya Nyungwe harimo asaga arimo 27. Ngoga Telesphore ukora mu Ishami ryo kubungabunga ibinyabuzima byo mu gasozi muri RDB, yavuze ko ubukerarugendo bushingiye ku nyoni bwitabirwa ahanini n’abanyamahanga biganjemo abakunda kureba inyoni, baza bashaka kumenya amoko yazo anyuranye, ndetse ngo hari n’abaza bafite urutonde rwazo babwiwe. Avuga ko gusura inyoni bitandukanye no gusura izindi nyamaswa kuko bisaba kubikunda no kwiha igihe, ibintu bituma ba...
BAL 2024: Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa gatatu

BAL 2024: Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa gatatu

Ayandi, Imikino
Ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nijeriya yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ihita itahana umwanya wa gatatu mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League irimo kubera mu Rwanda. Uyu mukino warangiye Tivers Hoopers itsinze amanota 80 kuri 57. Iyi kipe yatunguye benshi kuko nta mahirwe yahabwaga yo kugera kure hashimishije. Yabanje kwihagararaho irangiza ku mwanya wa mbere mu mikino yo mu itsinda rya Sahara ryari ririmo kandi AS Douanes yo muri Senegali, US Minastir yo mu Rwanda n’APR Basketball Club yo mu Rwanda. Mu mikino ya kamarampaka na bwo Rivers Hoopers yaje ifite imbaraga nyinshi isezerera US Monastir yo muri Tuniziya muri kimwe cya kane k’irangiza iyitsinze amanota 92 kuri 88. Gusa muri kimwe cya kabiri k’irangiza na yo yakuwe...
Skol yemeje ko Rayon Sports izaseruka mu gikombe k’isi cy’abakanyujijeho

Skol yemeje ko Rayon Sports izaseruka mu gikombe k’isi cy’abakanyujijeho

Ayandi, Imikino
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye SKOL Brewery Ltd rwashyize umukono ku masezerano hamwe n’ubuyobozi butegura irushanwa ry’igikombe k’isi cy’abakanyujijeho (VCWC), yemerera ikipe ya Rayon Sport rusanzwe rutera inkunga kuzagaragara mu mikino imwe  n’imwe mu gihe k’iryo rushanwa. Ku wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 ni bwo ayo masezerano yasinywe ku kicaro cy’urwo ruganda rw’inzoga mu Nzove. Ayo masezerano ateganya ko mbere y’uko habaho irushanwa, hazabanza igikorwa cyo kuzenguruka igihugu cyose herekanwa igikombe kizakinirwa, SKOL ikazabigiramo uruhare. Iki kigo cy’ubucuruzi bw’ibinyobwa cyahawe uburenganzira bwo kuzacuruza  ibinyobwa byacyo byose muri Stade Amahoro mu gihe k’irushanwa. SKOL kandi irateganya gukora igitaramo kinini gifungura irushanwa  kizatum...
Rwandair yateguje bamwe mu bagenzi ku ngorane bazahura na zo

Rwandair yateguje bamwe mu bagenzi ku ngorane bazahura na zo

Ayandi, Travel
Ikompanyi y’indege Rwandair yamenyesheje abagenzi berekeza mu mujyi wa Londres mu Bwongereza ko bashobora guhura n’inzitizi mu ngendo zabo bitewe n’imyigaragambyo irimo kubera kuri icyo gihugu.   Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwifashishije urubuga rwa X, bwatangaje ko abakozi bo mu ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza barimo gukora imyigaragambo yatangiye ku itariki ya 31 Gicurasi ikazageza ku ya 2 Kamena 2024. Kubera iyo mpamvu abagenzi berekeza ku kibuga k’indege cya Heathrow i Londres bamara umwanya munini bategereje kugenzurwa nyuma yo kuva mu ndege. Ubu buyobozi burasaba abaclients babo kwihanganira izo nzitizi. Iyi myigaragambyo irimo gukorwa n’abakozi bagera kuri 500 bashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka ku kibuga cya Heathrow kubera ko hari ingingo n...
Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ibyiza 10 by’ikiribwa cy’avoka ku mubiri w’umuntu

Ayandi
Urubuto rw’avoka ruri mu kiciro k’ibiribwa birimo ibinyamavuta. Hari abashobora gukeka ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zitari nziza ku mubiri; abahanga mu by’ubuzima n’imirire ariko bemeza ko avocat ari ingenzi bakanerekana ibyiza 10 byayo. 1.Avoka yifitemo ubushobozi bwo kurwanya cancer y’imyanga ndangagitsina ku bagabo Iki kiribwa gituma abakunda kugifata kenshi badahura n’ibyago byo gufatwa na cancer ya prostate kandi avoka ikaba yatuma iyi ndwara mu gihe yagaragaye idakwirakwira mu bindi bice by’umubiri. 2.Irwanya cancer yo mu kanwa Avoka yifitemo intungamubiri zishobora kwerekana ibice byo mu kanwa bishobora kwibasirwa na cancer zikaba zakingira ayo makuba hakiri kare. 3.Ifite ubushobozi bwo gukumira cancer yo mu ibere Ubushakashatsi bwerekanye ko avoka ki...
Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Ibyiza nyaburanga
Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere iba mu biyaga no mu nzuzi. Iyi nyamaswa igira amahane atangaje ku buryo ubukana bwayo busumba ubw’izindi nyamabere zirimo n’intare.   Mu bikorwa byakwitwa iby’urugomo by’imvubu harimo kona imyaka ihinze hafi y’ibyanya byayo nko mu bishanga no mu bibaya. Gusa ubukana bwayo ntibugarukira ku kwangiza no kurya ibihingwa gusa, kuko n’abantu ntabwo ibarebera izuba cyane cyane iyo yarakaye. Buri mwaka imibare igaragaza ko abantu bicwa n’imvubu buri mwaka ku isi yose baruta abicwa n’intare. Ibi bisobanuye ko imvubu ari izo kwitonderwa. N’ubwo ari indyabyatsi ariko zirya n’inyama. Imvubu ntitinya gusatira umuntu no kumwirukankana mu gihe ishaka ko yamubera umuhigo. N’ubwo igaragara nk’inyamaswa iremereye kubera imiterere yayo, ishobora kunyaruka ku...
Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Imikino
Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda bazi izina rya Muvara Valens kuko yagize ibigwi nk’umukinnyi mwiza usatira izamu. Gusa bamwe muri bo ni bo bazi bimwe mu byamuranze. Muvala Valens afite imyaka 60 y’amavuko. Akomoka mu muryango mugari w’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko barumuna be bitwa ba Mudeyi bagerageje kugera ikirenge mu cye. Izina rya se w’aba bose ni Modeste Mudeyi. Muri Vital’o yari ikitegererezo Nyuma yo kuzamukira mu ikipe yitwaga Bata, Muvara Valens yinjiye muri Vital’o yo mu Burundi aho yigaragaje cyane nk’umukinnyi ukomeye hamwe na Malik Jabir, Kamurani, Lomami n’abandi. Valens Muvara yazamukiraga ku ruhande rw’iburyo (ailier droit) agatsinda ibitego byinshi. Yahishuye icyatumye ava muri Vital’o imburagihe akiyizira muri Kiyovu Spo...