Inama 5 zifasha ba mukerarugendo kwitegereza inyamaswa
Kureba inyamaswa ntabwo byorohera ba mukerarugendo bajya kuzisura. Kugira ngo umenye aho inyamaswa ziherereye, ushobore kuzegera ntiziguhunge bisaba ubwitonzi. Hari inama eshanu zishobora kubigufashamo.
Guceceka no kwihisha
Ikintu k’ibanze gisabwa abashaka kureba inyamaswa ni uguceceka. Ikindi ugomba kwitwararrika ni ukugenda buhoro ureba aho ukandagiza ibirenge kugira ngo amababi yumye y’ibiti adateza urusaku. Kuri ibi hiyongeraho no kwirinda kwitera imibavu ishobora guhumurira inyamaswa bikaba byatuma zikwikanga.
Kwisanisha n’ibiti n’ibyatsi
Si ngombwa kwambara imyenda y’amabara ashitura kuko ayo mabara yatuma inyamaswa wifuza kureba zikubona ukiri kure zigahunga. Ni byiza kwambara imyenda ifite amabara ya kaki, icyatsi kibisi cyangwa imyenda isa n’ibiti n’ibyatsi biri ...