Sunday, May 19
Shadow

Ibyiza nyaburanga

Kwita izina 2022: Abana b’ingagi 20 bazahabwa amazina

Kwita izina 2022: Abana b’ingagi 20 bazahabwa amazina

Ibyiza nyaburanga
Ku itariki ya 2 Nzeri 2022 mu Rwanda hazaba umuhango ngarukamwaka wo kwita amazina abana b’ingagi zo muri Pariki y’Ibirunga. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Iterambere RDB cyatangaje ko muri uwo muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 20 ari bo bazahabwa amazina. Abo bana b’ingagi bavutse kuva mu kwezi kwa Kanama 2021 kugera muri Nyakanga 2022. Nkuko bisanzwe iki gikorwa kizabera mu Kinigi mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hakazabaho kandi na gahunda yo kumurika ibikorwa by’iterambere byagejejwe ku bantu baturiye Pariki y’Ibirunga. Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB Ariella Kageruka avuga ko Kwita Izina ari igikorwa gishimangira ubushake bwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo kandi umusaruro uvuyemo ukagera no ku baturage. Uyu mu...