
Amavubi yatewe mpaga
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF imaze gutera mpaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubera ko yakinishije umukinnyi utabyemerewe mu mukino wahuje u Rwanda na Benin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo.
Urwego rushinzwe imyitwarire muri CAF mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu rwatangaje ko rwahaye agaciro ikirego cyatanzwe na Bénin cyavugaga ko ikipe y’igihugu Amavubi yakinishije umukinnyi Kévin Muhire mu buryo budakurikije amategeko kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo.
Umukino Kévin Muhire yagaragayemo atabyemerewe ni uwahuje u Rwanda na Bénin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Muri uyu mukino w’umunsi wa kane mu itsinda rya 12 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu,...