
AWF ihugura abakora inkuru z’umwimerere ku rusobe rw’ibinyabuzima
Ikigo Nyafurika Kita ku Kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima ari cyo African Wildlife Foundation (AWF) ku bufatanye n'Ikigo cyitwa Jackson Wild cyazobereye mu gutunganya sinema batangije gahunda yo guhugura abantu uko bazajya batangaza inkuru zirebana no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu buryo bwuzuye kandi bwa kinyamwuga.
Umuyobozi wa AWF Ishami ry'u Rwanda Bélise Kariza yatangaje ku rubuga rwa twitter ko iyo gahunda yatangijwe muri Werurwe 2021 igizwe n'amahugurwa akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye byibanda ku buryo butandukanye bwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, inzitizi n'uburyo bwo guhangana na zo ndetse n'ubushakashatsi buba bugomba gukorwa mbere yo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru zifitanye isano n'urusobe rwibinyabuzima.
Ikiciro...