Kayonza: Gukingira abana ku gihe byagabanyije indwara zibibasira
Gahunda yo gukingirira abana ku gihe yatumye indwara ziterwa no kutikingiza zigabanuka bityo n’umubare w’abicwaga n’izo ndwara uragabanuka.
Bamwe mu batanze ubuhamya bo mu karere ka Kayonza bavuga ko ibi byatewe n’uko ababyeyi bamaze kujijukirwa n’akamaro k’inkingo, bitewe n’ubukangurambaga inzego z’ibanze zakoze.
Ikindi bashima ni uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babafasha kubagira inama no kubashishikariza gukingiza abana.
Ubusanzwe umwana ukivuka aba agomba gukingirwa indwara zitandukanye zirimo igituntu, iseru, agakwega, tetanusi, impiswi n’izindi.
Mukandahiro Christine umubyeyi w’abana 3 avuga ko ubukangurambaga bwatumye ababyeyi bakangukira gukingiza abana, bigabanya indwara n’impfu z’abana.
Nikuze Emeline umubyeyi wo mu murenge wa Mukarange wigeze kurwaza umwana in...