Monday, July 21
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Abana ba P.Diddy bavuga ko bazamugwa inyuma mu bibazo arimo

Abana ba P.Diddy bavuga ko bazamugwa inyuma mu bibazo arimo

Imyidagaduro
Nyuma y’igihe kirenga ukwezi umuhanzi w’icyamamamre Sean John Combs uzwi nka Puff Daddy cyangwa P.Diddy atawe muri yombi, abana be bavuga ko bamuri inyuma mu bigeragezo arimo kunyuramo kandi ko bazamurwanirira kugeza ku ndunduro. Uyu muririmbyi w’Umunyamerika uzwi cyane mu njyana ya rap yafashwe ku itariki ya 16 Nzeri 2024 ajya gufungirwa muri gereza ya Metropolitan Detention Center ya Brooklyn mu mujyi wa New York. Akurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Ku itariki ya 22 Ukwakira 2024 abana 6 muri 7 ba P.Diddy banditse ubutumwa kuri rukuta rwa instagram rw’umukuru muri bo Quincy Taylor Brown w’imyaka 33. Muri ubu butumwa buherekejwe n’ifoto yabo baragira bati “umubyeyi wacu arimo arazira akagambane, twebwe duhagaze ku kuri kandi twemera ko kuzatsind...
Siporo yo kwiruka ku maguru yaba ituma amabere agwa

Siporo yo kwiruka ku maguru yaba ituma amabere agwa

Ayandi
Umwe mu baganga b’inzobere mu miterere y’umubiri w’umuntu akaba n’impuguke mu kubaga abantu bifuza ubwiza (chirurgie plastique) yemeza ko n’ubwo siporo yo kwiruka ku maguru ifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu, ngo nta byera ngo de kuko hari ibyo ishobora kwangiza ku mubiri w’abantu b’igitsina gore. Uyu muganga w’Umufaransa Oren Marco avuga ko ingaruka nyamukuru yo kwirukanka abagore n’abakobwa bahura na yo ari ukugwa kw’amabere. Asobanura ko uko umuntu agenda akubita ibirenge ku butaka mu gihe aba arimo yiruka ari na ko bimwe mu bice by’umubiri bigenda biva mu mwanya wabyo. Yongeraho ko uretse n’amabere, amabuno n’amatama by’umukobwa cyangwa umugore ukunda gukora jogging na byo birushaho kumanuka bijya hasi. Gusa kubera ko ibyiza byo gukora iyo siporo ari byo byinshi kuruta i...
Ingagi zifashisha amatora mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe

Ingagi zifashisha amatora mu gufata ibyemezo bimwe na bimwe

Ibyiza nyaburanga
Mu gihe byari bimenyerewe ko ingagi y’ingabo iyobora umuryango runaka ari yo itegeka izindi, muri Repubulika ya Santarafurika ingagi zibanza kujya inama ndetse rimwe na rimwe zigakora amatora mbere yo gufata umwanzuro runaka. Abagize itsinda ry’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Neuchâtel mu Busuwisi batunguwe no kubona ingagi zo muri Repubulika ya Santarafurika zikora inama zikemeza uko zigomba kwitwara mbere yo gufata urugendo. Muri izo nama, ingagi zizamura amajwi mu rwego rwo kwerekana inzira zigomba kwerekezamo mu ngendo zazo hanyuma ibyemejwe n’ingagi nyinshi kurusha izindi muri zo bikaba ari byo byubahirizwa. Urusaku rw’izo ngagi ni rwo rugaragaza umwanzuro wifuzwa. Muri icyo gikorwa gifatwa nk’amatora, ingagi z’ingore na zo zigira uburenganzira bwo kugaragaza ikifuzo cyaz...
Yishwe ku munsi w’isabukuru ye

Yishwe ku munsi w’isabukuru ye

Ayandi
Mu gace ka Oise mu majyaruguru y’u Bufaransa umusaza yishwe urw’agashyinyaguro ku munsi yizihizagaho isabukuru y’imyaka 77 y’amavuko. Abaturanyi b’uyu musaza Jean Louis Gaillet wishwe ku wa gatandatu mu gitondo yicishijwe urukero rutema ibiti bari mu gahinda gakomeye kuko yari umuntu w’inyangamugayo ushimwa na benshi. Umuntu ukekwaho gukora ayo marorerwa yatumijwe n’inzego z’umutekano kuko basanze amaraso ku myenda ye. Ni umugabo uri mu kigero k’imyaka 30 wari umaze iminsi afite ibibazo byo mu mutwe ndetse yigeze kumara igihe mu bitaro avurwa ubwo burwayi. Ataruhanyije yiyemereye ko ari we wishe umusaza Jean Louis Gaillet amukase ijosi. Gentil KABEHO  
“Nzakomeza kugukunda iteka”. Amagambo y’umukunzi wa Liam Payne

“Nzakomeza kugukunda iteka”. Amagambo y’umukunzi wa Liam Payne

Imyidagaduro
Nyuma y’urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Liam Payne rwabaye ku itariki 16 Ukwakira 2024, ubutumwa bwo kumwifuriza iruhuko ridashira bukomeje kwisukiranya. Umukunzi we Kate Cassidy na we yavuze ko igihe cyose azahora azirikana urukundo bari bafitanye. Uyu muririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’Umwongereza yapfiriye mu mujyi wa Buenos Aires muri Argentine ahanutse mu igorofa rya gatatu rya hoteli yari acumbitsemo. Ubuhamya butangwa n’umwe mu bashinzwe kwakira abantu muri iyo hoteli (réceptioniste) buvuga ko uyu mugabo wari ufite imyaka 31 yabanje guteza urusaku n’akavuyo mu cyumba yari acumbitsemo. Byabaye ngombwa hitabazwa inzego z’umutekano ariko zagiye kuhagera Liam Payne yamaze guhanuka, basanga yapfuye. Mu butumwa bw’akababaro bwaturutse hirya no hino harimo ubw’abari ...
Byakekwaga ko yariwe n’idubu nyuma hemezwa ko yishwe n’umugizi wa nabi.

Byakekwaga ko yariwe n’idubu nyuma hemezwa ko yishwe n’umugizi wa nabi.

Ayandi
Umunyamerika Dustin Mitchell Kjersem aherutse gusangwa yapfiriye aho yari akambitse mu ihema ry’abakerarugendo bikekwa ko yishwe n’inyamaswa y’inkazi yitwa idubu (ours) ariko mu by’ukuri itohoza ryagaragaje ko ari umuntu wamwivuganye. Hari ku itariki ya 10 Ukwakira 2024 ubwo uyu mugabo w’imyaka 35 yafashe imodoka ye yerekeza i Montana aho yari agiye gukambika nk’umukerarugendo. Agezeyo yategereje inshuti ye bagombaga kurara ijoro bari kumwe. Iyo nshuti ihageze yahasanze umurambo, umubiri we washwanyaguritse ndetse hari zimwe mu ngingo zawo zari zacitse. Icyakurikiyeho ni ugutabaza, hakekwa ko uyu nyakwigendera yaba yariwe n’idubu muri iryo shyamba. Gusa inzego z’umutekano ndetse n’umwe mu bakozi b’inzobere b’ishami rishinzwe ibikorwa by’uburobyi n’inyamaswa mu gace ka Montana bat...
Umunyezamu Szczesny ati “itabi ntabwo narireka n’ubwo byagenda bite!”

Umunyezamu Szczesny ati “itabi ntabwo narireka n’ubwo byagenda bite!”

Imikino
Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’Umunyapolonye Wojciech Szczesny uherutse kugurwa n’ikipe ya FC Barcelone yatangaje ko nta kintu kizamubuza kunywa itabi. Uyu mugabo w’imyaka 34 ufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 96 azwiho gutumura agatabi. Muri iyi minsi ubwo yiteguraga gusoza akazi ke ko gukina umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga yiyambajwe n’ikipe ya FC Barcelone yo muri Espanye ngo azibe icyuho cy’Umudage Marc-André Ter Stegen wagize imvune. Szczesny yatangarije ikinyamakuru Mundo Deportivo cyandikirwa mu mujyi wa Barcelone muri Espanye ko uko byamera kose atazareka kunywa itabi ngo kuko nta kintu na kimwe ribangamira mu mikinire ye. Ati “Mu by’ukuri ntabwo nabaho ntanywa itabi. Niba ndinywa, ibyo ni jye bireba nta wundi muntu ukwiye kubigiraho ikibazo. Ndakora...
Urupfu rw’umunyegare wagonzwe ku bushake rukomeje gushengura benshi

Urupfu rw’umunyegare wagonzwe ku bushake rukomeje gushengura benshi

Ayandi
Ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 mu masaha y’igicamunsi umusore w’Umufaransa Paul Varry yagonzwe ku maherere n’umushoferi w’ikamyo mu mujyi wa Paris. Uyu musore w’imyaka 27 wari utwaye igare yasonnyowe n‘umuntu wari utwaye ikamyo nyuma gato y’uko bateranye magambo mu muhanda. Intandaro y’urwo rupfu rubabaje ni uko uyu mushoferi w’ikamyo yitambitse Paul Varry amwima inzira. Hakurikiyeho kuvugana nabi bituma umushoferi w’ikamyo agira umujinya w’umuranduranduzi afata ikemezo kigayitse cyo kugonga iyo nzirakarengane y’umunyegare. Iyi nkuru y’inshamugongo yababaje benshi. Na n’ubu amatsinda atandukanye y’abantu akomeje kwishyira hamwe mu rwego rwo kunamira uyu musore wazize akarengane. By’umwihariko abanyamuryango b’ishyirahamwe ryitwa “Paris en selle” yabarizwagamo barimo kurara ...
Yuriye inzu ngo arebe Nyakotsi bimuviramo urupfu

Yuriye inzu ngo arebe Nyakotsi bimuviramo urupfu

Ayandi
Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 15 Ukwakira 2024 ahitwa Gironde mu  Bufaransa umusore w’imyaka 21 yahanutse ku gisenge k’inzu ahasiga ubuzima, ubwo yari yuriye ashaka kureba Nyakotsi. Uyu musore yari yuriye ajya hejuru y’inzu yahoze ari iy’uruganda rwa kawucu mu gace ka Barsac. Yari ari kumwe na bagenzi be babiri. Uko ari batatu bari bafite amatsiko yo kwitegereza neza Nyakotsi cyane ko idakunda kugaragara kenshi. Kuko amabati y’igisenge k’iyo nyubako yari ashaje, umwe muri abo batatu yarakandagiye araroboka hanyuma ahanuka ahantu hareshya na metero 15. Undi musore wa kane mugenzi wabo we yari yasigaye hasi atinya kurira hejuru ni we watabaje ariko abatabazi bahageze i saa munani z’ijoro uwahanutse yamaze gupfa. Gentil KABEHO
Amaganya ya Al Pacino ubayeho mu bukene nyuma yo guhombywa arenga miliyari 50

Amaganya ya Al Pacino ubayeho mu bukene nyuma yo guhombywa arenga miliyari 50

Imyidagaduro
Umukinnyi w’icyamamare muri sinema Umunyamerika  Alfred James Pacino uzwi nka Al Pacino aratangaza ko yagize igihombo gikomeye cyatumye asubira ku isuka kuko yatakaje umutungo urenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika. Uyu musaza w’imyaka 84 y’amavuko wamenyekanye muri filimi zakunzwe cyane nka The Godfather, Dog Day Afternoon, The Panic in Needle Park n’izindi avuga ko amafaranga yari atunze yakendereye bitewe n’uko uwari umucungamari we yamuhombeje. Al Pacino yakoreye akayabo k’amafaranga kubera gukina filimi, gusa guhera mu myaka ya za 2010 yatangiye kwisanga mu bibazo by’ubukungu kuko ayo mafaranga ye yakomeje kugenga agabanuka urusorongo. Mu buhamya bwe, Al Pacino avuga ko uwahoze ari umucungamari we ari we wabaye nyirabayazana wo gutakaza igice kinini cy’amafaranga yari a...