Abacuranzi b’inanga bamamaye mu mateka ya muzika gakondo
Inanga ni kimwe mu bicurangisho by'imena muri muzika mu muco nyarwanda. Mu bitaramo no mu mihango gakondo yo mu Rwanda inanga yarifashishwaga cyane. Mu Rwanda habayeho abacuranzi b'inanga b'ibyamamare ndetse n'ibihangano byabo biramenyekana hifashishijwe itangazamakuru cyane cyane mu biganiro by'igitaramo. Mukerarugendo.rw irabagezaho abacuranzi 19 b'inanga bamenyekanye cyane mu Rwanda kubera inganzo yabo ikomeye.
Bernard RUJINDIRI: Afatwa nk'umwe mu bari ku isonga mu buhanzi bwo gucuranga inanga wamenyekanye cyane. Zimwe mu nanga yacuranze ni Imitoma, Inkotanyi cyane, Kamujwara n'izindi.
Joseph SEBATUNZI: yamanyekanye cyane mu murya we wihariye mu bihangano nka Kamananga ka Sebajura, Rukara, Nyakwezi, Ikibasumba na Nyirabisabo.
Appolinaire RWISHYURA: Abumvise igiteker...