
Byakekwaga ko yariwe n’idubu nyuma hemezwa ko yishwe n’umugizi wa nabi.
Umunyamerika Dustin Mitchell Kjersem aherutse gusangwa yapfiriye aho yari akambitse mu ihema ry’abakerarugendo bikekwa ko yishwe n’inyamaswa y’inkazi yitwa idubu (ours) ariko mu by’ukuri itohoza ryagaragaje ko ari umuntu wamwivuganye.
Hari ku itariki ya 10 Ukwakira 2024 ubwo uyu mugabo w’imyaka 35 yafashe imodoka ye yerekeza i Montana aho yari agiye gukambika nk’umukerarugendo. Agezeyo yategereje inshuti ye bagombaga kurara ijoro bari kumwe. Iyo nshuti ihageze yahasanze umurambo, umubiri we washwanyaguritse ndetse hari zimwe mu ngingo zawo zari zacitse.
Icyakurikiyeho ni ugutabaza, hakekwa ko uyu nyakwigendera yaba yariwe n’idubu muri iryo shyamba. Gusa inzego z’umutekano ndetse n’umwe mu bakozi b’inzobere b’ishami rishinzwe ibikorwa by’uburobyi n’inyamaswa mu gace ka Montana bat...