Monday, June 30
Shadow

Ayandi

Se wa Erling Haaland yamubwiye ibanga ryo kurushaho kugira imbaraga

Se wa Erling Haaland yamubwiye ibanga ryo kurushaho kugira imbaraga

Ayandi, Imikino
Umukinnyi usatira izamu mu ikipe ya Manchester City yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza yahishuye ko iyo ari mu biruhuko, papa we Alf Inge Haaland amusaba gukora imirimo y’amaboko kugira ngo akomeze kugira imbaraga kandi ari no mu kazi. Uyu musore w’Umunyanoruveji w’imyaka 24 atangaza ko akenshi iyo ari mu biruhuko nyuma y’umwaka w’imikino akunda kuba ari iwabo ku ivuko. Se umubyara aramubwira ati “ni byo ndabizi ko uri mu biruhuko ariko kuruhuka si ukwicara! Fata ibikoresho uze tujyane mu ishyamba gutema ibiti”. Erling Haaland asobanura ko ako kazi yemera akagakora n’ubwo kavunanye ariko kandi ngo nta yandi mahitamo aba afite kuko ntiyasuzugura papa we. Yongeraho ko nyuma y’uwo murimo wo gutema ibiti ajya kureba aho yagabanyiriza ayo mavunane agahita yerekeza mu nzu z’utubyinir...
Koreya ya Ruguru: Abayobozi 30 bahawe igihano cyo kwicwa

Koreya ya Ruguru: Abayobozi 30 bahawe igihano cyo kwicwa

Ayandi
Abayobozi 30 bo mu gace gaherutse kwibasirwa n’imyuzure muri Koreya ya Ruguru bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu ndetse cyamaze gushyirwa mu bikorwa. Nk’uko bitangazwa na televiziyo Chosun yo mu Bushinwa, Perezida wa Koreya ya Ruguru Kim Jong - Un ni we wategetse ko abo bayobozi bicwa abashinja kuba nta cyo bakoze ngo hakumirwe ingaruka zatewe n’iyo myuzure ikomeye yabaye muri Nyakanga uyu mwaka. Urutonde rw’abahawe icyo gihano ntabwo rwatangajwe gusa hari umwe mu bayobozi wari umaze iminsi azeserewe mu kazi bigakekwa ko na we yaba ari mu bamaze kurangiza igihano cyo kwicwa bahawe mu mpera za Kanama 2024. Uwo muyobozi ni Kang Bong - Hoon wari Umunyamabanga wa Komite Nyobozi y’Intara ya Chagang. Muri Nyakanga 2024, muri Koreya ya Ruguru haguye imvura nyinshi ku kigero kidas...
Impundu na zo zifashisha ibimera nk’umuti iyo zirwaye

Impundu na zo zifashisha ibimera nk’umuti iyo zirwaye

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Oxford mu Bwongereza bamaze gutangaza ko inyamaswa z’inyamabere zitwa impundu zitabaza bimwe mu bimera mu rwego rwo kwivura mu gihe zakomeretse cyangwa zifite ubundi  burwayi. Izi nzobere mu bumenyi bw’ibinyabuzima ziyobowe na Elodie Freymann zemeje ko, nk’uko bimeze ku kiremwa muntu, inyamabere z’impundu na zo zizi ibiti cyangwa ibyatsi byifitemo ubushobozi bwo kuvura. Ubushakashatsi bwakorewe ku mpundu zo mu ishyamba rya Pariki ya Budongo muri Uganda bwagaragaje ko iyo impundu zirwaye cyangwa zifite ibikomere ku mubiri ziyambaza ibiribwa byihariye bikomoka ku bimera bikazifasha koroherwa no gukira burundu. Ibishishwa by’ibiti cyangwa by’imbuto ni bimwe mu byifashishwa nk’umuti n’izo nyamaswa. Nyuma yo gusuzuma muri laboratwari ibyatsi n’ib...
Nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, umushoferi w’ibyamamare yongeye kugaragara

Nyuma y’iminsi 10 aburiwe irengero, umushoferi w’ibyamamare yongeye kugaragara

Ayandi, Imyidagaduro
Mohamed El Aiyate umugabo w’Umufaransa, umwe mu bari bafite inshingano zo gutwara abakinnyi b’ibyamamare mu mikino olempike yabereya mu Busaransa, yongeye kuboneka nyuma y’uko guhera ku itariki 23 Kanama 2024 yari yarabuze. Nyuma yo kubura kwe, iperereza ryahise ritangira gukorwa n’ishami rya jandarumori rya Auneuil. Icyo gihe abakora iperereza bagiye iwe aho asanzwe atuye basanga imiryango ifunguye. Imfunguzo ze, telefoni ndetse n’imodoka ye na byo byari biri iwe mu rugo. Ikinyamakuru Courrier Picard cyandikirwa mu Bufaransa kivuga ko bahasanze n’ibaruwa Aiyate yari yaranditse mbere yo kuburirwa irengero n’ubwo hadasobanurwa ibyari biyikubiyemo. Amakuru meza ni uko ku itariki ya 1 Nzeri 2024 uyu mugabo w’imyaka 57 yongeye kugaruka mu rugo nk’uko byandikwa n’ikinyamakuru Le Paris...
Kayonza: Gukingira abana ku gihe byagabanyije indwara zibibasira

Kayonza: Gukingira abana ku gihe byagabanyije indwara zibibasira

Ayandi
Gahunda yo gukingirira abana ku gihe yatumye indwara ziterwa no kutikingiza zigabanuka bityo n’umubare w’abicwaga n’izo ndwara uragabanuka. Bamwe mu batanze ubuhamya bo mu karere ka Kayonza bavuga ko ibi byatewe n’uko ababyeyi bamaze kujijukirwa n’akamaro k’inkingo, bitewe n’ubukangurambaga inzego z’ibanze zakoze. Ikindi bashima ni uruhare rw’abajyanama b’ubuzima babafasha kubagira inama no kubashishikariza gukingiza abana. Ubusanzwe umwana ukivuka aba agomba gukingirwa indwara zitandukanye zirimo igituntu, iseru, agakwega, tetanusi, impiswi n’izindi. Mukandahiro Christine umubyeyi w’abana 3 avuga ko ubukangurambaga bwatumye ababyeyi bakangukira gukingiza abana, bigabanya indwara n’impfu z’abana. Nikuze Emeline umubyeyi wo mu murenge wa Mukarange wigeze kurwaza umwana in...
Nyagatare: Abaturage bishimira imikorere ya “Postes de Santé”

Nyagatare: Abaturage bishimira imikorere ya “Postes de Santé”

Ayandi
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bashimira ubuyobozi bwabegereje serivisi z’ubuzima bukabubakira ibigo by’amavuriro y’ibanze azwi nka “Postes de Santé” ari hafi yabo. Bavuga ko izi “Postes de Santé” zibafasha kwivuza indwara zimwe na zimwe batiriwe bakora ingendo ndende cyane nk’uko byari bimeze mbere, bikaba byarafashije abaturage kwivuza kandi ku gihe, Muri gahunda y’imyaka irindwi ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuvuzi.  Yubatse ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bikorera ku rwego rw’akagari bitanga serivisi ubundi zatangirwaga ku bigo nderabuzima. Hakizumuremyi Jean Marie utuye mu murenge wa Nyagatare avuga ko ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze cyaziye igihe kuko kibafasha kwivuza mu buryo bworoshye. Agira ati: “ poste de s...
Hatanzwe ubutumwa bwo kwisungana n’impunzi ku munsi mpuzamahanga wazo

Hatanzwe ubutumwa bwo kwisungana n’impunzi ku munsi mpuzamahanga wazo

Ayandi
Umunsi Mpuzamahanga w’Impunzi ni umunsi washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu rwego rwo kuzirikana impunzi. Uyu munsi wizihizwa ku itariki ya 20 Kamena buri mwaka hagamijwe guha agaciro ubutwari no kwihangana bigaragazwa n’abantu bavanywe mu byabo bagahunga ibihugu byabo bitewe n’intambara n’itotezwa. Uyu mwaka, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) kuri uyu munsi wahariwe impunzi yatanze ubutumwa bwo kwifatanya na zo no kurushaho kuzirikana ingorane impunzi zihura na zo. Iyo ntero ya UNHCR yikirijwe n’andi mashami y’Umuryango w’Abibumbye afite ubutabazi mu nshingano zayo, nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO),  n’indi miryango nk’Umuryango Utabara Imbabare ku Isi (ICRC) n’iyindi. Hirya no hino ku isi hateguwe ibikorwa binyuranye muri gahunda...
DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa

DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa

Ayandi, Travel
Kompanyi y’Abadage DHL yamamaye ku isi yose kubera umwanya wa mbere ifite mu bunararibonye bw’ubwikorezi bwibanda byane ku mabaruwa n’ubutumwa. DHL ni impine igizwe n’amazina y’abayishinze ari bo Dalsey, Hillblom na Lynn. Iyi kompanyi ni iy’ikigo cy’Abadage cyitwa Deutsche Post. Yashinzwe mu mwaka wa 1969 ikaba yaratwaraga amabaruwa n’inyandiko hagati ya San Fransisco na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umwaka ukurikiyeho ibikorwa bya DHL byakomereje no hirya no hino ku isi. Mu mwaka wa 1998 Deutsche Post yatangiye kugura imigabane muri DHL iza kuyegukana burundu muri 2002. DHL ikoresha uburyo bwose bw’ubwikorezi ari bwo indege, imodoka, gari ya moshi n’ubwato. Mukerarugendo
BAL 2024: Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa gatatu

BAL 2024: Rivers Hoopers yegukanye umwanya wa gatatu

Ayandi, Imikino
Ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, ikipe ya Rivers Hoopers yo muri Nijeriya yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo ihita itahana umwanya wa gatatu mu mikino ya nyuma ya Basketball Africa League irimo kubera mu Rwanda. Uyu mukino warangiye Tivers Hoopers itsinze amanota 80 kuri 57. Iyi kipe yatunguye benshi kuko nta mahirwe yahabwaga yo kugera kure hashimishije. Yabanje kwihagararaho irangiza ku mwanya wa mbere mu mikino yo mu itsinda rya Sahara ryari ririmo kandi AS Douanes yo muri Senegali, US Minastir yo mu Rwanda n’APR Basketball Club yo mu Rwanda. Mu mikino ya kamarampaka na bwo Rivers Hoopers yaje ifite imbaraga nyinshi isezerera US Monastir yo muri Tuniziya muri kimwe cya kane k’irangiza iyitsinze amanota 92 kuri 88. Gusa muri kimwe cya kabiri k’irangiza na yo yakuwe...
Skol yemeje ko Rayon Sports izaseruka mu gikombe k’isi cy’abakanyujijeho

Skol yemeje ko Rayon Sports izaseruka mu gikombe k’isi cy’abakanyujijeho

Ayandi, Imikino
Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye SKOL Brewery Ltd rwashyize umukono ku masezerano hamwe n’ubuyobozi butegura irushanwa ry’igikombe k’isi cy’abakanyujijeho (VCWC), yemerera ikipe ya Rayon Sport rusanzwe rutera inkunga kuzagaragara mu mikino imwe  n’imwe mu gihe k’iryo rushanwa. Ku wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2024 ni bwo ayo masezerano yasinywe ku kicaro cy’urwo ruganda rw’inzoga mu Nzove. Ayo masezerano ateganya ko mbere y’uko habaho irushanwa, hazabanza igikorwa cyo kuzenguruka igihugu cyose herekanwa igikombe kizakinirwa, SKOL ikazabigiramo uruhare. Iki kigo cy’ubucuruzi bw’ibinyobwa cyahawe uburenganzira bwo kuzacuruza  ibinyobwa byacyo byose muri Stade Amahoro mu gihe k’irushanwa. SKOL kandi irateganya gukora igitaramo kinini gifungura irushanwa  kizatum...