Friday, May 3
Shadow

Ayandi

Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame

Ayandi, Imyidagaduro
Nyuma yo gufatwa n’uburwayi bw’imyakura bwakomye mu nkokora ibikorwa bye bya muzika, umuhanzikazi w’Umunyakanada Céline Dion yongeye kugaragara mu ruhame atanga ikizere cy’uko arimo koroherwa. Ku itariki ya 30 Ukwakira 2023, uyu muririmbyikazi w’icyamamare yagiye kureba umukino wa Hockey wabereye i Las Vegas wari wahuje ikipe ya Golden Knights na Montreal. Icyo gihe yagaragaraga nk’umuntu umeze neza ku  buryo abenshi batangiye kugira ikizere cy’uko yaba agiye koroherwa akagaruka gususurutsa abakunzi be mu bitaramo. Céline Dion yari aherekejwe n’abahungu be batatu ari bo René Charles w’imyaka 22, n’impanga ze Nelson na Eddy b’imyaka 13. Uburwayi bwa bw’uyu muhanzikazi ni uburwayi budasanzwe bufata imyakura bugaca intege ubufite. Kuri Céline Dion bwamugizeho ingaruka zikomeye ku bu...
Yashakanye n’umwana yareraga arusha imyaka 31

Yashakanye n’umwana yareraga arusha imyaka 31

Ayandi
Umurusiyakazi Aisylu Chizhevskaya Mingalim w’imyaka 53 yarongowe na Daniel Chizhevsky ufite imyaka 22 akaba ari umwana w’umuhungu yareraga (fils adoptif). Ikinyamakuru Daily Mail cyandikirwa mu Bwongereza kivuga ko uyu mugore ukomoka ahitwa i Tatarstan mu Burusiya yafashe umwanzuro wo kubana akaramata n’uwo yareraga nk’imfubyi. Inkuru y’aba bombi yatangiye ubwo Aisylu yajyaga ajya kwigisha isomo rya Muzika mu kigo k’imfubyi aho Daniel yarererwaga. Bamenyanye uyu muhungu akiri muto afite imyaka 13. Aisylu yahisemo guhita amujyana iwe ngo amubere umwana (fils adoptif). Uko umwana yagendaga akura ibyabo byahindukagamo urukundo kugeza ubwo bashyingiranywe mu mpera z’uku kwezi gushize k’Ukwakira 2023. Ibirori by’ubukwe bwabo byabereye muri resitora iherereye mu mugi wa Kazan. Aisylu C...
Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe. Mukerarugendo igiye kubagezaho urutonde rw’inyamaswa 5 zirusha izindi zose ku isi umuvuduko. 1.Urutarangwe (guépard) Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu  bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane. 2.Impongo yo muri Afurika (Antilope d’Afrique) Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobo...
Yatanze miliyoni 175 ngo yongere uburebure bw’amaguru ye

Yatanze miliyoni 175 ngo yongere uburebure bw’amaguru ye

Ayandi
Umunyamideri w’Umudagekazi yemeye kwishyura amayero ibihumbi ijana na mirongo ine na bitandatu ngo abaganga bahindure indeshyo y’amagufa y’amaguru ye mu rwego rwo kuba muremure no kugaragara neza kurushaho. Theresia Fischer ubundi yareshyaga na metero 1 na santimetero 70 ariko nyuma yo kwibagisha amagufwa y’amaguru asigaye afite uburebure bwa metero 1 na santimetero 84. Uyu mukobwa atangaza ko indeshyo ye yahoraga imutera ipfunwe bityo ahitamo kwiyambaza abaganga ngo bamubage bongere uburebure bw’amagufwa ye y’amaguru kugira ngo na we akunde abe ikibasumba nk’abandi bakobwa bamurika imideri. Yirengagije kuba icyo gikorwa cyari gushyira ubuzima bwe mu kaga no kuba cyari gihenze cyane. Yeremeye yishyura amayero ibihumbi 146 ni ukuvuga miliyoni 175 mu mafaranga y’u Rwanda ndetse agi...
Intare zariye shebuja

Intare zariye shebuja

Ayandi
Ahitwa Zilina muri Slovakiya inzego za polisi zahurujwe zibwirwa ko hari umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa mu cyanya zororerwamo wari winjiyemo ariko ntiyasohoka. Abashinzwe umutekano bamaze kugahera bakubiswe n’inkuba ubwo basangaga bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu bunyanyagiye muri icyo cyanya k’inyamaswa. Muri ibyo bice harimo ukuguru kwari kwatandukanyijwe n’igihimba. Ibyo bimenyetso byahise bigaragaza ko nta shiti uwo muntu yari yishwe n’intare kuko ari zo nyinshi mu nyamaswa zororerwa aho ngaho. Bivugwa ko uyu muntu yari yinjiye mu cyanya cyororerwamo intare n’izindi nyamaswa z’inkazi agiye kuzigaburira hanyuma zirangije nawe zihita zimwivugana. Usibye kuba uyu muntu yaragize ibyago akaribwa n’inyamaswa ze, ubundi yari yarenze ku mategeko agenderwaho muri Slovakiya ku...
Yashyingiranywe n’uwo arusha imyaka 49

Yashyingiranywe n’uwo arusha imyaka 49

Ayandi
Muri Bresil umuyobozi w’akarere (mayor) ufite imyaka 65 y’amavuko yashyingiranywe n’umwangavu w’imyaka 16. Uyu mugabo ni umuherwe witwa Hissam Husein Dehaini akaba asanzwe ari umubyeyi w’abana 16. Igitangaje ni uko uyu mubare wa 16 wongeye kugaruka ubwo yambikanaga impeta n’umukobwa ukiri muto ufite iyo myaka. Uyu mwangavu witwa Kaouane Rode Carmago ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba akunze kwitabira amarushanwa y’ubwiza. Hissam Hussein Dehaini atangaza ko gushyingiranwa na Carmago ari umunezero gusa. Ati “aranezeza nange nkamunezeza, nta muntu n’umwe tubangamiye”. Ubusanzwe amategeko yo muri Bresil yemera ko umuntu ashoboba gushyingirwa ku myaka 16 mu gihe ababyeyi be babitangiye uburenganzira. Gusa hari amakuru avuga ko Hissam Hussein Dehaini yabanje kwiyegereza b...
Habonetse umurambo mu cyumba cya hoteli

Habonetse umurambo mu cyumba cya hoteli

Ayandi
Umukerarugendo M Zeng wo mu Bushinwa yagize ihungabana rikomeye ubwo mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo yatahurwaga umurambo wari uhamaze iminsi. Uyu mugabo yari ari mu rugendo mu mujyi wa Lhassa mu ntara ya Tibet ajya gucumbika muri hoteli yitwa Guzang Shuhua Inn. Akigera mu cyumba yatangiye kumva umunuko ayoberwa ibyo ari byo. Yabanje gukeka ko uwo munuko waba urimo guturuka hanze y’icyumba cyangwa se ikaba ari impumuro mbi y’ibirenge bye. Yagiye gufata ifunguro, agarutse mu cyumba yumva wa munuko wiyongereye ku buryo bukabije afata umwanzuro wo gusaba ko ahindurirwa icyumba agahabwa ikindi. Nyuma byaje gutahurwa ko uwo munuko wari uw’umurambo w’umuntu wari umaze iminsi apfuye. Gusa abashinzwe umutekano bamenyesheje M Zeng ko babizi neza ko we ntaho ahuriye n’urupfu rw’uwo m...
Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Kimwe mu bitera amatsiko ba mukerarugendo bagahaguruka aho basanzwe batuye ni umuco wihariye w’agace cyangwa igihugu runaka. Tugiye kubagezaho muri make ibiranga ubu buryo bwihariye bw’ubukerarugendo ndetse n’aho butandukaniye n’ubukerarugendo busanisha abashyitsi n’abo basanze. Ubukerarugendo bushingiye ku muco burangwa n’ubushake bwo kumenya ibigize umuco w’ahantu runaka. Ingero z’ibyo bigize umuco ni uburyo bwo kubaho, imyemerere, imbyino n’indirimbo. Kuri ibi ngibi hiyongeraho imirire, ubufatanye hagati y’abaturage, imihango y’ubukwe, gushyingura n’ibindi. Dufashe urugero rwo mu Rwanda, bimwe mu bikorwa ndangamuco bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bikabanezeza ni imbyino n’indirimbo gakondo, inzu ndangamurage, gucunda amata, imihango yo kwita izina, kurya ubunnyano n’...
DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa ku isi yose

DHL ni ikigo cy’ubukombe mu bwikorezi bw’ubutumwa ku isi yose

Ayandi
Kompanyi y’Abadage DHL yamamaye ku isi yose kubera umwanya wa mbere ifite mu bunararibonye bw’ubwikorezi bwibanda byane ku mabaruwa n’ubutumwa. DHL ni impine igizwe n’amazina y’abayishinze ari bo Dalsey, Hillblom na Lynn. Iyi kompanyi ni iy’ikigo cy’Abadage cyitwa Deutsche Post. Yashinzwe mu mwaka wa 1969 ikaba yaratwaraga amabaruwa n’inyandiko hagati ya San Fransisco na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umwaka ukurikiyeho ibikorwa bya DHL byakomereje no hirya no hino ku isi. Mu mwaka wa 1998 Deutsche Post yatangiye kugura imigabane muri DHL iza kuyegukana burundu muri 2002. DHL ikoresha uburyo bwose bw’ubwikorezi ari bwo indege, imodoka, gari ya moshi n’ubwato. Mukerarugendo.rw    
Imbwa yitoraguriye ni yo yamukozeho

Imbwa yitoraguriye ni yo yamukozeho

Ayandi
Mu mpera z'ukwezi gushize Umwongerezakazi uba muri Espanye yabonye imbwa mu busitani bwe afata umwanzuro wo kuyijyana iwe ngo ayigire iye ariko nyuma y'iminsi mike iyo mbwa yahise imwivugana. Uyu mugore w'imyaka 67 wari umaze imyaka mike yimukiye muri Espanye yakomerekejwe bikomeye n'iyo mbwa ku buryo yajyanywe kwa muganga ari intere. Bamwe mu baturanyi be bo mu gace kitwa Macastre mu burengerezuba bwa Valence batabaje inzego za polisi nyuma yo kumva umuntu ataka cyane. Izo nzego zigeze aho atuye basanze iyo mbwa yikururiye ari yo yari yamuhindutse igiye kumubera ikishi kuko yari yamukomerekeje bikomeye. Iyo mbwa yari igifite amahane ku buryo byabaye ngombwa ko bayirasa irapfa. Uwo mugore wari umaze kuribwa n'imbwa yajyanywe kwa muganga amerewe nabi cyane hanyuma aza kwitaba I...