
Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica
Itsinda rya Wenge Musica ni rimwe mu yamamaye mu mateka y'ubuhanzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bayigize bubatse izina mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi.
Orukesitiri Wenge Musica yashinzwe na Didier Masela mu mwaka wa 1981. Mbeye y'uko itangizwa ku mugaragaro igahabwa n'iryo zina yari igizwe n'abasore b'abanyeshuri baririmbaga byo kwinezeza mu gihe babaga bari mu biruhuko; icyo gihe abo banyeshuri bari bibumbiye mu kitwaga Celio Stars.
Nyuma yo gushingwa, Wenge Musica ntabwo yatinze kwamamara kuko yari ifite abanyempano haba mu miririmbire haba no mu micurangire. Iri tsinda ryibandaga ku njyana ya soukous, rumba ndetse ryaje no kwadukana umucezo mushya witwa ndombolo.
Aba bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi banakora ibitaramo binyuranye muri Kongo...