
Bimwe mu bishyitsi bitanyeganyega mu ikinamico nyarwanda
Kuva mu mwaka wa 1984 ubwo Radiyo Rwanda yatangiraga kugeza ku bayumva amakinamico, iyi gahunda yakomeje kugira abakinnyi bashoboye kandi bakunzwe ku buryo ubwamamare bwabo bwashinze imizi mu mitima y'abakunzi b'imyandikire n'imikinire y'umwimerere. Tugiye kubagezaho amazina y'abakinnyi bo mu itorero Indamutsa bubatse amateka atoroshye gusibangana mu ikinamico nyarwanda.
SEBANANI Andereya: Yabaye umukinnyi w'ikitegererezo mu makinamico atandukanye. Role yahabwaga gukina iyo ari yo yose yayitwaragamo neza kubera ijwi rye ritagira uko risa n'amagambo arimo uturingushyo. Amakinamico yumvikanyemo ni menshi tuvuge nk'Amabanga y'ikuzimu yakinnyemo yitwa Sugira, iyitwa Icyanzu k'Imana yumvikanyemo yitwa Kwibuka, muri Nyamwanga kumva ntiyanze no kubona yakinnye nka Rusisibiranya n'izindi.
...