
BAL 2024: Amakipe azitabira ikiciro cya Elite 16 yamaze kumenyekana
Ku wa mbere tariki 23 Ukwakira 2023 habaye tombola yari igamije gushyira amakipe mu matsinda y’intera ya kabiri y’irushanwa rya Basketball Africa League 2024.
Amakipe azaseruka ni 16 akaba ari mu byerekezo bibiri; ikerekezo k’iburasirazuba (East Division) n’ikerekezo k’iburengerazuba (West Division). Buri kerekezo kigizwe n’amakipe 8 agabanyije mu matsinda abiri abiri.
Tombola yagaragaje ko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ku buryo bukurikira:
Ikerekezo k’iburasirazuba (East Division):
Itsinda A:
Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo)
NBA Academy (Senegali)
Pazi Basketball Club (Tanzaniya)
Ikipe izatumirwa (Wild Card)
Itsinda B:
Ferroviario da Beira (Mozambike)
City Oilers (Uganda)
COSPN (Madagasikari)
JBC (Zimbabwe)
Ikerekezo k’ibureng...