Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago
Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda bazi izina rya Muvara Valens kuko yagize ibigwi nk’umukinnyi mwiza usatira izamu. Gusa bamwe muri bo ni bo bazi bimwe mu byamuranze.
Muvala Valens afite imyaka 60 y’amavuko. Akomoka mu muryango mugari w’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko barumuna be bitwa ba Mudeyi bagerageje kugera ikirenge mu cye. Izina rya se w’aba bose ni Modeste Mudeyi.
Muri Vital’o yari ikitegererezo
Nyuma yo kuzamukira mu ikipe yitwaga Bata, Muvara Valens yinjiye muri Vital’o yo mu Burundi aho yigaragaje cyane nk’umukinnyi ukomeye hamwe na Malik Jabir, Kamurani, Lomami n’abandi. Valens Muvara yazamukiraga ku ruhande rw’iburyo (ailier droit) agatsinda ibitego byinshi.
Yahishuye icyatumye ava muri Vital’o imburagihe akiyizira muri Kiyovu Spo...