
Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba igihangange muri Afurika
Urwego rwa volleyball y’u Rwanda muri Afurika nta washidikanya ko rushimishije n’ubwo hakiri intera ndende yo kwigaranzura makipe akomeye yo mu bihugu byo mu majyarugurun y’Afurika nka Misiri, Algeria na Tuniziya. Hari bamwe mu bakurikirana iby’iby’imikino ndetse batekereza ko ubuyobozi bwa sport mu Rwanda bukwiriye gushyira ingufu nyinshi muri uyu mukino w’intoki ngo kuko ariho hakiri amahirwe ku Rwanda kurusha uko bimeze mu mupira w’amaguru aho ibihugu byinshi by’Afurika byakangutse.
Guhera mu myaka isoza iya za 80 u Rwanda rwari rumaze kugira ikipe yihagararaho mu ruhando rw’Afurika. Ingufu z’ikipe y’igihugu zari zishingiye mbere na mbere ku buryo mu Rwanda hari amakipe menshi yatumaga urwego rwo guhatana imbere mu gihugu ruba ruri hejuru. Hariho amakipe nka Kaminuza y’i Butare, ...