Friday, April 25
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba igihangange muri Afurika

Volleyball: Birashoboka ko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaba igihangange muri Afurika

Imikino
Urwego rwa volleyball y’u Rwanda muri Afurika nta washidikanya ko rushimishije n’ubwo hakiri intera ndende yo kwigaranzura makipe akomeye yo mu bihugu byo mu majyarugurun y’Afurika nka Misiri, Algeria na Tuniziya. Hari bamwe mu bakurikirana iby’iby’imikino ndetse batekereza ko ubuyobozi bwa sport mu Rwanda bukwiriye gushyira ingufu nyinshi muri uyu mukino w’intoki ngo kuko ariho hakiri amahirwe ku Rwanda kurusha uko bimeze mu mupira w’amaguru aho ibihugu byinshi by’Afurika byakangutse. Guhera mu myaka isoza iya za 80 u Rwanda rwari rumaze kugira ikipe yihagararaho mu ruhando rw’Afurika. Ingufu z’ikipe y’igihugu zari zishingiye mbere na mbere ku buryo mu Rwanda hari amakipe menshi yatumaga urwego rwo guhatana imbere mu gihugu ruba ruri hejuru. Hariho amakipe nka Kaminuza y’i Butare, ...
Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi

Ayandi
Ibigo by’ubushakashatsi Times Higher Education na Forbes byakoze urutonde rwa za Kaminuza 10 za mbere zikomeye kurusha izindi ku isi mu mwaka wa 2023. Urwo rutonde rushingiye ku bipimo ngenderwaho 13 byerekana neza imikorere ya kaminuza mu ngingo enye z’ingenzi zirimo imyigishirize, ubushakashatsi, ihererekanyabumenyi ndetse n’ikizere kaminuza ifitiwe mu ruhando mpuzamahanga Icyo kizere kirebwaho ni icy’abanyeshuri, abarimu, inzobere n’abagize ubutegetsi bw’ibihugu hirya no hino ku isi. Hashingiwe kuri ibyo bipimo, kaminuza 10 za mbere zikomeye ku isi zikurikirana ku buryo bukurikira: University of Oxford Kaminuza ya Oxford ni kaminuza y’ubushakashatsi ifite icyicaro mu Bwongereza. Hari amakuru avuga ko iyo Kaminuza yatangiye kuva mu 1096 ikaba kaminuza ya kera cyane ku i...
Simba SC yamaze gutandukan n’umutoza wayo Robertinho

Simba SC yamaze gutandukan n’umutoza wayo Robertinho

Imikino
Ibitego 5 bya YANGA Africans kuri 1 cya Simba SC nibyo bitumye Roberto Oliveira Gonçalves atandukana n’ikipe ya Simba SC. Umutoza Robertinho nyuma yo kuva gutoza muri shampiyona yo muri Uganda yitwaye neza agahesha ikipe ya Vipers SC kujya mu matsinda ya CAF Champions League yahise yerekeza muri shampiyona ya Tanzania mu ikipe ya Simba Sports Club. Uyu mugabo ukomoka muri Brazil umaze kumenyekana cyane hano mukarere doreko yanatoje mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports ayifasha kwitwara neza mu matsinda ya CAF Confederation Cup ikaza kugarukira muri ¼ muri aya marushanwa. Nyuma yo kunyagirwa na mukeba ku cyumweru, uyu mugabo ahise ashimirwa n’ikipe ya Simba ajyana n’umutoza w’Umunyarwanda Corneille Hategekimana wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi. Egide NIRINGIYIMANA...
Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Urutonde rw’ibihugu 10 bikize cyane ku isi

Ayandi
Ubukire bw’igihugu bushobora guhindagurika bitewe n’impamvu zitandukanye zirimo imitegekere mu bijyanye n’ubukungu, ibikorwa by’ubucuruzi mpuzamahanga, isimburanwa ku butegetsi n’ibindi. Ubwo bukire bupimwa hashingiwe ahanini ku gusuzuma umusaruro mbumbe rusange w’Igihugu (GDP); ni ukuvuga agaciro kose k’ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu mbibi zacyo. Hari n’abapima ubwo bukire ariko bashingiye ku musaruro mbumbe kuri buri muntu (GDP Per Capita). Birumvikana icyo gihe urutonde rushobora guhinduka bitewe n’uko ubukungu rusange buba bugereranwa n’umubare w’abaturage batuye igihugu runaka. Dukurikije igipimo cy’Umusaruro Mbumbe Rusange w’Igihugu (GDP) nk’uko cyasobanuwe haruguru, uru ni urutonde rw’ibihugu 10 bya mbere bikize cyane kurusha ibindi ku isi nk’uko bigaragazwa n’ikegeranyo ...
Abanyamakuru 10 mu beza b’imikino mu Rwanda mu gihe cyo hambere

Abanyamakuru 10 mu beza b’imikino mu Rwanda mu gihe cyo hambere

Imikino
Mukerarugendo.rw yiyemeje gukomeza kubahiriza ikifuzo cy'abasomyi bacu cyo kujya tubanyuriramo amwe mu mateka arebana n'imikino n'imyidagaduro. Tugiye kubagezaho urutonde rw'abanyamakuru 10 b'imikino bari mu beza u Rwanda rwagize mu myaka ya za 80 na 90. Viateur Kalinda : Abantu benshi bamufata nk'umunyamakuru wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere itangazamakuru rya sport mu Rwanda. Yari afite impano y'ijwi ryiza, akamenya gusesengura no gutanga amakuru akenewe mu buryo bwihuse. Iyo yatangazaga umupira w'amaguru kuri radiyo yashimishaga abamukurikiye kandi akoresheje imvugo inoze. Ni we wadukanye amagambo anyuranye akoreshwa mu mupira w'amaguru. Muri ayo magambo dusanga mu gitabo yanditse kitwa Rwanyeganyeze twavuga kunobagiza, kwamurura, urubuga rw'amahina n'ayandi. Kalinda wako...
Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Bimwe mu byo mukwiye kumenya kuri Muvara Valens wamamaye muri Ruhago

Imikino
Abenshi mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru wo mu Rwanda bazi izina rya Muvara Valens kuko yagize ibigwi nk’umukinnyi mwiza usatira izamu. Gusa bamwe muri bo ni bo bazi bimwe mu byamuranze. Muvara Valens afite imyaka 60 y’amavuko. Akomoka mu muryango mugari w’abakinnyi b’umupira w’amaguru kuko barumuna be bitwa ba Mudeyi bagerageje kugera ikirenge mu cye. Izina rya se w’aba bose ni Modeste Mudeyi. Muri Vital’o yari umukinnyi ngenderwaho Nyuma yo kuzamukira mu ikipe yitwaga Bata, Muvara Valens yinjiye muri Vital’o yo mu Burundi aho yigaragaje cyane nk’umukinnyi ukomeye hamwe na Malik Jabir, Kamurani, Lomami n’abandi. Valens Muvara yazamukiraga ku ruhande rw’iburyo (ailier droit) agatsinda ibitego byinshi. Yahishuye icyatumye ava muri Vital’o imburagihe akajya muri Kiyov...
Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Tumenye amwe mu mateka ya Wenge Musica

Ayandi, Imyidagaduro
Itsinda rya Wenge Musica ni rimwe mu yamamaye mu mateka y'ubuhanzi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abari bayigize bubatse izina mu gihugu ndetse no hirya no hino ku isi. Orukesitiri Wenge Musica yashinzwe na Didier Masela mu mwaka wa 1981. Mbeye y'uko itangizwa ku mugaragaro igahabwa n'iryo zina yari igizwe n'abasore b'abanyeshuri baririmbaga byo kwinezeza mu gihe babaga bari mu biruhuko; icyo gihe abo banyeshuri bari bibumbiye mu kitwaga Celio Stars. Nyuma yo gushingwa, Wenge Musica ntabwo yatinze kwamamara kuko yari ifite abanyempano haba mu miririmbire haba no mu micurangire. Iri tsinda ryibandaga ku njyana ya soukous, rumba ndetse ryaje no kwadukana umucezo mushya witwa ndombolo. Aba bahanzi bahimbye indirimbo nyinshi banakora ibitaramo binyuranye muri Kongo...
BAL 2024: Andi makipe 3 yabonye itike yo gukina ikiciro cya conference

BAL 2024: Andi makipe 3 yabonye itike yo gukina ikiciro cya conference

Imikino
Amakipe 3 ari yo Bangui Sporting Club yo muri Repubulika ya Santarafurika, FUS Rabat yo muri Maroke na Al Ahly Benghazi yo muri Libiya amaze gukatisha amatike yo kwitabira ikiciro gikurikiraho k’irushanwa rya Basketball Africa League 2024. Mu irushanwa rya Elite 16 mu kerekezo k’iburengerazuba (West Division) ryabaye hagati y’itariki ya 31 Ukwakira 2023 na 5 Ugushyingo 2023 i Yawunde muri Kameruni aya makipe atatu ni yo yatsindiye imyanya yo kuzaseruka mu matsinda y’ikiciro cya conference. Ku makipe 7 yari yaserutse, Bangui Sporting Club itozwa na Liz Mills ukomoka muri Australia ni yo yaje ku mwanya wa mbere itsinze FUS Rabat yo muri Maroke amanota 93 kuri 90. Umwanya wa gatatu wabaye uwa Al Ahly Benghazi yo muri Libiya yatsinze Forces Armées et Police yo muri Kameruni amanota 93 k...
Samson Ndayishimiye yatorewe kuyobora FERWACY

Samson Ndayishimiye yatorewe kuyobora FERWACY

Imikino
Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2023 habaye amatora yo kuzuza imyanya muri Komite Nyobozi y’uwo mukino mu Rwanda (FERWACY). Ku mwanya wa perezida hatowe Samson Ndayishimiye wari umukandida umwe rukumbi. Uyu mugabo wari watanze kandidatire aturutse mu ikipe ya Kigali Cycling Club yegukanye uyu mwanya w’ubuyobozi bigoranye kuko ku nshuro ya mbere y’amatora yagize amajwi 6 gusa ku bantu 11 batoye. Nyuma yo kunganya amajwi na “oya” byabaye ngombwa kwitabaza inshuro ya kabiri y’amatora, Samson Ndayishimiye abona amajwi 8. Visi perezida wa mbere yabaye Valentin Bigango watanzwe n’ikipe ya Amis Sportifs. Yatsinze Madjaliwa Niyongoma wo wo muri Benediction Cycling Club. Arlette Ruyonza watanzwe na Nyabihu Cycling Team ni we watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru. Ruyonza yari umukandi...
Volleyball: Ibigwi n’amateka bya Groupe Scolaire y’i Butare

Volleyball: Ibigwi n’amateka bya Groupe Scolaire y’i Butare

Imikino
Urwunge rw’Amashuri rw’i Butare ni ishuri rifite amateka aremereye mu ireme ry’uburezi no mu bikorwa bya siporo. Mu myaka yashize Groupe Scolaire yaramamaye cyane mu mikino haba mu mupira w’amaguru no muri volleyball ari na yo tugiye kwibandaho. Mu myaka ya vuba, ba Padiri Emmanuel Kayumba na Pierre Celestin Rwirangira bakunze kugarukwaho nka bamwe mu bayobozi ba Groupe Scolaire bashyigikiye volleyball nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi. Gusa umusingi w’ubuhangange w’iri shuri rikunda kwitwa Indatwa wubakiye ku bafurere b’abashariti (Frères de la Charité) bayoboye iki kigo bakakigeza ku gasongero ka volleyball yo mu Rwanda. Mu myaka ya za 1980 ishyira za 90, abafurere nka Gaston na Bernard bakoze akazi gakomeye, bashimangira ibyari byaratangijwe n’abababanjirije, aho intego yari...