Sunday, December 22
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Messi arifuza Luca Modric muri Inter Miami

Messi arifuza Luca Modric muri Inter Miami

Imikino
Nyuma y’amezi hafi atatu umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru Lionel Messi atangiye gukinira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amaze kuzana impinduka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri iki gihugu. Arifuza ko Luca Modric yaza bagakinana mu ikipe imwe. N’ubwo ikipe ya Inter Miami ahagaze ku mwanya udashamaje ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku makipe yo mu kerekezo k’iburasirazuba, Lionel Messi ayifatiye runini, ku buryo  hari bamwe batangiye kumufata nk’umucunguzi wo ku rwego rwa ya mvugo ngo “waturekura twagwa”. Mu mikino 12 amaze gukina mu marushanwa yose hamwe akomatanyije, Messi amaze gutsindira ikipe ye nshya ibitego 11 anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego. Ikirenze kurushaho, ni uko Messi yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya...
Yatanze miliyoni 175 ngo yongere uburebure bw’amaguru ye

Yatanze miliyoni 175 ngo yongere uburebure bw’amaguru ye

Ayandi
Umunyamideri w’Umudagekazi yemeye kwishyura amayero ibihumbi ijana na mirongo ine na bitandatu ngo abaganga bahindure indeshyo y’amagufa y’amaguru ye mu rwego rwo kuba muremure no kugaragara neza kurushaho. Theresia Fischer ubundi yareshyaga na metero 1 na santimetero 70 ariko nyuma yo kwibagisha amagufwa y’amaguru asigaye afite uburebure bwa metero 1 na santimetero 84. Uyu mukobwa atangaza ko indeshyo ye yahoraga imutera ipfunwe bityo ahitamo kwiyambaza abaganga ngo bamubage bongere uburebure bw’amagufwa ye y’amaguru kugira ngo na we akunde abe ikibasumba nk’abandi bakobwa bamurika imideri. Yirengagije kuba icyo gikorwa cyari gushyira ubuzima bwe mu kaga no kuba cyari gihenze cyane. Yeremeye yishyura amayero ibihumbi 146 ni ukuvuga miliyoni 175 mu mafaranga y’u Rwanda ndetse agi...
BAL 2023: Al Ahly ni yo yatwaye igikombe

BAL 2023: Al Ahly ni yo yatwaye igikombe

Imikino
Ikipe y’Al Ahly yo mu Misiri ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League 2023 ryari rimaze icyumweru ribera muri BK Arena i Remera.   Mu mukino wa nyuma wabaye ku wa gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023 Al Ahly yatsinze mu buryo bworoshye AS Douanes yo muri Senegali amanota 80 kuri 65. Anunwa Omot wa Al Alhy yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa Most Valuable Player (MVP). Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku wa gatanu ku itariki ya 26 Gicurasi 2023 ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 73 kuri 65. Ikipe ya Rwanda Energy Group yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe muri kimwe cya kane k’irangiza ikuwemo na Al Ahly. Byabaye ku nshuro ya kabiri iyi kipe y’Ikigo k’Ingufu mu Rwanda iviram...
Intare zariye shebuja

Intare zariye shebuja

Ayandi
Ahitwa Zilina muri Slovakiya inzego za polisi zahurujwe zibwirwa ko hari umwe mu bashinzwe kwita ku nyamaswa mu cyanya zororerwamo wari winjiyemo ariko ntiyasohoka. Abashinzwe umutekano bamaze kugahera bakubiswe n’inkuba ubwo basangaga bimwe mu bice by’umubiri w’umuntu bunyanyagiye muri icyo cyanya k’inyamaswa. Muri ibyo bice harimo ukuguru kwari kwatandukanyijwe n’igihimba. Ibyo bimenyetso byahise bigaragaza ko nta shiti uwo muntu yari yishwe n’intare kuko ari zo nyinshi mu nyamaswa zororerwa aho ngaho. Bivugwa ko uyu muntu yari yinjiye mu cyanya cyororerwamo intare n’izindi nyamaswa z’inkazi agiye kuzigaburira hanyuma zirangije nawe zihita zimwivugana. Usibye kuba uyu muntu yaragize ibyago akaribwa n’inyamaswa ze, ubundi yari yarenze ku mategeko agenderwaho muri Slovakiya ku...
Yashyingiranywe n’uwo arusha imyaka 49

Yashyingiranywe n’uwo arusha imyaka 49

Ayandi
Muri Bresil umuyobozi w’akarere (mayor) ufite imyaka 65 y’amavuko yashyingiranywe n’umwangavu w’imyaka 16. Uyu mugabo ni umuherwe witwa Hissam Husein Dehaini akaba asanzwe ari umubyeyi w’abana 16. Igitangaje ni uko uyu mubare wa 16 wongeye kugaruka ubwo yambikanaga impeta n’umukobwa ukiri muto ufite iyo myaka. Uyu mwangavu witwa Kaouane Rode Carmago ni umunyeshuri mu mashuri yisumbuye akaba akunze kwitabira amarushanwa y’ubwiza. Hissam Hussein Dehaini atangaza ko gushyingiranwa na Carmago ari umunezero gusa. Ati “aranezeza nange nkamunezeza, nta muntu n’umwe tubangamiye”. Ubusanzwe amategeko yo muri Bresil yemera ko umuntu ashoboba gushyingirwa ku myaka 16 mu gihe ababyeyi be babitangiye uburenganzira. Gusa hari amakuru avuga ko Hissam Hussein Dehaini yabanje kwiyegereza b...
Amavubi yatewe mpaga

Amavubi yatewe mpaga

Imikino
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF imaze gutera mpaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubera ko yakinishije umukinnyi utabyemerewe mu mukino wahuje u Rwanda na Benin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo. Urwego rushinzwe imyitwarire muri CAF mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu rwatangaje ko rwahaye agaciro ikirego cyatanzwe na Bénin cyavugaga ko ikipe y’igihugu Amavubi yakinishije umukinnyi Kévin Muhire mu buryo budakurikije amategeko kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo. Umukino Kévin Muhire yagaragayemo atabyemerewe  ni uwahuje u Rwanda na Bénin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Muri uyu mukino w’umunsi wa kane mu itsinda rya 12 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu,...
Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo

Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Muri iki gihe mu bihugu byinshi mu gukora igenamigambi ry’ubukerarugendo baha agaciro imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba kuko bimaze kugaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego. Ubukerarugendo bushingiye ku mikino (Sports Tourism) n’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa byo gushirika ubwoba (Adventure Tourism) bifasha gutanga umusaruro iyo byateguwe neza kandi bikagirira akamaro ababikora nyirizina ndetse n’ababitegura, igihugu na cyo kikahabonera inyungu ishingiye ku bwiyongere bw’ubukungu. Ba mukerarugendo mpuzamahanga na ba mukerarugendo bo mu gihugu imbere bashimishwa n’imikino itandukanye ibafasha kuruhuka mu mutwe bakibagirwa imihangayiko ifitanye isano n’imirimo yabo ya buri munsi. Imikino yifashishwa muri uru rwego ni nko gusimbuka urukiramend...
Habonetse umurambo mu cyumba cya hoteli

Habonetse umurambo mu cyumba cya hoteli

Ayandi
Umukerarugendo M Zeng wo mu Bushinwa yagize ihungabana rikomeye ubwo mu cyumba cya hoteli yari acumbitsemo yatahurwaga umurambo wari uhamaze iminsi. Uyu mugabo yari ari mu rugendo mu mujyi wa Lhassa mu ntara ya Tibet ajya gucumbika muri hoteli yitwa Guzang Shuhua Inn. Akigera mu cyumba yatangiye kumva umunuko ayoberwa ibyo ari byo. Yabanje gukeka ko uwo munuko waba urimo guturuka hanze y’icyumba cyangwa se ikaba ari impumuro mbi y’ibirenge bye. Yagiye gufata ifunguro, agarutse mu cyumba yumva wa munuko wiyongereye ku buryo bukabije afata umwanzuro wo gusaba ko ahindurirwa icyumba agahabwa ikindi. Nyuma byaje gutahurwa ko uwo munuko wari uw’umurambo w’umuntu wari umaze iminsi apfuye. Gusa abashinzwe umutekano bamenyesheje M Zeng ko babizi neza ko we ntaho ahuriye n’urupfu rw’uwo m...
Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Kimwe mu bitera amatsiko ba mukerarugendo bagahaguruka aho basanzwe batuye ni umuco wihariye w’agace cyangwa igihugu runaka. Tugiye kubagezaho muri make ibiranga ubu buryo bwihariye bw’ubukerarugendo ndetse n’aho butandukaniye n’ubukerarugendo busanisha abashyitsi n’abo basanze. Ubukerarugendo bushingiye ku muco burangwa n’ubushake bwo kumenya ibigize umuco w’ahantu runaka. Ingero z’ibyo bigize umuco ni uburyo bwo kubaho, imyemerere, imbyino n’indirimbo. Kuri ibi ngibi hiyongeraho imirire, ubufatanye hagati y’abaturage, imihango y’ubukwe, gushyingura n’ibindi. Dufashe urugero rwo mu Rwanda, bimwe mu bikorwa ndangamuco bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bikabanezeza ni imbyino n’indirimbo gakondo, inzu ndangamurage, gucunda amata, imihango yo kwita izina, kurya ubunnyano n’...
BAL 2023: Petro de Luanda yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Nili

BAL 2023: Petro de Luanda yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Nili

Imikino
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ni yo yabaye iya mbere mu mikino yo mu itsinda Nili mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023 yaberaga mu nzu y'imikino yitiriwe Hassan Moustafa i Kayiro mu Misiri. Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itanu. Ku wa gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 91 kuri 90. Muri uyu mukino utari woroshye amanota 2 yatsinzwe na Lukeny Gonçalves ku isegonda rya nyuma ni yo yahesheje Petro de Luanda intsinzi y’agaciro gakomeye. Amakipe yari yakomeje kugenda yitsiritanaho ku manota kandi abakinnyi bakagaragaza ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Petro de Luanda, abakinnyi nka Carlos Morais, Childe Dundao, Lukeny Gonçalves, Jone Pedro, Solo Diabaté na bagenzi babo berekanye ko bari ku ...