
Nyagatare: Abaturage bishimira imikorere ya “Postes de Santé”
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bashimira ubuyobozi bwabegereje serivisi z’ubuzima bukabubakira ibigo by’amavuriro y’ibanze azwi nka “Postes de Santé” ari hafi yabo.
Bavuga ko izi “Postes de Santé” zibafasha kwivuza indwara zimwe na zimwe batiriwe bakora ingendo ndende cyane nk’uko byari bimeze mbere, bikaba byarafashije abaturage kwivuza kandi ku gihe,
Muri gahunda y’imyaka irindwi ishize, Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bitandukanye harimo n’ubuvuzi. Yubatse ibigo by’ubuvuzi bw’ibanze bikorera ku rwego rw’akagari bitanga serivisi ubundi zatangirwaga ku bigo nderabuzima.
Hakizumuremyi Jean Marie utuye mu murenge wa Nyagatare avuga ko ikigo cy’ubuvuzi bw’ibanze cyaziye igihe kuko kibafasha kwivuza mu buryo bworoshye.
Agira ati: “ poste de s...