Monday, April 29
Shadow

Ayandi

Yabeshye ko ari umubyeyi wa Mbappé bimuviramo akaga

Yabeshye ko ari umubyeyi wa Mbappé bimuviramo akaga

Ayandi
Ahitwa Seine-et-Marne mu Bufaransa umugabo yakatiwe gufungwa amezi 10 n'ihazabu y'amaeuros 2000 kubera ko yabeshye ko ari we se w'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umufaransa Kylian Mbappé. Uyu mugabo w'imyaka 48 yagiye inshuro nyinshi ku kicaro cya Perefegitura ya Yvelines mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize wa 2022 no mu kwezi kwa 1 kwa 2023 mu rwego rwo gushakira ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa abantu babiri bakomoka muri Aljeriya. Kugira ngo ahabwe serivisi mu buryo bwihuse, uyu mugabo yavuze ko ari umubyeyi w'umukinnyi wa Paris Saint Germain ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa. Gusa ntabwo byaje kumuhira kuko inzego za polisi zamusabye kwerekana imyirondoro ye yanditse hanyuma bigaragara ko yabeshyaga. Yahise ashyikirizwa urukiko na rwo rumukatira amezi 10 y'igifungo ageret...
AWF ihugura abakora inkuru z’umwimerere ku rusobe rw’ibinyabuzima

AWF ihugura abakora inkuru z’umwimerere ku rusobe rw’ibinyabuzima

Ayandi
Ikigo Nyafurika Kita ku Kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima ari cyo African Wildlife Foundation (AWF) ku bufatanye n'Ikigo cyitwa Jackson Wild cyazobereye mu gutunganya sinema batangije gahunda yo guhugura abantu uko bazajya batangaza inkuru zirebana no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu buryo bwuzuye kandi bwa kinyamwuga. Umuyobozi wa AWF Ishami ry'u Rwanda Bélise Kariza yatangaje ku rubuga rwa twitter ko iyo gahunda yatangijwe muri Werurwe 2021 igizwe n'amahugurwa akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye byibanda ku buryo butandukanye bwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, inzitizi n'uburyo bwo guhangana na zo ndetse n'ubushakashatsi buba bugomba gukorwa mbere yo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru zifitanye isano n'urusobe rwibinyabuzima. Ikiciro...
Hari bamwe bishimiye urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza

Hari bamwe bishimiye urupfu rw’Umwamikazi w’u Bwongereza

Ayandi
Itanga rya Elizabeth wa II Umwamikazi w’u Bwongereza ryabaye ku wa kane tariki ya 8 Nzeri 2022 ryashenguye abantu benshi muri rusange ariko hari abantu bamwe bo mu bihugu bya Irlande ya Ruguru ndetse na Repubulika ya Irlande bashimishijwe n’iyo nkuru. Impamvu yateye bamwe kutababazwa n’itanga ry’umwamikazi ni uko ibi bihugu bya Irlande ya Ruguru na Repubulika ya Irlande bisanzwe bitarebana neza n’Ubwami bw’u Bwongereza n’ubwo byombi bibarirwa mu bihugu bigize ubwo bwami. Ubwo iyi nkuru yakababaro yitangab rya Elizabeth wa II yamaraga gusakara mu mujyi wa Derry ufatwa nkuwa kabiri muri Irlande ya Ruguru hagaragaye imodoka zirenga 10 zagendaga zishoreranye zivuza amahoni. Ku mugoroba w’uwo munsi kandi hari amatsinda y’abantu bo muri Irlande bumvikanye baririmba bavuga bati “nagende...
Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Ubukwe bwa Lilian Thuram bwateje urusaku

Ayandi
Umukinnyi ukomeye mu bakanyujijeho wanakiniye ikipe y’igihugu yu Bufaransa y’umupira w’amaguru Lilian Thuram ku itariki ya 23 Kanama 2022 yasezeranye n’umugore we Kareen Guiock ariko ubukwe bwabo bubangamira umudendezo w’abatuye hafi y’aho bwabereye. Ubwo bukwe bwabaye ibirori by’akaraboneka ariko bigeze mu masaa saba z’ijoro harashwe indimi z’umuriro mu kirere feux d’artifice cyangwa fireworks bibangamira abantu batuye muri ako gace ka Fontainebleau ubwo bukwe bwabereyemo kuko urusaku rw’iyo miriro yaraswaga rwababujije gusinzira. Amakosa yakozwe ni uko izo ndimi z’umuriro zarashwe mu masaha akuze kandi uruhushya rwari rwatanzwe rwavugaga ko ibirori bitagombaga kurenza i saa tanu n’igice z’ijoro. Nyuma y’icyo gikorwa cyabangamiye abaturage, Meya wa Fontainebleau yamaganye ibyaba...
Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Umugore yapfiriye mu ndege, umuryango we umara amasaha menshi hafi y’umurambo we

Ayandi, Travel
Ku wa gatanu tariki 5 Kanama 2022 umugore w’Umwongerezakazi yapfuye urupfu rutunguranye ari mu rugendo rw’indege yavaga muri Hong Kong yerekeza mu Bwongereza, urugendo rurakomeza ku buryo abo mu muryangowe bari kumwe bagumye hafi y’umurambo we mu gahinda kenshi mu gihe kingana n’amasaha 8. Helen Rhodes umubyeyi w’abana babiri yasinziriye ubudakanguka ubwo bari mu rugendo we n’umugabo we n’abana be babiri. Abantu bageregeje kumuha ubutabazi ngo barebe ko yakanguka ariko biba iby’ubusa kuko yari yamaze gupfa urupfu rw’amarabira. Indege yakomeje kuguruka, umurambo wa nyakwigendera na we uguma aho yari yicaye, abo mu muryango we na bo bakomeza kuba hafi aho, urugendo rurakomeza mu gihe cy’amasaha umunani yose kugeza ubwo indege yagwaga ku kibuga cya Frankfurt mu Budage. Umurambo w’uwo mubye...
Umuntu akeneye kunywa amazi angana gute kugira ngo agire ubuzima bwiza ?

Umuntu akeneye kunywa amazi angana gute kugira ngo agire ubuzima bwiza ?

Ayandi
Abahanga mu by’ubuzima bahora badushishikariza kunywa amazi buri munsi. Gusa abantu benshi ntabwo barasobanukirwa ingano y’amazi bakwiye kunywa kugira ngo bahorane ubuzima buzira umuze. Amazi agize hagati ya 60 na 70% by’umubiri wacu : Ni yo afasha utunyabuzima twacu kugira ubuhehere, agatuma intungamubiri ziri mu byo dufungura zikwirakwira mu bice bitandukanye by’umubiri. Amazi kandi afasha umwuka mwiza wa ogusijeni gutembera mu mubiri ndetse akagira uruhare mu kuwusukura. Akandi kamaro k’amazi ku mubiri ni ukuwufasha kuringaniza igipimo cyawo cy’ubushyuhe. Tugomba kunywa amazi angana gute ku munsi? Hari uburyo dushobora kwifashisha tukamenya ingano y’amazi tugomba kunywa buri munsi. Dufate urugero rw’umuntu upima ibiro 60. Ufata uwo mubare 60 ugakuramo 20 igisubizo ubonye uk...