Chuck Norris: Tumenye amahame 10 y’ingenzi uyu mukinnyi wa filimi agenderaho
Umukinnyi w'igihangange wa filimi Chuck Norris yamamaye cyane mu gukina filimi z'imirwano. Uyu musaza w'Umunyamerika w'imyaka 83 azwi cyane muri filimi zakunzwe ku isi yose nka Portés Disparus (Missing in Action), La Fureur du Dragon (the Way of the Dragon) n'izindi. Aya ni amahame 10 Chuck Norris agenderaho mu buzima bwe nk'umukinnyi ndetse no mu buzima busanzwe nk'umuntu:
1.Nzatanga imbaraga zange zose kugira ngo ntere imbere.
2.Nzibagirwa amakosa yakozwe mu bihe byashize kugira ngo nite ku hazaza, ni bwo nzagera kuri byinshi.
3.Nzihatira kugira urukundo, umunezero n'ubudahemuka mu muryango wange.
4.Nzaharanira gukora ibifitiye akamaro abantu bose kandi nzagerageza kubaha agaciro.
5.Mu gihe nzaba nta kintu kiza mfite cyo kuvuga ku bandi, nzahitamo kwicecekera.
6.Nza...