
Rwandair yateguje bamwe mu bagenzi ku ngorane bazahura na zo
Ikompanyi y’indege Rwandair yamenyesheje abagenzi berekeza mu mujyi wa Londres mu Bwongereza ko bashobora guhura n’inzitizi mu ngendo zabo bitewe n’imyigaragambyo irimo kubera kuri icyo gihugu.
Ubuyobozi bw’iyi kompanyi bwifashishije urubuga rwa X, bwatangaje ko abakozi bo mu ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza barimo gukora imyigaragambo yatangiye ku itariki ya 31 Gicurasi ikazageza ku ya 2 Kamena 2024. Kubera iyo mpamvu abagenzi berekeza ku kibuga k’indege cya Heathrow i Londres bamara umwanya munini bategereje kugenzurwa nyuma yo kuva mu ndege. Ubu buyobozi burasaba abaclients babo kwihanganira izo nzitizi.
Iyi myigaragambyo irimo gukorwa n’abakozi bagera kuri 500 bashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka ku kibuga cya Heathrow kubera ko hari ingingo n...