Thursday, April 24
Shadow

Author: MUKERARUGENDO Admin

Imbwa yitoraguriye ni yo yamukozeho

Imbwa yitoraguriye ni yo yamukozeho

Ayandi
Mu mpera z'ukwezi gushize Umwongerezakazi uba muri Espanye yabonye imbwa mu busitani bwe afata umwanzuro wo kuyijyana iwe ngo ayigire iye ariko nyuma y'iminsi mike iyo mbwa yahise imwivugana. Uyu mugore w'imyaka 67 wari umaze imyaka mike yimukiye muri Espanye yakomerekejwe bikomeye n'iyo mbwa ku buryo yajyanywe kwa muganga ari intere. Bamwe mu baturanyi be bo mu gace kitwa Macastre mu burengerezuba bwa Valence batabaje inzego za polisi nyuma yo kumva umuntu ataka cyane. Izo nzego zigeze aho atuye basanze iyo mbwa yikururiye ari yo yari yamuhindutse igiye kumubera ikishi kuko yari yamukomerekeje bikomeye. Iyo mbwa yari igifite amahane ku buryo byabaye ngombwa ko bayirasa irapfa. Uwo mugore wari umaze kuribwa n'imbwa yajyanywe kwa muganga amerewe nabi cyane hanyuma aza kwitaba I...
BAL 2023: Ikipe ya REG Basketball Club yerekeje i Dakar.

BAL 2023: Ikipe ya REG Basketball Club yerekeje i Dakar.

Imikino
Mu museso wo ku wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 ikipe ya REG Basketball yahagurutse i Kigali yerekeza i Dakar muri Senegali ahazabera imikino yo mu itsinda rya Sahara mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023. Muri iyi mikino izatangira ku itariki ya 11 ikarangira ku ya 21 Werurwe 2023 mu nzu y'imikino ya Dakar Arena, ikipe y'Ikigo Gishinzwe Ibirebana n'Ingufu mu Rwanda izaba iri kumwe na Kwara Falcons yo muri Nijeriya, Abidjan Basketball Club Fighters yo muri Kote Divuwari, AS Douanes yo muri Senegali, Stade Malien yo muri Mali na US Monastir yo muri Tuniziya ari na yo yegukanye igikombe cya BAL 2022. Umutoza wa REG Basketball Club Dean Murray wungirijwe na Maxime Marius Mwiseneza yahagurukanye abakinnyi 12 baziyongeraho umukinnyi ukiri muto wazamukiye mu irerero rya...
Igikona inyoni ifite ubwenge butangaje

Igikona inyoni ifite ubwenge butangaje

Ibyiza nyaburanga
N'ubwo hari abantu babona igikona nk'inyoni idateye amabengeza kandi idashamaje, abahanga mu birebana n'inyamaswa bagaragaje ko gifite ubwenge budasanzwe. Ikintu cya mbere gitangaje ku gikona ni uko ari inyoni ishobora kwifashisha igikoresho runaka mu gihe inyamaswa nyinshi zikoresha gusa ibice by'umubiri wazo kugira ngo zigere ku ntego runaka. Uzasanga ibikona bishobora kwifashisha igiti kugira ngo bibe byakururura ibyo kurya runaka. Ikindi kintu kidasanzwe ku nyoni y'igikona ni ubushobozi butangaje bwo kwibuka. Urugero, igikona gishobora kwibuka aho indi nyamaswa runaka yahishe ibyo kurya, hanyuma kigaca ruhinganyuma kikaza kwiba ibyo byo kurya mu gihe iyo nyamaswa iba irangaye. Igikona gishobora kwibuka ibintu runaka cyabonye mu gihe kingana n'amezi icumi. Mary IRIBAGIZA
BAL 2023: REG Basketball Club yongeye kwisanga mu itsinda rya Sahara.

BAL 2023: REG Basketball Club yongeye kwisanga mu itsinda rya Sahara.

Imikino
Ku wa mbere tariki 13 y'uku kwezi kwa kabiri abategura irushanwa rya Basketball Africa League bashyize ahagaragara uko amatsinda ya Sahara na Nili azaba ateye ndetse n'ingengabihe y'iyi mikino ihuza amakipe y'intyoza mu mukino wa Basketball muri Afurika. Amakipe 6 yisanze mu itsinda rya Sahara ni AS Douanes yo Muri Senegali, Abidjan Basketball Club - ABC Fighters yo muri Kote Divuwari, Kwara Falcons yo muri Nijeriya, Stade Malien yo muri Mali, US Monastir yo muri Tuniziya na Rwanda Energy Group (REG) Basketball Club yo mu Rwanda. Iri tsinda rizakinira muri Dakar Arena muri Senegali kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 21 mu kwezi kwa gatatu. Mu itsinda rya Nili harimo Al Ahly yo mu Misiri, Petro de Luanda yo muri Angola, Seydou Legacy Athletic Club (SLAC) yo muri Gineya, Ferroviari...
Yabeshye ko ari umubyeyi wa Mbappé bimuviramo akaga

Yabeshye ko ari umubyeyi wa Mbappé bimuviramo akaga

Ayandi
Ahitwa Seine-et-Marne mu Bufaransa umugabo yakatiwe gufungwa amezi 10 n'ihazabu y'amaeuros 2000 kubera ko yabeshye ko ari we se w'umukinnyi w'umupira w'amaguru w'Umufaransa Kylian Mbappé. Uyu mugabo w'imyaka 48 yagiye inshuro nyinshi ku kicaro cya Perefegitura ya Yvelines mu kwezi kwa 12 k'umwaka ushize wa 2022 no mu kwezi kwa 1 kwa 2023 mu rwego rwo gushakira ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa abantu babiri bakomoka muri Aljeriya. Kugira ngo ahabwe serivisi mu buryo bwihuse, uyu mugabo yavuze ko ari umubyeyi w'umukinnyi wa Paris Saint Germain ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa. Gusa ntabwo byaje kumuhira kuko inzego za polisi zamusabye kwerekana imyirondoro ye yanditse hanyuma bigaragara ko yabeshyaga. Yahise ashyikirizwa urukiko na rwo rumukatira amezi 10 y'igifungo ageret...
Urukundo rwongeye gukeba hagati ya Neymar na Bruna Biancardi

Urukundo rwongeye gukeba hagati ya Neymar na Bruna Biancardi

Imyidagaduro
Nyuma y'igihe kitari gito urukundo hagati y'umukinnyi w'ikirangirire mu mupira w'amaguru Da Silva Santos Junior uzwi nka Neymar na Bruna Biancardi rwarakonje, ubu noneho rwongeye kugurumana. Mu gihe aba bombi bari baramaze gutandukana, umunsi mukuru w'amavuko wa Neymar yizihiza ku itariki ya 5 Gashyantare yongeye kuba imbarutso yo kongera kugaragaza ko urukundo rw'aba bantu b'ibyamamare bakomoka muri Brezil rwongeye kuzanzamuka. Bruna Biancardi yahamije ko yongeye gusubirana n'umukunzi we Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n'abantu miliyoni 2 nibihumbi 200. Yanditse ati "Isabukuru nziza mwiza wanjye, byose nabikubwiye ariko ndagira ngo mbihamirize na hano kuri uru rubuga." Hari amakuru yari amaze iminsi ahwiwhwiswa ko Neymar yaba asigaye akund...
Tour du Rwanda 2023 : ikipe ya Benediction yivanyemo

Tour du Rwanda 2023 : ikipe ya Benediction yivanyemo

Imikino
Mu isiganwa ry'amagare ngarukamwaka rizenguruka igihugu Tour du Rwanda riteganyijwe kuva ku itariki ya 19 kugeza ku ya 26 Gashyantare 2023 ikipe ya Benediction Kitei Pro 2020 ntabwo izitabira. Abashinzwe gutegura iri rushanwa batangaje ko iyi kipe itazashobora guseruka uyu mwaka kuko yananiwe kwiyandikisha nk'ikipe yo ku rwego rw'umugabane (continental team) mu Ishyirahamwe ry'Umukino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI). Ibi bisobanuye ko muri uru rugamba u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n'ikipe imwe gusa ni ukuvuga ikipe y'igihugu Team Rwanda. Iyi kipe ya Benediction Kitei Pro 2020 ni yo isanzwe ikinwamo na Eric Manizabayo uzwi nka Karadiyo ndetse na Moïse Mugisha. Abakurikiranira hafi ibirebana n'umukino wo gusiganwa ku magare barasanga abakinnyi b'Abanyarwanda bazarushaho guhur...
Bafashwe bagiye gusiga umwana wabo ku kibuga k’indege

Bafashwe bagiye gusiga umwana wabo ku kibuga k’indege

Travel
Muri Israel ababyeyi bahagaritswe n'abashinzwe umutekano ku kibuga k'indege Ben Gourion cy’i Tel Aviv ku itariki ya 1 Gashyantare 2023 ubwo bari bamaze gufata umwanzuro wo gusiga umwana wabo. Aba babyeyi bari bafite urugendo rwerekeza i Buruseli mu Bubiligi mu ndege y'ikompanyi ya Ryanair. Ikinyamakuru the Times of Israel kivuga ko aba babyeyi bageze ku kibuga bakererewe, bafata ikemezo gitunguranye cyo gusiga umwana wabo w'uruhinja ku kibuga kindege kuko batari bamuguriye itike. Bihutiye kwinjira mu ndege basiga umwana wabo w'umuhungu aho abagenzi biyandikishiriza. Inzego z'umutekano wo ku kibuga k'indege bahise bahagarika abo babyeyi zibategeka kujya gufata umwana wabo mbere yo kujya guhatwa ibibazo na polisi. Ubuyobozi bw'ikompanyi y'indege ya Ryanair bwahise busohora itang...
AWF ihugura abakora inkuru z’umwimerere ku rusobe rw’ibinyabuzima

AWF ihugura abakora inkuru z’umwimerere ku rusobe rw’ibinyabuzima

Ayandi
Ikigo Nyafurika Kita ku Kubungabunga Urusobe rw'Ibinyabuzima ari cyo African Wildlife Foundation (AWF) ku bufatanye n'Ikigo cyitwa Jackson Wild cyazobereye mu gutunganya sinema batangije gahunda yo guhugura abantu uko bazajya batangaza inkuru zirebana no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima mu buryo bwuzuye kandi bwa kinyamwuga. Umuyobozi wa AWF Ishami ry'u Rwanda Bélise Kariza yatangaje ku rubuga rwa twitter ko iyo gahunda yatangijwe muri Werurwe 2021 igizwe n'amahugurwa akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye byibanda ku buryo butandukanye bwo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima, inzitizi n'uburyo bwo guhangana na zo ndetse n'ubushakashatsi buba bugomba gukorwa mbere yo gutara, gutunganya no gutangaza inkuru zifitanye isano n'urusobe rwibinyabuzima. Ikiciro...
Justin Bieber ntabwo azongera kugaragara mu bitaramo mbere ya Werurwe 2023

Justin Bieber ntabwo azongera kugaragara mu bitaramo mbere ya Werurwe 2023

Imyidagaduro
Umuhanzi akaba n'umuririmbyi w'Umunyakanada Justin Bieber yugarijwe n'uburwayi ndetse burimo gukomera ku buryo yafashe umwanzuro wo gusubika ibitaramo byo kuzenguruka isi yateganyaga. Uyu muhanzi w'icyamamare ufite imyaka 28 akaba akurikirwa n'abantu barenga miliyoni 250 ku ipaji ye ya instagaram yafashwe n'uburwayi bwa paralysie butuma igice kimwe cyo mu maso kidakora. Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo ibimenyetso by'ubu burwayi bwe byatangiye kumugaragaraho ku buryo ijisho rye rimwe ritakoraga ndetse biboneka ko imiterere y'isura y'uyu muhanzi ukomeye yari yahindutse. Iyi ndwara ye idasanzwe ishobora no kumukomerera bikagera n'aho ananirwa kumva no kuvuga. Ni indwara ifata abantu 5 ku bantu 100,000 buri mwaka muri leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Justin Bieber avuga ko...