Thursday, April 10
Shadow

Ibyiza nyaburanga

Wari uzi ko hari inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni cyangwa inigwahabiri?

Wari uzi ko hari inyamaswa zishobora kuguruka kandi atari inyoni cyangwa inigwahabiri?

Ibyiza nyaburanga
Akenshi tumenyereye ko inyamaswa zifite ubushobozi bwo kuguruka mu kirere ari izo mu bwoko bw’inyoni cyangwa udusimba tw’inigwahabiri. Gusa hari inyamaswa zo mu bindi byiciro na zo zishoboka kugendera mu kirere. Agacurama Ni inyamaswa ibarizwa mu kiciro k’inyamabere. Agacurama kifashisha akugara gahuza intoki zako kandi kakaba gafashe no ku gatuza. Aka gatuza ni ko gaha imbaraga agacurama kugira ngo ako kugara (kagereranywa n’amababa) gashobore kunyeganyega bityo agacurama gashobore kuguruka. Inkima Hari ubwoko bw’inkima bushobora kuguruka. Izo nkima zifashisha umurizo wazo kugira ngo zishobore kuguma mu kirere. Gusa ntabwo ari inkima zose zifite ubushobozi bwo kuguruka. Inkima ziguruka ni izo mu bwoko bwihariye bwa Pteromyini. Inzoka Hari ubwoko bw’inzoka zig...
Umwaka wa 2023 wasize intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera zipfuye

Umwaka wa 2023 wasize intare ebyiri zo muri Pariki y’Akagera zipfuye

Ibyiza nyaburanga
Intare ebyiri mu zari zarazanywe muri Pariki y’Akagera zapfuye mu mwaka wa 2023 zizize izabukuru. Nyuma y’imyaka umunani zizanywe muri iyi pariki, intare yitwa Ntwari n’iyitwa Ngagari zapfuye zishaje. Iya mbere yari ifite imyaka 13 iya kabiri ikagira 12. Izi ntare zari zarazanywe mu mwaka wa 2015 nyuma y’uko izi nyamaswa zari zitangiye gucika kubera ba rushimusi. Ibi byatumye zongera kororoka ku buryo ubu muri Pariki y’Akagera hari intare zigera kuri 60. Ubuyobozi bw’iyi pariki butangaza ko usibye intare, n’izindi nyamaswa ziyongereye muri rusange ku kigero cya 127% guhera mu mwaka wa 2010. Ibarura ry’inyamaswa riheruka gukorwa ryagaragaje ko Pariki y’Akagera irimo inyamaswa z’inyamabere 11338 mu gihe mu myaka 13 ishize zari 5000. Mary IRIBAGIZA  
Ibintu 8 byo kwitabwaho mu bikorwa by’ubukerarugendo

Ibintu 8 byo kwitabwaho mu bikorwa by’ubukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Kugira ngo ubukerarugendo butange umusaruro utegerejwe ni ngombwa ko abantu bazirikana ibintu 8 by’ingenzi ngenderwaho. Ibyo bintu shingiro ni ibi bikurikira :   Igiciro :Ni ngombwa kwihatira gucunga ibiciro mu bikorwa by’ubukerarugendo. N’ubwo kugabanya ibiciro bifasha kubona abaguzi ariko ntabwo bigomba gusigana no gutanga serivisi nziza. Ingano y’ibicuruzwa :Iyo ibicuruzwa ari byinshi kandi biboneka ku buryo butagoranye bituma ubukerarugendo burushaho kugenda neza. Kubaka izina :ibigo runaka byagiye bimenyekana, izina ryabyo riramamara kubera imikorere yabyo myiza. Ni ngombwa rero kuzirikana ko gukora izina mu bikorwa by’ubukerarugendo ari ikintu cy’ingirakamaro. Kwirinda gutungurwa :Niba ikigo runaka cy’ubukerarugendo kigomba gutegura ingendo za ba mukerar...
Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Amasumo atangaje kurusha ayandi ku isi

Ibyiza nyaburanga
Amazi atemba ahantu hahanamye yitwa amasumo. Hirya no hino ku isi aya masumo arahari ariko hari atangaje kurusha ayandi. Isumo rya Victoria muri Zimbabwe: Ni isumo ritangaje aho amazi amanuka ahareshya na metero 130 z’ubuhaname. Iri sumo kandi rifite ubugari bwa kilometer imwe n’igice. Igitangaje kurushako kuri iri sumo rya Victoria ni uko igihu giterwa n’aya mazi yisuka kigaragarira mu bilometero 70 byose uturutse aho iri sumo riri kandi urusaku rw’amazi yaryo rukumvukanira mu bilometero 40. Amasumo ya Plitvice muri Croatie: Aya masumo aherereye muri pariki ya Croatie akaba ku rutonde rw’ibintu by’umurage kamere by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Isumo rya Niagara: iri sumo riza ku mwanya wa mbere rw’amasumo azwi cyane ku rwe...
Ibihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo

Ibihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo (UNWTO) ryakoze icyegeranyo cy’uko ubukerarugendo bwifashe mu bihugu by’isi (World Tourism Barometer 2023). Nk’uko byatangajwe na UNWTO, ngo miliyoni 207 z’abakerarugendo mpuzamahanga bazengurutse isi mu 2022; kandi hagati ya Mutarama na Nyakanga 2023, ba mukerarugendo miliyoni 700 bakoze ingendo mpuzamahanga, 43% ugereranije no mu mezi amwe ya 2022. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihugu 10 bya mbere ku isi bisurwa na ba mukerarugendo. Ubufaransa Ubufaransa nicyo gihugu cya mbere gisurwa cyane ku isi gifite abashyitsi  babarirwa muri miliyoni 48.4. Umurwa mukuru wacyo, Paris, niwo mujyi wa kabiri usurwa cyane ku isi. Ubufaransa buzwi nk'igihugu gifite inyubako zitangaje ndetse n' imitekere y’ibyo kurya bifite uburyohe bu...
Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Wari uzi ko imvubu igira amahane kurusha intare?

Ibyiza nyaburanga
Imvubu ni inyamaswa y’inyamabere iba mu biyaga no mu nzuzi. Iyi nyamaswa igira amahane atangaje ku buryo ubukana bwayo busumba ubw’izindi nyamabere zirimo n’intare. Mu bikorwa byakwitwa iby’urugomo by’imvubu harimo kona imyaka ihinze hafi y’ibyanya byayo nko mu bishanga no mu bibaya. Gusa ubukana bwayo ntibugarukira ku kwangiza no kurya ibihingwa gusa, kuko n’abantu ntabwo ibarebera izuba cyane cyane iyo yarakaye. Buri mwaka imibare igaragaza ko abantu bicwa n’imvubu buri mwaka ku isi yose baruta abicwa n’intare. Ibi bisobanuye ko imvubu ari izo kwitonderwa. N’ubwo ari indyabyatsi ariko zirya n’inyama. Imvubu ntitinya gusatira umuntu no kumwirukankana mu gihe ishaka ko yamubera umuhigo. N’ubwo igaragara nk’inyamaswa iremereye kubera imiterere yayo, ishobora kunyaruka ku muvuduko ...
Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Ibintu 5 bitangaje ku nyamaswa ya Munagajosi

Ibyiza nyaburanga
Munagajosi cyangwa Gasumbashyamba (giraffe) ni inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamabere y’indyabyatsi ikarangwa no kugira ijosi rirerire. Iyi nyamaswa izwiho ibintu byinshi bitangaje, tukaba tugiye kubabwiramo bitanu muri byo. 1.Umubare w’amagufwa y’ijosi ryayo ungana n’uw’amagufwa y’ijosi ry’umuntu.    N’ubwo Munagajosi igira ijosi rirerire cyane, umubare w’amagufwa arigize ni kimwe n’umubare w’amagufwa agize ijosi ry’umuntu. Ni amagufwa 7 ku muntu no kuri Munagajosi usibye ko aya Munagajosi ari maremare kuko buri gufwa rireshya na santimetero 25. Ibi ni byo bituma iyi nyamaswa ifatwa nk’aho ari yo ndende mu zindi nyamabere zose zo ku butaka, bikaba biyifasha kurisha mu bushorishori bw’ibiti. 2.Iyi nyamaswa isinzira ihagaze.   Munagajosi iri mu nyamaswa zidakunda gusinzira arik...
Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Inyamaswa 5 zihuta kurusha izindi ku isi

Ayandi, Ibyiza nyaburanga
Hari inyamaswa zirangwa n’umuvuduko udasanzwe mu kwiruka, haba mu gukurikirana umuhigo cyangwa se mu gihe cyo guhunga iyo zugarijwe. Mukerarugendo igiye kubagezaho urutonde rw’inyamaswa 5 zirusha izindi zose ku isi umuvuduko. 1.Urutarangwe (guépard) Mu nyamaswa zose zigendera ku butaka nta n’imwe isumbya urutarangwe umuvuduko. Iyi nyamaswa ishobora kwiruka ibilometero 112 ku isaha. Ubu  bushobozi iyi nyamaswa ibukesha umubiri wayo muremure ugororotse, amaguru maremare n’inzara zityaye ziyifasha gufata ku butaka mu gihe irimo kwiruka, n’umurizo wayo utuma itadandabirana mu gihe irimo kwihuta cyane. 2.Impongo yo muri Afurika (Antilope d’Afrique) Iyi mpongo iranyaruka cyane ku buryo ishobora kwiruka ibilometero 110 ku isaha. Ikindi kiyiranga ni uko iyo irimo kwiruka ishobo...
Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Ibyiza nyaburanga, Imikino
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF mu irushannwa rya African Football League, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahakanye kwambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda”. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Foot RDC ko ikipe yabo idashobora kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda ngo kuko byaba ari ukwamamaza igihugu bafata nk’aho ari umushotoranyi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) buyimenyesha uwo mwanzuro. CAF yemeye icyo gitekerezo k’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ku buryo mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza k’iri rushanwa rya African Footb...
Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo

Imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba, inkingi y’ubukerarugendo

Ibyiza nyaburanga
Muri iki gihe mu bihugu byinshi mu gukora igenamigambi ry’ubukerarugendo baha agaciro imikino n’ibikorwa byo gushirika ubwoba kuko bimaze kugaragara ko bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere uru rwego. Ubukerarugendo bushingiye ku mikino (Sports Tourism) n’ubukerarugendo bushingiye ku bikorwa byo gushirika ubwoba (Adventure Tourism) bifasha gutanga umusaruro iyo byateguwe neza kandi bikagirira akamaro ababikora nyirizina ndetse n’ababitegura, igihugu na cyo kikahabonera inyungu ishingiye ku bwiyongere bw’ubukungu. Ba mukerarugendo mpuzamahanga na ba mukerarugendo bo mu gihugu imbere bashimishwa n’imikino itandukanye ibafasha kuruhuka mu mutwe bakibagirwa imihangayiko ifitanye isano n’imirimo yabo ya buri munsi. Imikino yifashishwa muri uru rwego ni nko gusimbuka urukiramend...