
Tumenye ubukerarugendo bushingiye ku muco
Kimwe mu bitera amatsiko ba mukerarugendo bagahaguruka aho basanzwe batuye ni umuco wihariye w’agace cyangwa igihugu runaka. Tugiye kubagezaho muri make ibiranga ubu buryo bwihariye bw’ubukerarugendo ndetse n’aho butandukaniye n’ubukerarugendo busanisha abashyitsi n’abo basanze.
Ubukerarugendo bushingiye ku muco burangwa n’ubushake bwo kumenya ibigize umuco w’ahantu runaka. Ingero z’ibyo bigize umuco ni uburyo bwo kubaho, imyemerere, imbyino n’indirimbo. Kuri ibi ngibi hiyongeraho imirire, ubufatanye hagati y’abaturage, imihango y’ubukwe, gushyingura n’ibindi.
Dufashe urugero rwo mu Rwanda, bimwe mu bikorwa ndangamuco bishobora gukurura ba mukerarugendo kandi bikabanezeza ni imbyino n’indirimbo gakondo, inzu ndangamurage, gucunda amata, imihango yo kwita izina, kurya ubunnyano n’...