Saturday, May 3
Shadow

Imikino

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye

Umutoza mushya w’Amavubi yamenyekanye

Imikino
Torsten Frank Spittler Umudage w’imyaka 61 ni we wahawe akazi ko kuba umutoza mushya w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru Amavubi. Aje asimbura Umunyaespanye Carlos Ferrer wasezeye mu kwezi kwa Kanama 2023. Mu nshingano zimutegereje harimo kuyobora Amavubi y’u Rwanda mu rugamba rw’amajonjora yo gushakisha itike yo kuzajya mu gikombe k’isi mu mwaka wa 2026. Mu mateka ye nk’umutoza, Frank Spittler yagiye yibanda ku gutoza amakipe y’abana hirya no hino ku isi. Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo uyu mutoza azerekanwa ku mugaragaro ari na bwo azaba yitegura gushyira ahagaragara abakinnyi azifashisha mu mukino uzahuza u Rwanda na Zimbabwe ku itariki 15 Ugushyingo 2023 kuri Stade Huye i Butare mu mukino w’ikubitiro wo gushaka itike y’igikombe k’isi. Jean Claude MU...
BAL 2024: Amakipe azitabira ikiciro cya Elite 16 yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe azitabira ikiciro cya Elite 16 yamaze kumenyekana

Imikino
Ku wa mbere tariki 23 Ukwakira 2023 habaye tombola yari igamije gushyira amakipe mu matsinda y’intera ya kabiri y’irushanwa rya Basketball Africa League 2024. Amakipe azaseruka ni 16 akaba ari mu byerekezo bibiri; ikerekezo k’iburasirazuba (East Division) n’ikerekezo k’iburengerazuba (West Division). Buri kerekezo kigizwe n’amakipe 8 agabanyije mu matsinda abiri abiri. Tombola yagaragaje ko amakipe azaba agabanyije mu matsinda ku buryo bukurikira: Ikerekezo k’iburasirazuba (East Division): Itsinda A: Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo) NBA Academy (Senegali) Pazi Basketball Club (Tanzaniya) Ikipe izatumirwa (Wild Card) Itsinda B: Ferroviario da Beira (Mozambike) City Oilers (Uganda) COSPN (Madagasikari) JBC (Zimbabwe) Ikerekezo k’ibureng...
Uwari umutoza wa Sunrise yirukanywe

Uwari umutoza wa Sunrise yirukanywe

Imikino
Muhire Hassan wari umutoza mukuru wa Sunrise FC, nyuma yo kwirukanwa n’iyi kipe, yagaragaje ko icyo azize ari amahirwe make, kuko iyi kipe yatozaga yagiye itsindwa mu buryo bw’amaherere. Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, bwatangaje ko bwatandukanye n’umutoza Hassan Muhire ku bwumvikane bw’impande zombi. Uku gutandukana kuje nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize iyi kipe yari yanyagiwe na Rayon Sports ibitego 3-0, ndetse na mbere yaho gato ikaba yari yatakaje umukino yari yakiriyemo Etincelles FC aho yatsinzwe igitego 1-0. Kuva yagera muri Sunrise FC, yakinnye imikino irindwi ya shampiyona aho yatsinze ibiri atsindwa itanu: Police FC 2-0 Sunrise FC Sunrise 1-0 Etoile Musanze F...
Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Tout Puissant Mazembe ntabwo ikozwa ibyo kwambara “Visit Rwanda”

Ibyiza nyaburanga, Imikino
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda isinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF mu irushannwa rya African Football League, ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahakanye kwambara imyenda yanditseho “Visit Rwanda”. Umwe mu bayobozi b’iyi kipe yatangarije ikinyamakuru Foot RDC ko ikipe yabo idashobora kwambara imyenda yanditseho Visit Rwanda ngo kuko byaba ari ukwamamaza igihugu bafata nk’aho ari umushotoranyi kuri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ubuyobozi bw’iyi kipe bwandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) buyimenyesha uwo mwanzuro. CAF yemeye icyo gitekerezo k’ikipe ya Tout Puissant Mazembe ku buryo mu mukino wa kimwe cya kane k’irangiza k’iri rushanwa rya African Footb...
BAL 2024: Amakipe 12 mu yagomba gukina Elite 16 yamaze kumenyekana

BAL 2024: Amakipe 12 mu yagomba gukina Elite 16 yamaze kumenyekana

Imikino
Mu irushanwa rya Basketball Africa League 2024, urugendo rwerekeza mu kiciro kibanziriza amatsinda (conferences) rurakomeje. Ku makipe agomba guseruka muri icyo kiciro cya Elite 16, cumi n’abiri yamaze kumenyekana. Ku ikubitiro hari amakipe 6 yatambukijwe atagombye kunyura mu majonjora y’ibanze kuko yitwaye neza mu irushanwa rya BAL ry’umwaka wa 2023. Ayo ni Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo, Ferroviario da Beira yo muri Mozambike na City Oilers yo muri Uganda. Aya makipe uko ari atatu aherereye mu kerekezo k’i Burasirazuba.  Kuri aya makipe atatu hiyongeraho andi atatu abarizwa mu kerekezo k’i Burengerazuba ari yo ABC Fighters yo muri Kote Divuwari, Stade Malien yo muri Mali na Seydou Legacy Athletic Club yo muri Guineya. Usibye aya makipe 6 yasonewe amajonjora y’ibanze, h...
BAL 2024: COSPN yakatishije itike yo kujya muri Elite 16

BAL 2024: COSPN yakatishije itike yo kujya muri Elite 16

Imikino
Urugamba rwo gushakisha itike yo kwitabira irushanwa rya Basketball Africa League rurakomeje. Ikipe ya Club Omnisport de la Police Nationale (COSPN) yo muri Madagasikari imaze gukatisha itike yo kwerekeza mu kiciro gihuza amakipe 16 y’intyoza. Mu mikino yo mu itsinda rya 5 mu majonjora y’ibanze y’iri rushanwa rya BAL, COSPN yatsinze andi makipe bari bahanganye ari yo Beau Vallon Heat yo mu birwa bya Seychelles na Ushindzi Club yo mu birwa bya Comores. Ikipe ya Roche Bois Warriors yo mu birwa bya Maurice na yo yari itegerejwe muri iyi mikino yaberaga mu nzu y’imikino ya Mahamasina mu mujyi wa Antananarivo muri Madagasikari, ariko byarangiye itewe mpaga kuko itigeze ihagera. Umukino wahesheje ikipe ya COSPN urupapuro rw’inzira ruzayerekeza i Johanesbourg muri Afurika y’Epfo mu kici...
Messi arifuza Luca Modric muri Inter Miami

Messi arifuza Luca Modric muri Inter Miami

Imikino
Nyuma y’amezi hafi atatu umukinnyi w’igihangange mu mupira w’amaguru Lionel Messi atangiye gukinira ikipe ya Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, amaze kuzana impinduka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri iki gihugu. Arifuza ko Luca Modric yaza bagakinana mu ikipe imwe. N’ubwo ikipe ya Inter Miami ahagaze ku mwanya udashamaje ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ku makipe yo mu kerekezo k’iburasirazuba, Lionel Messi ayifatiye runini, ku buryo  hari bamwe batangiye kumufata nk’umucunguzi wo ku rwego rwa ya mvugo ngo “waturekura twagwa”. Mu mikino 12 amaze gukina mu marushanwa yose hamwe akomatanyije, Messi amaze gutsindira ikipe ye nshya ibitego 11 anatanga imipira 5 yavuyemo ibitego. Ikirenze kurushaho, ni uko Messi yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya...
BAL 2023: Al Ahly ni yo yatwaye igikombe

BAL 2023: Al Ahly ni yo yatwaye igikombe

Imikino
Ikipe y’Al Ahly yo mu Misiri ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa rya Basketball Africa League 2023 ryari rimaze icyumweru ribera muri BK Arena i Remera.   Mu mukino wa nyuma wabaye ku wa gatandatu tariki 27 Gicurasi 2023 Al Ahly yatsinze mu buryo bworoshye AS Douanes yo muri Senegali amanota 80 kuri 65. Anunwa Omot wa Al Alhy yatowe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa Most Valuable Player (MVP). Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye ku wa gatanu ku itariki ya 26 Gicurasi 2023 ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola amanota 73 kuri 65. Ikipe ya Rwanda Energy Group yari ihagarariye u Rwanda yasezerewe muri kimwe cya kane k’irangiza ikuwemo na Al Ahly. Byabaye ku nshuro ya kabiri iyi kipe y’Ikigo k’Ingufu mu Rwanda iviram...
Amavubi yatewe mpaga

Amavubi yatewe mpaga

Imikino
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF imaze gutera mpaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda kubera ko yakinishije umukinnyi utabyemerewe mu mukino wahuje u Rwanda na Benin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo. Urwego rushinzwe imyitwarire muri CAF mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu rwatangaje ko rwahaye agaciro ikirego cyatanzwe na Bénin cyavugaga ko ikipe y’igihugu Amavubi yakinishije umukinnyi Kévin Muhire mu buryo budakurikije amategeko kuko yari afite amakarita abiri y’umuhondo. Umukino Kévin Muhire yagaragayemo atabyemerewe  ni uwahuje u Rwanda na Bénin kuri Sitade yitiriwe Pélé i Nyamirambo ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Muri uyu mukino w’umunsi wa kane mu itsinda rya 12 mu rugamba rwo gushakisha itike yo kuzajya mu Gikombe cy’Afurika k’Ibihugu,...
BAL 2023: Petro de Luanda yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Nili

BAL 2023: Petro de Luanda yegukanye umwanya wa mbere mu itsinda rya Nili

Imikino
Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola ni yo yabaye iya mbere mu mikino yo mu itsinda Nili mu irushanwa rya Basketball Africa League 2023 yaberaga mu nzu y'imikino yitiriwe Hassan Moustafa i Kayiro mu Misiri. Iyi kipe yabigezeho nyuma yo gutsinda imikino yayo yose uko ari itanu. Ku wa gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 91 kuri 90. Muri uyu mukino utari woroshye amanota 2 yatsinzwe na Lukeny Gonçalves ku isegonda rya nyuma ni yo yahesheje Petro de Luanda intsinzi y’agaciro gakomeye. Amakipe yari yakomeje kugenda yitsiritanaho ku manota kandi abakinnyi bakagaragaza ishyaka ryinshi ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Petro de Luanda, abakinnyi nka Carlos Morais, Childe Dundao, Lukeny Gonçalves, Jone Pedro, Solo Diabaté na bagenzi babo berekanye ko bari ku ...